Muneza Christopher ni we muhanzi Nyarwanda gusa waririmbye mu gitaramo hamwe n’itsinda rya ‘Kassav’ cyabaye muri Gashyantare ku munsi w’abakundana mu 2020. Mu bitabiriye icyo gitaramo harimo na Jeannette Kagame, Christopher avuga ko kuba yarahaje ari ibintu byamuteye ishema cyane.
Christopher twamusanze kuri Country records mu buryo butunguranye, tugirana nawe ikiganiro gito yisekera. Yasobanuye ko yari asanzwe agira amahirwe yo kuririmba ahantu hari abakomeye ku buryo uwo munsi byabaye akarusho ndetse bimwongerera icyizere mu rugendo rwe rwa muzika. Ati: ”First Lady yanteye intege kuko yaranabitwitinze ndabyishimira”. Christopher avuga ko Producer Element afite umuziki umuruta kandi ko azanye umuziki mwiza wari ukenewe. Christopher iyo ari bujye kuri studio yavuze ko yihata siporo.
Kurikira ikiganiro kigufi twagiranye tumusanze kuri studioMuneza Christopher ni umwe mu bahanzi nyarwanda bamamaye akiri muto ku myaka mike cyane. Mu 2012 izina rye ryari rimaze kwiyandika mu yandi y’ibyamamare byanahataniraga ibihembo bitandukanye. Yavutse ku ya 30 Mutarama mu 1994 ubwo mu 2012 yari afite imyaka 18. Mu kukumvisha ubuhanga bwe mu 2013 yitabiriye irushanwa ryajyagamo umugabo rigasiba undi.
Uyu muhanzi yagiye gukorera
ibitaramo ku mugabane w'Uburayi inshuro ebyiri zose dore ko muri 2014 aribwo
bwa mbere yataramiye kuri uyu mugabane aha akaba yarakoreye
ibitaramo mu Bubiligi no mu Busuwisi, nyuma yaho muri 2016 yaje
gusubira mu Bubiligi aho yari agiye gukorera igitaramo mu mujyi wa Bruxelles.
Christopher ni umwe mu baririmba urukundo bakanezeza n'abakomeye
Christopher mu
marushanwa atandukanye cyangwa ibihembo yagiye ahatanira PGGSS yo ayifitemo
amateka akomeye
Christopher
ntabwo yigeze atsindira igihembo muri Salax Awards, icyakora yakunze kubihatanira
nubwo atigeze ahirwa ngo agire icyo yegukana, uyu musore amarushanwa yubakiyemo
izina ni Primus Guma Guma Super Star, dore ko uko yongeraga kuryitabira ariko
yazamuraga urwego rwe kugeza ubwo ku nshuro ya gatandatu iri rushanwa riba
bikaba inshuro ya gatatu yari agiyemo
yegukanye umwanya wa kabiri.
Christopher
yitabiriye iri rushanwa bwa mbere muri 2013 ubwo yaje kutagira amahirwe menshi
ngo ajye mu bahanzi ba mbere, iki gihe igikombe cyegukanywe na Riderman, ku
nshuro ya kabiri agiye muri iri rushanwa Christopher yagiyemo muri 2014 aha
akaba yaraje kwegukana umwanya wa kane anegukana 350,0000frw. Ku nshuro ya
gatatu agiye muri PGGSS hari ku nshuro yayo ya gatandatu dore ko muri 2015
atagize amahirwe yo kuryitabira agiyemo muri 2016 yahise yegukana
umwanya wa kabiri anegukana 7,000,000frw.
Ku nshuro ye ya kane Christopher yongeye kugaruka mu irushanwa rya PGGSS7, aho ari umwe mu bahabwa amahirwe yo kwegukana iryo rushanwa nubwo byarangiye abaye uwa kabiri.
Muneza Christopher asaba itangazamakuru kudahangana n’abahanzi bakirinda gusenya ahubwo bakavuga ibyiza byubaka umuziki nyarwanda dore ko gusenya nta we bizagira icyo bimarira ariko ubufatanye nibwo buzateza imbere uruganda rwa muzika. Ati:”Mureke twubake muri 2021 turebe ko bitazatanga umusaruro”.
Yibuka
ko mu 2008, 2009 abanyamakuru bajyaga bataka abahanzi ku buryo abanyarwanda
bagiraga amatsiko yo kumenya wa muhanzi. Christopher ni umwe mu bahanzi
baririmba indirimbo zikundwa n’ab’igitsina gore dore ko ziba zuzuyemo amagambo
y’imitoma zinakunze gukoreshwa mu bukwe zigasusurutsa abageni n’abatashye
ubukwe bose.
Dore indirimbo yamufunguriye inzira y’ubwamamare mu 2012
Kurikira indirimbo "Ijuru rito" yabaye ikimenyabose kubera imitoma irimo iri mu zabiciye mu birori by'Ubukwe na n'ubu igikunzwe
TANGA IGITECYEREZO