Umuhanzi ukizamuka ariko ufite bimwe mu byo yagezeho nko kwitabira irushanwa rikomeye rya East Africa’s Got Talent, Taykun Degree, washyize hanze indirimbo nshya yise “Every Day” yatuganirije byinshi n’uburyo yitabiriye iri rushanwa.
Uyu munyempano, abenshi bamuzi mu ndirimbo yitwa “Ma
Name”, n’izindi zirimo “Papa Sukari” yakoranye n’umuraperi Racine.
Taykun Degree nta gihe kinini amaze muri muzika dore ko awumazemo hafi
imyaka 2. Kugeza ubu uyu musore uririmba injyana ya Trap amaze gushyira hanze indirimbo hafi 5.
Nyuma yo kwitabira irushanwa rya East Africa’s Got Talent,
yageze mu Rwanda ahita yinjira muri Label imufasha mu bya muzika, gusa
ntiyabashije gukomezanya nayo kubera impamvu z’umusaruro muke, udahagije.
Taykun Degree, akunda cyane umuhanzi Racine, inzozi ze ni uguteza imbere muzika Nyarwanda ikamamara ikagera no hanze y’u
Rwanda. Akora muzika abifatanije n’ishuri aho yiga muri Kaminuza,
ashimira cyane ababyeyi be bamushyigikira nk’ikintu kimuha imbaraga
zo gukora cyane.
Taykun Degree na Cyangwe wavuye muri muzika akajya mu bucuruzi bw'inkweto
KANDA HANO WUMVE IKIGANIRO NA TAYKUN DEGREE ARI KUMWENA CYANGWE UMWAMBIKA
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO “EVERY DAY” YA TAYKUN
TANGA IGITECYEREZO