RFL
Kigali

MU MAFOTO 40: Abashakishwamo Miss Career Africa 2020 biyerekanye mu myambaro gakondo

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:26/11/2020 13:52
0


Abakobwa bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020 bakoze ibirori byo kwerekana imyambarire yihariye buri wese mu gihugu cye mu muhango waranzwe n’ibyishimo no gushyigikirana ku mpande zombi, mu rwego rwo kugaragaza Afurika ibereye buri wese.



Uko ari 20 bakoze ibi birori mu ijoro ry’uyu wa Gatatu tariki 25 Ugushyingo 2020, abakobwa bahagaraririye buri gihugu bagiye bakora itsinda hanyuma bakiyerekana mu mwambaro ugaragaza akarango k’umuco w’igihugu bakomokamo.

Buri tsinda ryagiye rihitamo indirimbo riserukiramo. Nk’Abanyarwanda baserutse mu ndirimbo ‘Kanjogera’ y’umunyabigwi mu muziki Masamba Intore, itsinda ryo muri Afurika y'Epfo ryaserutse mu ndirimbo z’umuhanzi Oliver Mtukudzi witabye Imana; abandi babyinnye indirimbo z’abahanzi b’iwabo bakunzwe mu buryo bukomeye.

Bamwe mu bakobwa bagaragaje impano yo kubyina, abandi barabyina karahava. Nk’abo muri Nigeria bavuze ko ari abanyabirori bifata nk’abavandimwe, kandi ko bava mu miryango ikomeye ku muco cyane.

Aba bakobwa bakoze ibi birori mu gihe bitegura umunsi wa nyuma w’iri rushanwa, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2020, ari nabwo hazamenyekana uwegukanye ikamba rya Miss Career Africa 2020 n’andi makamba atangwa muri iri rushanwa.

Aba bakobwa bari mu mwiherero kuva ku wa 23 Ugushyingo 2020, uzasozwa ku wa 27 Ugushyingo 2020 ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukanye ikamba mu birori bizabera muri Kigali Marriott Hotel mu Mujyi wa Kigali.

Mu gitondo cy’uyu wa Gatatu, buri mukobwa yahawe iminota itatu yo kwitoza uko azavuga umushinga we. Buri wese yavugaga aho yakuye igitekerezo cyo kwiyemeza gukurikirana uwo mushinga, intego yawo, inyungu uzagirira rubanda na we ndetse n’uburyo azakomeza kuwuvugurura n’abo bazakorana.

Uyu mwiherero witabiriwe n’abakobwa 20 barimo Fauster Ponsianus Muttaini (Tanzania, Nimero 1), Nothabo Ncube (Zimbabwe, Nimero 2), Mutesi Betty (Rwanda, Nimero 3), Irankunda Gisele Mignone (Rwanda, Nimero 4), Ndoko Bobette (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC, Nimero 5).

Nyabonyo Anna Charity (Uganda, Nimero 6), Kahasha Elysee (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nimero 7), Maloka Prudence Mohlago (Afurika y’epfo, Nimero 8), Eze Ifunanya Nneamaka (Nigeria, Nimero 9), Mabula Manganze Grace (DRC, Nimero 10).

Mugisha Naome (Rwanda, Nimero 11), Bwanga Mbambindi Sarah (DRC, Nimero 12), Iranyuze Atosha Genevieve (Rwanda, Nimero 13), Tuyishimire Clemence (Rwanda, Nimero 14), Natasha Dlamini (Zimbabwe, Nimero 15).

Izere Delica (Burundi, Nimero 16), Ineza Nice Cailie (Burundi, Nimero 17), Victoria Rutendo Maphosa (Zimbabwe, Nimero 18), Seraphone Akoth Okeyo (Kenya, Nimero 19) na Oluwadamilola Akintewe wo muri Nigeria, nimero 20.

AMAFOTO Y'ABAKOBWA BARI MURI MISS CAREER AFRICA BIYEREKANYE MU MYAMBARO GAKONDO


Umunyarwandakazi Mutesi Betty (Nimero 3) uhatanye muri Miss Career Africa


Abakobwa babiri bo muri Nigeria bahataniye ikamba rya Miss Career Africa 2020

Tracy Agasaro, umunyamakuru kuri KC2 Tv yari muri ibi birori by'abahatanira kuvamo Miss Career Africa



Abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, RDC




Natasha Dlamini (Nimero 15) wo muri Zimbabwe

Seraphone Akoth Okeyo wo muri Kenya


Nyabonyo Anna wo muri Uganda



Fauster Muttaini wo muri Tanzania



Umukobwa wo muri Afurika y'Epfo



Willy Shema Umuyobozi wa Miss Career Foundation na Umutoni Ange wahatanye muri Miss Career Africa 2019

Dj Phil Peter wari umusangiza w'amagambo (MC) muri ibi birori


Abakobwa bakoze imyitozo ngororamubiri mu gitondo cy'uyu wa kane


Kanda hano urebe amafoto menshi:

AMAFOTO: RAY RICHMOND @MISS CAREER AFRICA 2020






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND