RFL
Kigali

TOP 10: Ingo z’ibyamamare byo mu Rwanda zibanye neza cyane kugeza ubu mu 2020

Yanditswe na: Shema Aime Patrick
Taliki:27/11/2020 7:07
5


Uko minsi ishira hano mu Rwanda abantu benshi bakurikiranira hafi muzika ndetse n’imyadagaduro ndetse n’abafana b’ibyamamare byinshi bakunze kuvuga ko bidashobora kubaka ingo ngo zirambe, gusa kandi hari abazwiho ubunyangamugayo bagiye kumara imyaka myinshi babana kandi nta ntonganya cyangwa amakimbirane yumvikana mu ngo zabo.



1. Danny Vumbi na Muhawenima na Jeannette


Semivumbi Daniel wamamaye mu muziki nka (Danny Vumbi) na Muhawenimana Jeannette bamaze imyaka 16 barushinze, kugeza n'uyu munsi bakaba babanye neza. Baje ku mwanya wa mbere kuko ari bo bamaze igihe kinini barushinze mu ngo z'ibyamamare zibanye neza. Danny Vumbi ashyirwa mu majwi yo kuba ari umwe mu bahanzi babanye neza n'abagore babo cyane cyane ko kugeza ubu nta na rimwe bari bagaragaza ibibazo byabo hanze cyangwa mu itangazamakuru kandi babanye imyaka myinshi, ibyo bibashyira ku rutonde rw'ababanye neza cyane.

2. Tom Close na Niyonshuti Angel Tricia


Muyombo Thomas uzwi nka (Tom Close) na Niyonshuti Ange Tricia bambikanye impeta imbere y’Imana mu rusengero rwa Mutagatifu Etienne mu Biryogo hari kuwa Gatandatu tariki 30 Ugushyingo 2013. Bamaze imyaka 7 barushinze kandi babanye mu mahoro. Umuhango w’ubukwe bw’aba bombi waranzwe n’ibyishimo byinshi cyane mu miryango yabo ndetse n’inshuti zabo, umuhango wo kwiyakira wabereye i Rusororo. Uru rugo ni rwo rwa mbere mu byamamare ruvugwaho kubana neza nk'uko nabo badahwema kubyerekana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga zabo.

3. Riderman na Miss Agasaro Nadia


Gatsinzi Emery uzwi nka (Riderman) na Miss Agasaro Nadia basezeranye kubana akaramata kw’itariki ya 16 Kanama 2015 muri Paruwasi ya Kicukiro aho bari baherekejwe n’inshuti zabo ndetse n’imiryango yabo. Uyu muryango uvugwaho kuba ari umwe mu miryango idakunda kugaragara cyane mu bitangazamakuru kandi ubana neza cyane. Aba bombi bakunze gusangiza inshuti zabo ku mbuga nkoranyambaga urwo buri umwe akunda mugenzi we, bagaterana imitoma.

4. Kavutse Olivier na Amanda Fung


Kavutse Olivier n'umugore we Amanda Fung bamenyekanye cyane mu muziki wa Gospel, bamamara cyane mu itsinda Beauty For Ashes rihimbaza Imana mu njyana ya Rock. Basezeranye kubana akaramata kuwa 09 Nyakanga 2016 mu birori byabereye i Rubavu. Ni umwe mu miryango y'ibyamamare ibanye neza cyane kugeza ubu dore ko bakunze kugaragara kenshi basohotse, guterana imitoma, n'ibindi bigaragaza abantu babanye neza.

5. Butera Knowless na Ishimwe Clement


Ishimwe Clement na Butera Knowless kuwa 07 Kanama 2016 nibwo basezeranye imbere y’Imana, ndetse banambikana impeta y’urudashira mu birori bitagira uko bisa byabereye mu busitani bwa Golden Tulip hotel i Nyamata. Uyu muryango ni umwe mu miryango ikunzwe cyane kubera ukuntu babanye neza kandi akenshi urukundo rwabo barugaragariza mu bikorwa byinshi by’urukundo aho babinyuza no ku mbuga nkoranyambaga zabo ndetse bagacishamo bakajya mu biruhuko.

6. Umutare Gaby na Nzere Joyce


Umutare Gaby Na Nzere Joyce basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore tariki ya 16 Nyakanga 2017, umuhango wabereye aho bita ‘Kiberinka Cultural Canter’ i Kibagabaga, aba rero iby’urukundo rwabo ntabwo byamenyakanye cyane ariko aho byagiriye mu itangazamakuru benshi bakomeje kwibaza byinshi kuri uyu muryango ubu wibera mu gihugu cya Australia aho aba bombi bakunze kugaragara bishimye basohokeye ku nkombe z’inyanja

7. Amag The Black na Uwase Liliane


Amag The Black na Uwase Liliane bambikanye impeta tariki ya 24 Ukuboza 2017, uyu muraperi uzwiho kugira udukoryo twinshi benshi bagiye bavuga ko atazabasha kubaka ngo rurambe nyuma y'uko yari amaze igihe atandukanye n'uwo babanaga mbere, ariko nyuma yo gusezerana na Liliane uyu muryango ni umwe mu miryango ibanye neza cyane.

8. Miss Umuhoza Sharifa na Niyonteze Thierry


Miss Umuhoza Sharifa wabaye igisonga cya kane cya Nyampinga w’u Rwanda 2016 akaba n’umukobwa ukunzwe kurusha abandi (Miss Popularity) yasezeranye na Niyonteze Thierry itariki ya 15 Nyakanga 2018 i Kigali mu muhango wabereye ahazwi nka Ineza Garden aho umuryango we ndetse n’inshuti ze ziganjemo ba nyampinga benshi bo mu bihe byashize bari baje kumushyigirira. Nyuma y’ubukwe bwabo kubera ubwitonzi bwabo bombi bashyirwa mu byamamare bibanye neza.

9. Miss Uwase Belinda na Theo Gakire


Miss Uwase Belinda na Theo Gakire bambikanye impeta itariki ya 7 Ukwakira 2018 mu muhango wabereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu muri Hotel Moriah. Ubukwe bwabo nubwo bwabereye kure bwitabiriwe n'abantu benshi harimo ba nyampinga batandukanye. Uyu muryango ukaba nawo uvugwaho kubana neza cyane bigaragarira buri wese.

10. Humble Jizzo na Amy Blauman


Manzi James uzwi nka (Humble Jizzo) umwe mu baririmba mu itsinda rya Urban Boyz we hamwe na Amy Blauman basezeranye imbere y'Imana kuwa 24/11/2018 mu birori byabereye i Rubavu. Tariki 03 Kanama 2019 ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kugeza ubu nta kibazo na kimwe kirumvikana mu rugo rwabo ahubwo iteka bagaragaza urukundo rwinshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga.

Mu gukora iyi nkuru twibanze ku bahanzi na ba Nyampinga, babana mu buryo bwemewe n'amategeko ariko nanone bakaba bakunze kugaragaza urukundo rwabo mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga zabo bakoresha. Uko bakurikirana kuri uru rutonde ntabwo bisobanuye ko ari nako bakurikirana mu mibanire yabo ahubwo twakurikije igihe bamaze babana nk'umugabo n'umugore.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • uwizeyimana innocent3 years ago
    Mubyukuri abahanzi bo murwanda biba bere ikitegererezo kuraba bahanzi babana nabanasha babo kandi imana ibafashe bazasazane murakoze.?
  • Twagirimana girbert3 years ago
    Tubifurije gukomeza kubana neza kuko bihesha isuranziza URWANDA murirusange iyimiryango mwiza tuyishyize mumaboko yiMana izakomeze ibahe imibanire mwiza itekaryoseeeeee.
  • uwizeyimana innocent3 years ago
    Mubyukuri abahanzi bo murwanda biba bere ikitegererezo kuraba bahanzi babana nabanasha babo kandi imana ibafashe bazasazane murakoze.?
  • uwizeyimana innocent3 years ago
    Mubyukuri abahanzi bo murwanda biba bere ikitegererezo kuraba bahanzi babana nabanasha babo kandi imana ibafashe bazasazane murakoze.?
  • nadine1 year ago
    Tubifuri kuzarambana





Inyarwanda BACKGROUND