RFL
Kigali

Agahinda k’umuhanzi ukizamuka uvuga ko yambuwe amafaranga na Producer Fazzo

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:25/11/2020 7:55
1


Umuhanzi n’umu-producer, ni abantu bagomba guhura no gukorana cyane, kuko umuhanzi ntiyabaho adahura na Producer, cyeretse mu gihe abikora byose. Bikabaza cyane iyo umuhanzi yishyuye Producer ntamukorere indirimbo, nk’ibyabaye ku muhanzi ukizamuka T.U.Nsanze uvuga ko yambuwe na Producer “Fazzo Big Pro”.



Producer Fazzo yakanyujijeho ubwo yagendaga akora indirimbo z’abahanzi bakomeye hano mu Rwanda. Kuri ubu aravugwaho amakuru yo kwambura umuhanzi ukizamuka T.U Nsanze amafaranga ibihumbi 40 Frw. Ngo bari bahanye gahunda yo kimukorera indirimbo, birangira idakozwe ndetse T.U Nsanze avuga ko inshuro zose ahamagaye Producer Fazzo atajya yitaba telefone ye.


T.U Nsanze

Uyu muhanzi T.U.Nsanze yinjiye muri muzika uyu mwaka, yashyize hanze indirimbo imwe yise “Passion” yakozwe na Fazzo. Aganira na INYARWANDA.COM, uyu muhanzi yavuze ko yashatse kwinjira muri muzika n’imbaraga nyinshi ariko akaba yaraciwe intege na Fazzo batahuriye ku masezerano kandi yaramuhaye amafanraga yose bari bavuganye.

T.U Nsanze yagize ati “Tariki ya 27/9/2020 ni bwo nahuye na Fazzo ku mushinga w'indirimbo,  namusanze Rwarutabura muri studio yitwa “Gash Record”, uwo munsi yacuze beat ansaba kujya kuyirepeta. Uwo munsi namwishyuye 25,000 Frw ntahana beat. Tariki ya 18 /11/2020, nibwo twongeye guhura ngo dusoze umushinga w'indirimbo irangire. 

Uwo munsi nasubiye Rwarutabura kuko ntiyari yambwiye ko yahavuye, ahita ampamagara ambwira ko musanga kuri ‘Volt Music, ni studio iri Rwezamenyo i Nyamirambo. Uwo munsi yarahansanze gusa kuko kuri iyo studio ngo mashine yabo yari yapfuye, byabaye ngombwa ko hakenerwa indi, Fazzo ansaba kumuha amafaranga ibihumbi 15,000 yari asigaye kugira ngo azane Machine.”.

Akomeza agira ati: “Ku bihumbi mirongo ine (40,000Frw).Twari twarumvikanye, nta deni nari musigayemo. Gusa uwo munsi yansabye kumutegerereza aho kuri iyo studio “VoltMusic” birangira atagarutse. Namuhamagara ntamfate agakupa phone. Bigeze ku mugoroba saa 18:00, bukeye nirirwa muhamagara yanga gufata Telefone.

Asoza agira ati: "Narakomeje kumutitiriza birangira ambwiye kuwa Kabiri mu gitondo  24/11/2020, muhamagaye akupa Telefone. Fazzo yagaragaje imikorere mibi no kudidiza umushinga w'indirimbo yanjye. Yarandereze kugeza n'ubu akibikora nararekeye”.


Fazzo yigeze kugira imbaraga mu gutunganya muzika agenda aburirwa irengero

Fazzo avugana n’umunyamakuru wa INYARWANDA niba iki kibazo akizi, yavuze ko uyu muhanzi T.U Nsanze amuzi ariko ko azivuganira nawe, Fazzo ati: “Nzavugana nawe”,  nta kindi yashatse kurenzaho.

KANDA HANO WUMVE  INDIRIMBO "PASSION" YA T.U NSANZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Juru3 years ago
    Nimukomeze mutubarize Fazzo impamvu atuzuza amasezerano yagiranye na T.U Nsanze cyane ko ari kuzamuka, rero ibi nibbimwe byangiza uruganda rwa muzika mu Rwanda





Inyarwanda BACKGROUND