Abakobwa benshi bakora iyo bwabaga kugira ngo bananuke ariko bakibanda ku cyatuma bagira inda nto mbese izajya ituma bambara imyambaro myiza bitabasabye guhisha inda.
Kugira inda nini akenshi biterwa n’ibiryo umuntu aba yafashe n'uburyo yabifashemo. Hari uburyo bwinshi kandi bwizewe butagira ingaruka ku mukobwa wifuza kugabanya ibinure byo munda, ni ubu buryo bukurikira wakoresha:
1.Gerageza gufata amafunguro yawe ku isaha: Ibi bizakurinda kurya igihe uboneye cyangwa ingunga imwe, bityo ntiwuzuze inda yawe ibiryo byinshi icyarimwe. Nufata ifunguro mu gihe kizwi, bizatuma hagati y’ifunguro n’irindi hazamo umwanya bityo uze kongera kurya washonje, igifu cyamaze gusya neza bimwe wariye mbere.
Gabanya ibiryo birimo fibure: (fibre: Amashu, ibishyimbo), kubera ko ibi biryo bituma umuntu agira imyuka myinshi mu nda, bityo nyuma yo kubirya ukaza kumva wabyimbye kandi bikanagaragara nyine kuko inda iba yabaye nini. Bigabanye rero mu gihe ushaka ko mu nda yawe haba hato.
Fata mu buryo buboneye imboga n’imbuto: N'ubwo imboga n’imbuto ari byiza cyane ku mubiri, ni byiza kubifata mu buryo buboneye kuko burya nabyo bituma umuntu abyimba mu nda. Bifate mu rugero ruringaniye.
Irinde ibiribwa birimo Lactose: Niba munda hawe habyimba kenshi iyo unyoye amata cyangwa ibiyakomokaho, ni uko umubiri wawe utihanganira isukari iba mu mata ari yo bita Lactose, niba bimeze bityo rero, byirinde unywa cyangwa urya ibikomoka ku mata byagabanijwemo Lactose, urugero nka Yawurute (Yoghourt).
Gerageza kurya ibiribwa birimo Potasiyumu (Potassium), nk’imineke, avoka, imyembe, kuko potasiyumu izafasha umubiri wawe gukuramo amavuta, itume utabyimba mu nda, bityo mu nda hawe habe hato.
2. Hari n’ibinyobwa bishobora kugufasha kugira mu nda hato
Amazi nabe ikinyobwa cyawe cya buri munsi: Iyo unywa amazi buri munsi bifasha umubiri wawe kuvana ibinure kuko amazi afasha mu igogorwa ry’ibiryo bityo kwa kumva ugugaraye mu nda byakurizamo no kumva wambyimbye ntibibeho. Fata ikirahure cy’amazi wongeremo umutobe w’indimu, w’ironji cyangwa w’ikibiringanya (Concombre) kugira ngo uyongerere uburyohe ku bantu banga amazi.Iyi mitobe yongera ububasha bw’amazi mu kugira munda hato.
Ni byiza kunywa Thé Vert kuko nayo yifitemo icyo bita Catéchine ifasha cyane mu kugabanya ibinure byo ku nda. Ni byiza kunywa agakombe ka Thé Vert mbere y’uko ukora imyitozo ngorora-mubiri.
Gerageza kunywa Tangawizi ; Nuyikandira mu cyayi cyangwa ukayitogosa mu mazi, izagufasha kutabyimba mu nda.
Irinde ibinyobwa bisindisha, kuko niba ushaka kunanuka mu nda, inzoga ugomba kuzirinda kuko zituma bya binure aho gusohoka mu mubiri bigenda bikitsindagira mu nda. Burya ni yo mpamvu ubona abantu banywa inzoga cyane cyane za byeri bagira mu nda hanini cyane.
3. Gukora imyitozo ngorora mubiri nabyo bifasha ushaka kugira mu nda hato
Ni byiza gukora imyitozo ngorora-mubiri yo kwiruka, ubushakashatsi bwagaragaje ko, gukora umwitozo ngorora-mubiri wo kwiruka bigabanya 67% by’ibinure mu mubiri w’umuntu cyane cyane ibyo mu nda. Kora imyitozo yo kugororra mu nda (Abdominaux), ni umwitozo mwiza cyane ku bashaka kugabanya ibinure byo mu nda. Kora umwitozo wo gusimbuka umugozi, nabyo bizagufasha gutwika ibinure biri mu mubiri cyane cyane ibiri ku nda.
Ibindi wakora :
Mu kwicara, gerageza wicare udahetamishije
umugongo : ibi bizagufasha kuba ugaragara nk’ufite munda hato kuko umugongo
uzaba ugororotse neza cyane.
Ambara imyambaro yabugenewe mu kugira mu nda hato (Gaines amincissantes) : hari
imyambaro yabugenewe y’imbere ifite lasitike (Elastique) nini mu nda ifasha mu
kugira mu nda hato. Iyo uyambaye nyuma ukambarira ho imyenda isanzwe, uba
ugaragara neza cyane nk’utagira nyine mu nda hanini.
TANGA IGITECYEREZO