RFL
Kigali

Abakobwa bari muri Miss Supranational Rwanda bari guhatana mu cyiciro kizasiga umwe ageze muri batanu ba mbere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:24/11/2020 18:01
1


Abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020, batangiye guhatana mu cyiciro gishya muri iri rushanwa kizasiga hamenyekanye umukobwa ubona itike yo kwinjira muri batanu ba mbere.



Nsengiyumva Alphonse Umuyobozi w’ikigo SupraFamily Rwanda gitegura iri rushanwa yabwiye INYARWANDA ko bongeyemo iki cyiciro muri Miss Supranational Rwanda bitewe n’uko iri rushanwa riri kuba hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda Covid-19.

Avuga ko banashingiye ku kuba iki cyiciro ari kimwe mu byo muri Miss Supranational ibera muri Poland, ishyira imbere, ku buryo umukobwa ugitsinze ajya muri 25 ba mbere bavamo uwegukana ikamba ry’agaciro kanini.

Ati “Iki cyiciro gituma abakobwa bakoresha imitekerereze yabo. Uyu munsi twabasabye kwifata amashusho bivugaho, urumva ni umwanya wo kugira ngo yigaragaze uko ari. Hazazamo n’ibindi.”

Akomeza ati “Iki cyiciro kizabafasha guhimba udushya no gutekereza cyane, kugira ngo koko tuzabashe kureba wa mukobwa ufite ubushobozi bwo gutekereza ibyo bintu.”

“No ku rwego mpuzamahanga habamo iki cyiciro, umukobwa ugitsinze ahita ajya muri 25. Turi kujyanisha n’ibyiciro hariya bakoresha, kugira ngo uzatsinda azabe yarabinyuzemo tubona n’aho tuzahera dukosora nk’amakosa yaba yarakozemo.”

Iki cyiciro cya mbere muri iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020 ni igeragezwa rishingiye ku ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

Intego z'iki kiciro ni ukureba uko abahataniye ikamba barema udushya mu ikoreshwa ry'imbuga nkoranyambaga, aho buri mukobwa asabwa kujya akora inkuru (story) akazinyuza kuri konti ya Instagram ye hanyuma buri wese akagenda ahabwa amanota.

Umukobwa uzaba uwa mbere muri iki cyiciro bizatuma abona itike yo kugera muri batanu ba mbere.

Muri iri geragezwa hazarebwa ku nkuru y’iminota 03’ na 05’ umukobwa yivugaho anigaragaza ku giti cye; iminota 03’ na 05’ avuga ku mushinga we, 03’ na 05’ avuga ku bwiza bw’u Rwanda, 5’ na 10’ avuga ku bafatanyabikorwa b’iri rushanwa rya Miss Supranational Rwanda 2020.

Iri geragezwa ryatangiye kuri uyu wa mbere tariki 23 Ugushyingo 2020 rizasozwa ku wa 01 Mutarama 2021, ari nabwo hazamenyekana umukobwa wegukana ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020 agasimbura Miss Umunyana Shanitah.

Abakobwa bahatanye muri iri rushanwa kandi bazanahatana mu cyiciro cy’amatora yo kuri internet no kuri SMS, aho uzaba uwa mbere azahita abona itike mu bakobwa batanu ba mbere bazavamo uwegukana ikamba.

Amafoto y’abakobwa 11 bahataniye ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

Shimwa Audrey w’imyaka 19 y’amavuko atuye muri Kicukiro yiga muri Africa Leadership University (ALU)

Umunyana Divine w’imyaka 21 y’amavuko yiga mu mwaka wa kabiri muri Kaminuza

Sandra Mushimiyimana w’imyaka 21 y’amavuko yarangije amashuri yisumbuye mu 2019, aho yize Ishami ry’Imibare, Ubutabire n’Ibinyabuzima- Ni imfura mu muryango w’abana batatu

Umuratwa Ketty Anitha w’imyaka 20 y’amavuko, ni umunyeshuri muri Kaminuza y'Abadivantisiti b'Umunsi wa Karindwi muri Afurika yo hagati (AUCA) aho yiga ibijyanye n’ikoranabuhanga


Uwangabe Claire w’imyaka 22 y’amavuko avuka mu Karere ka Nyagatare, yiga muri IPRC Huye aho yiga ibijyanye n’ubuhinzi

Munezero Grace yahatanye muri Miss Rwanda 2020, afite icyizere cyo kwitwara neza muri Miss Supranational Rwanda 2020

Umuganwa Carine ni umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda mu mwaka wa Gatatu, aho yiga ibijyanye n'ubuhinzi

Uguyeneza Alia akunda ibijyanye no kurimbisha ahantu, ndetse amashuri yisumbuye yize muri Kenya

Ineza Charlene w'imyaka 20 y'amavuko yiga ibijyanye na Computer muri Kaminuza mu mwaka wa mbere


Uwase Denise w'imyaka 21 y'amavuko akomoka mu Karere ka Musanze, yiga ibijyanye na Civil Engineering muri Ines Ruhengeri

Urusaro Ange Princess yavuze ko asanzwe akurikirana bya hafi iby'amarushanwa y'ubwiza byanatumye yitabira Miss Supranational Rwanda 2020

Inkuru bifitanye: Abakobwa 11 bahataniye muri Miss Supranational Rwanda 2020 bamenyekanye

-Twaganiriye n'abakobwa ba mbere babonye itike yo guhatanira ikamba rya Miss Supranational Rwanda 2020

INTAMBUKO N'UBURANGA BW'ABAKOBWA BATANU BEMEJWE MURI MISS SUPRANATIONAL







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • K 3 years ago
    Mbonyemo umeze nk'umugore wa Macro🤣





Inyarwanda BACKGROUND