RFL
Kigali

Best ColIaborations: Indirimbo 15 zahuriwemo n'abahanzi nyarwanda zikamamara cyane mu 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:26/11/2020 14:50
0


Abahanzi barimo Meddy, Bruce Melodie, Marina na Mike Kayihura bari mu bakoranye indirimbo n’abandi bahanzi zigakundwa muri uyu mwaka wa 2020 n'ubwo ari nyinshi ariko harebwe 10 gusa.



Abahanzi nyarwanda muri uyu mwaka bakoze ibishoboka byose barihuza mu gusunikana no kwagura umuziki wabo. Ubusanzwe buri muhanzi agira abamukunda ku buryo iyo bihuje bitanga umusaruro. Ariko rero n'ubwo hakozwe indirimbo nyinshi izabashije kwigarurira imitima y'abakunzi babo ntabwo ari nyinshi ku buryo kubona izijya ku rutonde rw’indirimbo 10 bitari byoroshye. Mu guhitamo uru rutonde twarebye izakunzwe kurusha izindi mu 2020.

  1. Dusuma ya Otile Brown na Meddy

Indirimbo Dusuma yakozwe ku ya 17 Kamena 2020. Kuva yajya kuri shene ya You Tube ya Otile Brown imaze kurebwa n’abasaga miliyoni 15. Amajwi yayo yakozwe na Ihaji naho amashusho afatwa na Deska Torres. Iyi yahuriyemo umuhanzi w'umunyarwanda n'uw'ahandi ni yo mpamvu yajemo.

2.Ubushyuhe ya Dj Pius yakoranye na Bruce Melodie


Iyi ndirimbo yakozwe ishyirwa kuri shene ya You Tube ku ya 2 Nyakanga 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 920

3.   Ntiza ya Mr Kagame na Bruce Melodie


Iyi ndirimbo yahuriyemo Mr Kagame na Bruce Melodie yashyizwe kuri shene ya You Tube ya Hi5 ku ya 14 Gicurasi 2020 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe.

4.   Ndaryohewe yahuriyemo abahanzi bakizamuka na Empire records


Iyi ndirimbo iri mu zafashije abakunzi b’umuziki dore ko n’ababa muri Diaspora baganiriye na INYARWANDA basobanuye ko iri mu ndirimbo zikunzwe. Ubu imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 930. Ni indirimbo yahurijwemo: Umutoni Milly, Yvanny mpano, Kevin Skaa, Alto, Kevin Skaa, Mozzey Yemba Voice, France, Mbanda, Victor Rukotana, Ruti Joel na Ariel Wayz kuri ubu ukunzwe mu ndirimbo 'Umwali' yakoranye na Bushali. Indirimbo 'Umwali' yo imaze kurebwa n'ibihumbi 322.

5.       We Don’t care ya Rj The Dj, Meddy na Rayvanny


Iyi ndirimbo yagiye kuri shene ya You Tube ya Meddy ku ya 21 Kanama 2020, imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 2. N'ubundi ni umuhanzi nyarwanda wakoranye n'abahandi ni yo mpamvu yajemo.

6.   Do me ya Marina na Queen Cha


Iyi ndirimbo yahuje abahanzikazi babiri basanzwe bakunzwe, iri mu zakunzwe bitewe n’uburyo abo bahanzi bitwaye mu mashusho yayo. Yashyizwe kuri shene ya You Tube ya The Mane Music ku ya 27 Gicurasi 2020, imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi 930.

7.   Mama Shenge


Iyi ndirimbo ni iya Chorale Christus Regnat yo muri Kiliziya Gatolika, bakaba barayikoranye na bamwe mu bahanzi bakunzwe cyane ari bo; Yverry ndetse na Andy Bumuntu. 'Mama Shenge' ni indirimbo yahimbwe na Bizimana Jeremie wo muri iyi korali, ikaba irimo amagambo meza y'urukundo. Yashyizwe kuri Youtube kuwa 12/02/2020, kugeza uyu munsi imaze kurebwa n'abarenga Miliyoni imwe n'ibihumbi ijana.

8.   Like You


Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi nka; Kevin kade, Seyn na Davis D, imaze kurebwa n’aberenga miliyoni imwe kuri shene ya You Tube ya Bagenzi Bernard. Yagiye kuri Youtube ku ya 15 Mutarama 2020.

