RFL
Kigali

Ntibisanzwe: Umukobwa yateye ivi hasi asaba umusore ko bashyingirwanwa

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:25/11/2020 18:31
0


Amashusho yagiye ahagaragara agaragaza umukobwa uri gutera ivi afite n’impeta asaba umusore ko bashyingirwnwa akamubera umugabo.



Mu gihe bisanzwe bimenyerewe ko abasore ari bo bafata iya mbere mu gusaba abakobwa urukundo ndetse bikanasaba ko babanza gupfukamisha ivi rimwe hasi bagasaba abakobwa ko bakwemera gushyingiranwa na bo, muri iyi nkuru biratandukanye cyane kuko umukobwa wo muri Nigeria yafashe iya mbere asanga umusore ku kazi yitwaje impeta maze arapfukama mu ruhame asaba umusore ko yamwemerera bakazashyingiranwa bakabana nkumugore n’umugabo.


Uyu mukobwa yerekanye urwego rwo hejuru rw’urukundo afitiye mugenzi we maze aravuga ati” nta kintu na kimwe abagabo bashoboye abagore tutakora”.


Uyu musore wasaga n’uwatunguye ndetse ubona ko byamurenze, yagaragaye muri video amwenyura, yishimye cyanebigaragara ko asa n’uwemeye ubusabe bwa mugenzi we yemera kumarana na we ubuzima bwe bwose maze atega ikiganza umukobwa amwambika impeta mu ruhame.

Src: latestarena.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND