RFL
Kigali

Arnold Schwarzenegger na LeBron James bagiye gusohora inzoga yitezweho kuzakundwa kurusha izindi ku Isi

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:24/11/2020 18:18
0


Umukinnyi kabuhariwe wa filime Arnold Schwarznegger afatanije n’ikirangirire muri Basketball, LeBron James bagiye gusohora inzoga yo mu bwoko bwa Tequila yitwa Lobos 1707 yitezweho gukundwa kurusha izindi ku Isi.



Ku byamamare bifite amafaranga menshi bakura mu gukina filime cyangwa gukina indi mikino itandukanye usanga akenshi ayo mafaranga bayishimishamo baguramo ibintu bihenze birimo imodoka, inzu, imyambaro ihenze ndetse n’ibindi.

Kuri Arnold Schwarzenegger yahisemo gushora amafaranga mu ruganda rukora inzoga zikarishye zizwi ku izina rya Tequila. Iki gitekerezo akaba yaracyigiranye n’inshuti ye Lebron James maze bombi bemeranya gukora umushinga w’inzoga.

Aba bagabo bombi bakaba ubusanzwe bakunda kunywa inzoga imwe, iyo bahuye cyangwa basuranye buri umwe yacyiriza mugenzi we iyo nzoga ya tequila. Bitewe n'uko bose bayikunda cyane bagize iki gitekerezo cyo kuba bakorana n’uruganda rwayo maze bakaba bakora iyindi nzoga ihumura uko babishaka ndetse ikaba inakarishye ku rugero bifuza.


Arnold Schwazenegger na LeBron James basanzwe ari inshuti

Nk'uko uwitwa Paul Wachter ushinzwe kwamamaza iyi nzoga 'Lobos 1707' yabitangarije ikinyamakuru Cinema Blend, yavuze ko Arnold Schwazenegger na LeBron James aribo batangije uwo mushinga ndetse banashoyemo akayabo k'amafaranga atari macye. Yanongeyeho kandi ko aba bagabo bombi bahise banagura uruganda rwari rusanzwe rukora iyo nzoga kuri ubu bakaba aribo barwegukanye.

Paul Watcher yakomeje avuga ko umushinga wo gukora inzoga nshya ya Lobos 1707 bawutangiye mu kwezi kwa kabiri ariko ukaza gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya Covid-19 bakaba babihagaritse, gusa ubu basubukuye uyu mushinga ku buryo bitegura gusohora iyi nzoga mu gihe cya vuba.

Arnold Schwazenegger wamamaye kubera gukina filime zakunzwe na benshi zirimo nka Terminator, Commander, Escape Plan, ndetse na Expendables ibice byose. Asanzwe afite imigabane myinshi mu ruganda rukora amasaha ndetse n’amakote y’abagabo (costume). Uyu mugabo kandi afite umutungo ungana na miliyoni 400 z'amadolari.


 LeBron James asuhuza Arnold Schwazenegger witabiriye umukino we

Ku mwaka 73 y’amavuko Arnold Schwazenegger yahuje imbaraga na LeBron James w’imyaka 35 y’amavuko mu gukora inzoga ya Lobos 1707 ikaba izacuruzwa ku giciro kizorohera abantu kuyigura bo mu ngeri zose nk'uko Paul Watcher yabivuze.

Uru ruganda kandi rwiteze kuzinjiza amafaranga menshi avuye mu gucuruza iyi nzoga bitewe n'uko aba bagabo bombi ari ibyamamare. Kuyamamaza bikaba byoroshye ndetse abafana b'aba bagabo bakaba bitezweho kuzayigura ku cyigero cyo hejuru na cyane ko yitezweho kuzaba iryoshye kurusha izindi nzoga zose ku Isi.








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND