RFL
Kigali

Ev Irénée Ruhogo yakoze ubukwe n'umukobwa yitegereje agasanga ari mwiza cyane ndetse ari n'umunyabwenge-AMAFOTO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:26/11/2020 14:45
0


Umuvugabutumwa Irénée RUHOGO ubarizwa muri Zion Temple Gatenga, yasezeranye kubana akaramata n'umukunzi we TUYIZERE Honorine yise Zerine mu birori byabaye mu mpera z'icyumweru gishize. Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bari bamaze mu munyenga w'urukundo dore ko bamenyanye mu mwaka wa 2017.



Ev Irenee na Zerine basezeraniye muri Zion Temple Gatenga kuwa 22 Ugushyingo 2020. Ni mu gihe gusezerana imbere y'amategeko ya Leta byabaye tariki 31/07/2020, ibisobanuye ko bambikanye impeta y'urudashira nyuma y'amezi hafi 4 bemerewe na Leta kubana nk'umugabo n'umugore mu buryo bwemewe n'amategeko. Ev Ruhogo avuga ko harimo ubuhamya bukomeye bujyanye no kwihangana.

Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Ev Irenee Ruhogo yavuze ko umukunzi we yitwa TUYIZERE Honorine, gusa we akaba yaramwise Zerine bivuga 'Gold' (Zahabu) mu rurimi rumwe, ahandi (mu rundi rurimi) bikavuga 'Flower' (Ururabo), ati "Mbihuje bisobanura Gold flower, Zerine rituraka mu mazina yacu yombi Ruhogo Irene na TUYIZERE Honorine".


Ev Ruhogo na Zerine basezeranye kubana akaramata

Uyu muvugabutumwa uri mu bakunzwe cyane mu Itorero Zion Temple, yadutangarije ko we na Zerine bamenyanye mu mwaka wa 2017 mu ivugabutumwa yari yakoreye i Butare mu giterane cyitwa HIG (HUNGA IRARI RYA GISORE). Yunzemo ati "Twabaye inshuti cyane birangira twamenyanye turakundana". 

Abajijwe na InyaRwanda.com ibintu biza ku isonga byatumye atoranya uyu mukobwa mu bandi bose bo ku Isi, bagakundana kugeza aho bafashe umwanzuro wo kubana ubuzima bwabo bwose bakazatandukanywa n'urupfu, Ev Ruhogo yagize ati "Ni umukobwa ukunda Imana, ukijijwe by'ukuri, w'umunyabwenge, ni mwiza cyane".


"Ni mwiza cyane, akunda Imana, ni umunyabwenge" Ev Ruhogo avuga ku mukunzi we Zerine

Irénée Ruhogo ni umuvugabutumwa bwiza ukora ivugabutumwa mu majwi n'amashusho, akabinyuza ku mbuga nkoranyambaga nka; Whatsapp no kuri 'Application' ya Bohoka. Amashusho (Videos) ayatambuka kuri shene ya YouTube yitwa BOHOKA TV. Ateranira muri Zion Temple Gatenga.

Ku biyanye n'inshingano afite mu Itorero, yagize ati "Ubu nta murimo mu idini mfite ariko mu itorero rya Kristo ndi Umwigishwa wahamagariwe kuzana abandi kuri Kristo nkoresheje ikorabuhanga (internet), Yesaya 13:2." Amaze igihe kinini yakiriye agakiza, akaba yaratangiye kubwiriza mu mwaka wa 2013, ibisobanuye ko hashize imyaka 7.

Nyuma yo kurushinga, twamubajije ibyo yiteze kugeraho muri iki gihe agiye gukora afite izindi mbaraga ziva mu mufasha Imana yamuhaye, adusubiza agira ati "Ni byinshi tuzakorana cyane ko hari ibintu byinshi duhuriyeho nko gukunda gufasha abababaye, gusengera abandi, gufatanya kwagura Ubwami bw’Imana mu buryo bwose no kuzana benshi kuri Kristo".

REBA ANDI MAFOTO Y'UBUKWE BWA EV IRENEE NA ZERINE


Byari ibyishimo bikomeye ku mukwe n'umugeni n'ababambariye mu bukwe


Ev Ruhogo na Zerine bakoze ubukwe nyuma y'imyaka 3 bamaze bakundana


Irenee na Zerine mu muhango wo gusaba no gukwa


Kuwa 31/07/2020  ni bwo basezeranye imbere y'amategeko ya Leta


Hano ni igihe Ev Ruhogo yasabaga Zerine kuzamubera umugore


Zerine yabwiye 'YEGO' umukunzi we bahita batangira gutegura ubukwe


Ev Irenee Ruhogo n'umugore we Zerine

AMAFOTO: Instagram - @irene_ruhogo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND