RFL
Kigali

Mwiseneza Josiane yamuteye inyota yo kumva yajya guhatana muri Miss Rwanda akomwa mu nkokora n’ubumuga yavukanye-VIDEO

Yanditswe na: Neza valens Vava
Taliki:25/11/2020 11:52
1


Yamuragiye Monique uvuga ko abafite ubumuga bakwiye kwigirira iklcyizere kuko nabo bashoboye, yashimagije Miss Mwiseneza Josiane avuga ko yamuteye inyota yo kumva yakwitabira irushanwa rya Miss Rwanda agacibwa intege no kuba afite ubumuga.



Yamuragiye Monique ufite ubumuga ku maguru, ni umukobwa w’imyaka makumyabiri n’itanu wibana wahuye n’ubuzima bubi kuko yabuze ababyeyi akiri muto. Atuye mu Karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kaduha. Yamenye ubwenge abona afite nyina gusa kandi na bwo afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe. Uyu nyina nawe ngo ntibabanaga kuko aho yamubonaga yamukubitaga kubera bwa burwayi bwo mu mutwe. Ngo yarezwe n’umukecuru wari warabacumbikiye witwa Elizabeth wari utuye ahitwa Ijoma.


Yavukanye ubumuga ku maguru yombi

Uyu mukobwa avuga ko atazi se cyakora ngo nyina atararwara yamubwiraga ko se bamwishe amutwite muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Mu 2015 na nyina wari ufite uburwayi bwo mu mutwe yaje kwitaba Imana biza kuba ngomba ko noneho ashakisha uburyo yibana. 

Mu kiganiro na InyaRwanda TV, uyu mukobwa yagarutse kuri byinshi bigoye yanyuzemo agaragaza ko n’ubwo abafite ubumuga baba bakomerewe badakwiye kwiheba ahubwo nabo bashoboye. Yagize ati ”Ku mutima wanjye mba mvuga nti n’abafite ubumuga turashoboye”.

Ibi yabivuze ahereye ku bikunze kubera ibicantege abafite ubumuga cyane cyane ku bintu bitandukanye badakunze kugiraho amahirwe bitewe n’ubumuga bafite. Yatanze urugero avuga ko Miss Mwiseneza Josiane wabaye Miss Popularity 2019 yamuteye inyota yo kumva yakwitabira irushanwa rya Miss Rwanda agacibwa intege n’ubumuga afite.

Yagize ati ”Bamutora nari mpari nabirebaga kuri televiziyo, numvise nishimye ndavuga nti iyo biza kuba ibyanjye nanjye nari kuba we”. Yongeyeho ko iyo aza kuba adafite ubumuga yari kwitabira iri rushanwa afite umushinga wo gushyigikira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa agakangurira abangavu kutagwa mu bishuko by’abasore. Yamuragiye Monique wiyumvamo icyizere yavuze ko nk'ubu ari ibishoboka hakagiyeho amarushanwa y’ubwiza y’abafite ubumuga.

Kubura amahirwe nk'aya kandi bitamuturutseho yavuze ko ari byo bikunze guca intege abafite ubumuga bigatuma biheba abasaba kudaha umwanya intekerezo nk’izi zibaca intege ahubwo bakumva ko nabo bashoboye.

Urundi rugero yaduhaye ni urw'uburyo nk’inkumi nawe hari udukweto tugezweho areba akumva yatugura ariko akibuka ko tutajyanye n’ubumuga bwe. Ibi rero ngo ni byo bikunze guca intege abafite ubumuga bakumva ko badashoboye ari naho yahereye asaba bagenzi be kudaha umwanya ibitekerezo nk’ibi.

Yasabye abanyarwanda kuzirikana ko n’abafite ubumuga nabo bashoboye anenga abagifite imyumvire iri hasi yo kubafata nk’abasuzuguritse. Yitanzeho urugero rw’ibyamubayeho avuga ko ubu amaze gutandukana n’abasore batatu bamuteretaga nyuma bakajya batandukanwa n’ubumuga afite ahanini bitewe n’amabwire.


Yasabye abafite ubumuga kwigirira icyizere kuko nabo bashoboye


REBA HANO UKIGANIRO KIRIMO IMPANURO YAGENEYE ABAFITE UBUMUGA








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mukeshimana mariamu3 years ago
    muraho monipue namubwira akomere yihangane gsnabafite ubumuga namubwirako kurubukuva mumwaka washize wa 2019aribwo abafite ubumuga bashyiriweho igikorwa cyokwiyamamariza ukuba nyampinga kurwego rwabafite ubumuga kubwibyorro namukangurira kujya abikurikirana akazabyitabira murkze





Inyarwanda BACKGROUND