RFL
Kigali

Abahanzi 5 bakwiriye kuzakora ibitaramo mbere y'abandi mu gihe byakomorewe bitaba ibyo bakazicuza

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:27/11/2020 10:18
1


Umuziki ni kimwe mu bintu bitanga ibyishimo ku bantu b'ingeri zose, cyane cyane urubyiruko. Abahanga bakubwira ko umuziki ari ubuzima bwiyongera ku byo wariye cyangwa wanyoye. Mu Rwanda abakunzi ba muzika bazi uburyo bamwe mu bafana bamera amababa mu bitaramo.



Amezi abaye umunani abakunzi ba muzika batazi uko ibitaramo by'imbonankubone bisa, ibyishimo byabo babibonera mu ngo zabo bumva indirimbo kuri Radio, Televiziyo, Ibinyamakuru, abandi bagahugira kuri Youtube bashaka umuhanzi bakunda ko yabahaye ibishya. Ibi ntabwo biba bihagije ku mukunzi w’umuziki aba ashaka no gukura ibyishimo bu bitaramo.

Hari icyizere ko ibitaramo byazafungurwa mu minsi ya vuba hano mu Rwanda, hari abahanzi bakoraga ibitaramo bikitabirwa ku rwego rudasanzwe yewe bamwe mu bafana bakerekana amarangamutima menshi, hari n’ibitaramo byagiye biba abakobwa bakagwa igihumure bakazanzamuka ari uko bahobeye umuhanzi uri ku rubyiniro.

Dukurikije uko aba bahanzi 5 bakirwaga mu bitaramo bakoraga mbere y’icyorezo cya Coronavirus, umuntu yavuga ko bagomba gukora ibitaramo mbere y’abandi abafana bagifite urukumbuzi rwinshi ku bitaramo, bitaba ibyo bakazicuza kuko mu busesenguzi twakoze twasanze ibitaramo bizabimburiya ibindi nyuma yo gufugurwa, ari byo bizitabirwa cyane kandi bikazagaragaramo amarangamutima menshi y'abafana banyotewe no kongera gutaramana n'abahanzi bakunda.

1.Meddy

Udushya twaranze igitaramo Meddy na Riderman bakoreye I Rubavu 'Amafoto' |  eachamps rwanda

Ngabo Medard (Meddy) ari mu bakunzwe muri muzika no kugira igikundiro mu migaragarire ye, akundwa cyane kandi n’urubyiruko rw’abakobwa nk’uko byagiye bigaragara mu bitaramo yakoze mu Rwanda. 

Meddy uyu mwaka yakoze indirimbo zakirwa neza hamwe n’izo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda, harimo “We Don’t Care” yakoranye n’ibyamamare byo muri Tanzania Rj The Dj na Rayvanny, na “Dusuma” abensh bamwitirira ko ari iye ariko, ni umutungo w’umuhanzi Otile Brown wo muri Kenya. 

Meddy akoze igitaramo mu ba mbere n'iyo yakoresha izi ndirimbo 2 gusa tuvuze haruguru abafana banyurwa cyane kubera urukumbuzi bamufitiye kandi n'ubwo yaririmba zimwe mu ndirimbo ze zimaze igihe ziri hanze nka “Slowly”.

2.Bruce Melodie

Bruce Melodie yibarutse ubuheta - Inyarwanda.com

Uyu muhanzi ni we twavuga ko ahagaze neza cyane hano mu Rwanda nk'uko biherutse no kwemezwa n'abakunzi b'umuziki mu matora yakozwe na InyaRwanda.com. Ibikorwa bye uyu mwaka  byarivugiye. Ubusanzwe yakoraga ibitaramo bikitabirwa ku rwego rwo hejuru, gusa kuri ubu byaba akarusho.

Abakunda kwitabira ibitaramo bye, uyu mwaka barakonje kubera ko bitemewe kuba umuhanzi yahura n’abafana. Mu gihe ibitaramo byakomorewe, Bruce Melodie akigaragariza abafana mu ndirimbo ziri mu mitima ya benshi nka “Saa Moya, Ntiza, Mahwi, Abu Dhabi, bizashimisha benshi. Umuhanzi kandi iyo akunzwe n’indirimbo ze zo ha mbere zibona umwanya zikaririmbwa.

Ishusho y’igitaramo cya mbere cya Bruce Melodie cyazaba ari imbaturamugabo mu gihe yaba mu ba mbere bagikoze.

3. Israel Mbonyi


Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, ari mu bigaruriye imitima ya benshi bakunda umuziki. Burya Gospel ntabwo yakirwa neza n’abihaye Imana gusa, Oya, umuziki wa Gospel ukundwa n'ingeri zose ariyo mpamvu usanga hari abafana ba Meddy, Bruce Medody n’abandi bitabira igitaramo cya Israel Mbonyi.

Mu bitaramo yagiye akora, abantu baritabiraga cyane, bamwe bakabura n’imyanya yo kwicara. Indirimbo za Israel Mbonyi ntizijya zisaza kandi zomora imitima ya benshi bamwe bakezwa mu mitima. Mbonyi nawe akwiriye gukora igitaramo mu ba mbere mu gihe imyidagaduro (Ibitaramo by’umuziki) yafunguwe agaha ibyishimo imbaga nyamwinshi imukunda.

4.Davis D

Joeboy, Davis D na bagenzi babo bashimishije abitabiriye igitaramo cya  Kigali Jazz Junction - Kigali Today

Davis D, ari mu bahanzi bari kwerekana imbaraga nyinshi muri muzika Nyarwanda, indrimbo yakoze kuva mu mpera za 2019 kugeza ubu ziri mu bakunzi ba muzika. Uyu muhanzi yagakoze igitaramo mu ba mbere kubera uburemere izi ndirimbo 3 ze zifite, harimo,”Dede”,”Micro” na “Ifarasi”. Uburyo zakiriwe n’abafana ntabwo zakwakirwa nabi mu gitaramo yakora.

5.Butera Knowles

Mu mafoto uko byari byifashe mu gitaramo cyo gususurutsa abitabiriye Tour  du Rwanda - Teradig News

Uyu muhanzikazi ari mu bahanzikazi bakunzwe mu Rwanda, igikundiro cye muri muzika ni ukuva cyera, abafana be ntibamuherutse mu bitaramo bitewe n'ibihe Isi yose irimo. Nubwo icyorezo cya Covid-19  cyasubije imyidagaduro inyuma, Butera Knowless we yakomeje guhereza abakunzi be indirimbo nshya kandi zikakirwa neza. Uyu mwaka yashyize hanze indirimbo nka; “Nyigisha”, “Player” n’iyo yakoranye na Platini P yitwa “Ntabirenze”. Izi ndirimbo mu gitaramo yakora zanyura benshi.

Kubera ko ibitaramo bitegerejwe n’abantu benshi, umuhanzi uzabimburira abandi azabona abafana bikaba akarusho abaye umwe mu bo twavuze haruguru. Umwe muri bo ashobora kwanga guhita akora igitaramo akazagikora nyuma abafana bamwe batagikumbuye ibitaramo bityo ntabone abantu nk'abo yari kubona mbere, gusa burya nanone umuhanzi aba afite abafana be badahinduka. Iyi nkuru yakozwe hashingiwe ku busesenguzi bw'umunyamakuru.

   





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nshimiyimana joseph3 years ago
    1.meddy .2.kabebe knowless butela .3.bruc melodd.4.isilayel mbonyintege reka nsenge cyaneeeeee UBUNDI IMANA yanyumva ntibazabule





Inyarwanda BACKGROUND