9.  Ikanisa


Iyi ndirimbo yahurijwemo abahanzi bo mu nzu ya The Mane Music na Badrama. Yagiye kuri You Tube ku ya 3 Nzeri 2020 imaze kurebwa n’abarenga miliyoni imwe.

10. Nyibutsa


Iyi ndirimbo yo kuramya Imana no kuyihimbaza, ni iya Adrien Misigaro na Miss Dusa, ikaba yarasohotse ku ya 21 Kamena 2020. Imaze kurebwa n'ibihumbi 877. Ni indirimbo ikoze mu buryo bw'amashusho ikaba ifite umwihariko wo kuba yanditseho n'ibisobanura mu rurimi rw'icyongereza.

11. Umugozi


Kuwa 19/06/2020 ni bwo Danny Vumbi yashyize hanze indirimbo nshya yise 'Umugozi' yakoranye na Bruce Melody. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa n'ibihumbi 486.

12. Sabrina


Iyi ndirimbo yarakunzwe mu buryo bukomeye. Kuwa 01/05/2020 ni bwo iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa Youtube. Ni indirimbo yahuriwemo n'abahanzi batandukanye ari bo; Mike Kayihura, K1vumbi K1ng na Danny Beats. Kugeza uyu munsi, iyi ndirimbo imaze kurebwa n'ibihumbi 757.

13. Amabara


Iyi ndirimbo yahuriyemo Amalon, Alyn Sano, Marina, B-Threy na Bushali iri mu zakunzwe ikimara kujya hanze. Yasohotse ku ya  8 Nzeri 2020. Imaze kurebwa n'ibihumbi 519.

14. Ngufite ku Mutima


ZIZOU ALPACINO na THE BEN mu ndirimbo "Ngufite ku mutima" yagiye hanze ku ya 14 Kamena 2020, imaze kurebwa n'ibihumbi 594.

15. Urukerereza


Ni indirimbo Clarisse Karasira yakoranye na Mani Martin, ikaba iri mu njyana Gakondo. Yageze hanze kuwa 09/10/2020. Kugeza uyu munsi iyi ndirimbo 'Urukerereza' imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 452 mu gihe cy'ukwezi kumwe gusa imaze kuri Youtube.

Uru rutonde rwakozwe hagendewe ku bitekerezo by’abakunzi b’umuziki nyarwanda ndetse n’abafite aho bahuriye no gukina indirimbo haba kuri Radiyo na Televiziyo. Birashoboka na we waba ufite izo wakunze zikaba zitajemo ntabwo bivuze ko urutonde rwagombaga gushimisha buri wese. 

Ahubwo ruratanga umukoro wo gusubiza amaso inyuma na we ukareba indirimbo zahuriyemo abahanzi nyarwanda zigakundwa noneho ugasoza umwaka neza wiyibukije uko byari bimeze dore ko uyu uri kugenda ugana ku musozo ukajya uvugwa mu mateka. Ntibyari byoroshye gutoranya izi ndirimbo ariko buri wese wabigizemo uruhare ni uwo gushimirwa kandi azakomeze akunde umuziki nyarwanda.

Abahanzi bashya bajemo ntibabura gushimwa ku buryo umwaka utaha bakabaye bakora cyane ariko rero abahanzi bafite amazina bafashije abakizamuka nabo ni abo gushimirwa cyane kuri uwo musanzu batanze mu muziki nyarwanda kuko ubufatanye ni ryo shingiro ryo kugeza kure umuziki nyarwanda. Ahandi babikoze neza byatanze umusaruro. 

Abanyarwanda barasabwa gukunda umuziki nyarwanda kuko nibo bazabafasha kuwugeza kure, abanyamakuru bo mu ruganda rw’imyidagaduro bakwiriye kumva ko gukina indirimbo z’imahanga nta we ubibashimira kandi abo bahanzi ntibanabazi usibye ko ujya gutera uburezi arabwibanza, bagakwiririye gukundisha abanyarwanda ibihangano by’abahanzi nyarwanda. Nonese ni nde wundi uzateza imbere umuziki nyarwanda? Ni njye na we!






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND