RFL
Kigali

Nahisemo kubaho nk'uko Imana yifuza: Danny Country mu ndirimbo ye ya kabiri 'Nahisemo' iri mu njyana ya Country-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:28/11/2020 13:58
1


Umuhanzi w'umuhanga cyane mu miririmbire wanaminuje ku Nyundo, Ntigurirwa Danny (Danny Country) yavuze ko indirimbo ye ya kabiri 'Nahisemo' aherutse gushyira hanze yayanditse ashaka gutangariza abantu ko ntako bisa kubaho nk'uko Imana ishaka.



Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda.com, Danny Country umaze igihe kinini mu muziki ariko akaba ari mushya nk'umuhanzi uririmba ku giti cye, yagize ati "Indirimbo yanjye ya kabiri nshyize hanze yitwa 'NAHISEMO' igendereye kuvuga ko nahisemo kubaho nk'uko Imana yifuza cyangwa ishaka kuko Bibiliya iravuga ngo ntituri abacu ngo twigenge 1 Kor 6:19".

"Mbese ntimuzi y'uko imibiri yanyu ari insengero z'Umwuka Wera uri muri mwe, uwo mufite wavuye ku Mana? Kandi ntimuri abanyu ngo mwigenge, ikindi ni isengesho ryo gusaba umugenga wacu ngo adushoboze kubaho nk'uko ashaka kuko yaravuze ngo: 1 Yohana 5:14 "Kandi iki ni cyo kidutera gutinyuka imbere ye: ni uko atwumva iyo dusabye ikintu nk'uko ashaka". Iyo dusabye nk'uko ashaka ntakabuza turasubizwa ikibazo ni ukumenya uti ashaka ate cyangwa iki?.


Danny Country yasoje agira ati "Muriyi ndirimbo harimo ibisubizo by'uko ashaka, natangiye mvuga nti amaso yanjye uyahe kureba ariko abashe no kubona kuko yaravuze ati barareba ariko ntibabona rero amaso arareba ubundi hakabona umucyo kandi umucyo ni Kristo utamufite urareba ubundi ntubone uba umeze nk'umuntu ukanuye mu mwijima ariko urumva ko n'ubwo aba adasibziriye akabuye ariko ntacyo yabona hatabanje kuza umucyo".

Indirmbo 'Nahisemo' ni iya kabiri Danny Country akoze nyuma y'uko atangiye gukora umuziki ku giti cye mu njyana ya Country. Ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana, yagiye hanze iri kumwe n'amashusho yayo. Indirimbo yahereyeho yitwa 'Mama' ikaba ikubiyemo ubutumwa bwo gushimira umubyeyi w'umu Mama ku bwa byinshi akorera abana be. Ni indirimbo itangira uyu muhanzi ahamagara umubyeyi we akamubwira ko ari kumutegurira 'Surprise', aha akaba yaravugaga iyi ndirimbi yise 'Mama'.


Danny Country yamaze gusohora indirimbo ya 2 mu njyana ya Country

REBA HANO 'NAHISEMO' INDIRIMBO NSHYA YA DANNY COUNTRY









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NSANZUMUHIRE3 years ago
    NAKOMEREZAHO INDYA IRAKUNZWEPE!





Inyarwanda BACKGROUND