RFL
Kigali

Kanazi Talent babyinnye 'Ifarasi' ya Davis D mu buryo budasanzwe Karyuri ashimangira impano afite-VIDEO

Yanditswe na: Kwizera jean de Dieu
Taliki:25/11/2020 16:03
3


Kanazi Talent itsinda ry’abana babimburiwe na Karyuri, kuri ubu aba bana babyinnye indirimbo ya Davis D yise 'Ifarasi' bayobowe na Munanira Safi usanzwe abafasha. Muri iyi ndirimbo bakoze utuntu tutamenyerewe mu Rwanda by’umwihariko mu basanzwe babyina indirimbo z’abandi.



Mu kiganiro InyaRwanda.com yagiranye na Munanira Safi, watoje aba bana kuva kuri Karyuri wanabaye imbarutso yo kumenyekana kw’iri tsinda, yavuze ko ubusanzwe batajyaga babyina indirimbo z’abandi ariko ngo bikaba byarabaye ngombwa ko iyi bayibyina kubera ko basanze bikwiriye bitewe n’uburyo ikoze bwahuye neza n’uko bifuzaga kuyibyina. Uyu musore kandi yavuze ko batazakomeza kubyina indirimbo z’abandi ngo keretse bibaye ngombwa ku ndirimbo runaka. 

Yagize ati ”Ubusanzwe Kanazi Talent ntabwo dusanganwe umuco wo kubyina indirimbo zakozwe n’abandi bahanzi bo mu Rwanda cyane. Hari izo twakoze mbere, gusa twazikoraga ndi kumwe na Karyuri wenyine cyangwa akazikora ubwe kuko ni we natangiranye nawe gusa. Uko iminsi yagiye ihita rero abadukurikira bagiye babona ko hari intambwe twagiye dutera ndetse badusaba no kuba twahindura uburyo twakoraga.

Ntabwo tubitangiye rero ahubwo nka Kanazi Talent tuzajya tubyina indirimbo turi kubona ko yadufasha gutambutsa ubutumwa bwacu neza bukagera ku bafana  bacu ndetse n’abandi bakunda Kanazi Talent, na cyane ko tuba tubyina ariko tunubaka imbaga nyamwinshi, kuko kubyina ubwabyo byifitemo ubutumwa bitewe n’uwabikoze n’uburyo yabikozemo”.

Karyuri ni we utangiza iyi ndirimbo 'Ifarasi' akayitangiza asa n’uwicaye ari kwandika ijambo ‘IFARASI’. Uyu mwana watangaje benshi by’umwihariko muri iyi ndirimbo yatumye benshi babona udushya n’ubudasa bagaragaje mu ruhando rw’abasanzwe babyina indirimbo hano mu Rwanda. 

Avuga kuri uyu mwana, Safi yavuze ko uhereye igihe batangiriye kubyina kugeza ubu ngo Karyuri amaze kugaragaza itandukaniro hagati ye n’abandi bana babyinana. Karyuri ngo akomeje kwitabwaho yazavamo umubyinnyi mwiza wazafasha n’abandi bana kugaragaza impano bifitemo ngo na cyane ko akiri muto. Safi agaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo yambaye inkweto zizwi nka bote, mu gihe Karyuri n’abandi bana bagize iritsinda aribo: Mbuyu, Reponse, Esther, Nguruberi, Anicet na Karyuri bo babyina bambaye imyenda yabo isanzwe Karyuri yamenyekanyemo.

REBA HANO 'IFARASI' YA DAVIS D IBYINWA N'ABANA BO MURI KANAZI TALENT







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Uwitonze abubao3 years ago
    Karyuri numuhanga akwiye kwitabwaho
  • muhozapascarine3 years ago
    nabyishimiye
  • muhozapascarine3 years ago
    nabyishimiye





Inyarwanda BACKGROUND