RFL
Kigali

Twaganiriye na Taykun Degree umunyarwanda wakoze amateka muri East Africa’s Got Talent-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/11/2020 12:12
0


Umuhanzi ukizamuka ariko ufite bimwe mu byo yagezeho nko kwitabira irushanwa rikomeye rya East Africa’s Got Talent, Taykun Degree, washyize hanze indirimbo nshya yise “Every Day” yatuganirije byinshi n’uburyo yitabiriye iri rushanwa.



Uyu munyempano, abenshi bamuzi mu ndirimbo yitwa “Ma Name”, n’izindi zirimo “Papa Sukari” yakoranye n’umuraperi Racine. Taykun Degree nta gihe kinini amaze muri muzika dore ko awumazemo hafi imyaka 2. Kugeza ubu uyu musore uririmba injyana ya Trap  amaze gushyira hanze indirimbo hafi 5.


Nyuma yo kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent, yageze mu Rwanda ahita yinjira muri Label imufasha mu bya muzika, gusa ntiyabashije gukomezanya nayo kubera impamvu z’umusaruro muke, udahagije.

Taykun Degree, akunda cyane umuhanzi Racine, inzozi ze ni uguteza imbere muzika Nyarwanda ikamamara ikagera no hanze y’u Rwanda. Akora muzika abifatanije n’ishuri aho yiga muri Kaminuza, ashimira cyane ababyeyi be bamushyigikira nk’ikintu kimuha imbaraga zo gukora cyane.


Taykun Degree na Cyangwe wavuye muri muzika akajya mu bucuruzi bw'inkweto

KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA TAYKUN DEGREE ARI KUMWENA CYANGWE UMWAMBIKA


KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “EVERY DAY” YA TAYKUN

">

   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND