RFL
Kigali

Ntibisanzwe! Umukozi wo mu rugo yeteye inda abakobwa 3 bavukana biga muri 'Primaire' babyara impanga zirimo n’iza batatu

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/11/2020 19:27
0


Imwe mu nkuru ziri kuvugisha benshi ni iy'umukozi wo mu rugo wateye inda abana 3 b’abakobwa bavukana bigaga mu mashuri abanza, birangira babiri muri bo babyaye impanga za babiri, mu gihe umukuru muri bo we yabyaye impanga za batatu. Ni agashya kadasanzwe kabereye mu ntara ya Tana River muri Kenya.



Uyu musore wakoraga akazi ko mu rugo mu busitani, amakuru avuga ko yashukishaga aba bakobwa amafaranga. Polisi yo muri Kenya ivuga ko aba bakobwa b'ingimbi buri wese yabyaye impanga mu bitaro bya Garissa ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ugushyingo 2020. Akomeza avuga ko aba bana bari bato, bikaba biteganijwe ko bazakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza muri Werurwe umwaka utaha.

Coronavirus Makes Being Black And Pregnant Scarier

N'ubwo uyu mukozi yabashukiraga mu busitani n’ahandi, binavugwa ko bamusanze mu cyumba cye yararagamo nk’umukozi. Usibye amafaranga yabahaga, yanabaguriraga n’imyenda yo kwambara, ababyeyi bakibaza aho bayikuye bikayoberana.

Nyina w’aba bana 3 batatu yagize ati: “Ntabwo nari nzi ko umukozi yagirana ibyihariye n’abakobwa banjye, nigeze kubona umwe yambaye imyenda y'imbere, ariko ambwira ko yayiguze mu mafaranga ye“.

Uyu mubyeyi yaje kandi kugwa kuri Terefone y’umukobwa we abona ubutumwa bugufi, umwana we yoherereje umukozi wabo wo mu rugo, bumenyesha ko atwite, ni bwo guhita atangira kuvumbura ibanga ko batwite. Yakomeje kubona ko aba bana bashaka gukuramo inda ni ko kubafasha mu kwibaruka.

Uko ari batatu babyaye babazwe n’abaganga, babyara impanga. Uwari utwite abana batatu, inzobere z’abangaga zavuze ko agomba kubyara 2 kugira ngo babashe kubaho kuko ubuzima bwa bose butari bumeze neza. Polisi ikomeje guhiga bukware uyu mukozi wo mu rugo kugita ngo aryozwe ibyo yakoze.

SRC:Kenyans.co






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND