RFL
Kigali

Anna wo muri Kenya yashyingiranwe n’umusirikare ukomeye w’Umunyamerika amukuruje ibiryo kuri Facebook-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:24/11/2020 16:28
0


Imbuga nkoranyambaga muri ibi bihe zimaze gufata indi ntera aho abenshi bazimuriyeho akazi kabo, abadakoreraho akazi barebaho ibibashimisha, bagahuriraho n’inshuti zo hirya no hino ku isi nk’uko umunyakenyakazi, Anna yahuye n’umusirikare w'umunyamerika bikarangira bakoze ubukwe bw’agatangaza.



Urukundo burya rujya aho rushatse kandi, uwakunze ntapfa kurekura iyo yakunze bya nyabyo.Umugore wo muri Kenya ubuhanga bwe bwo guteka bwamuhesheje umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


Anna wo mumujyi wa Nairobi, yavuze uburyo yahuye n’Umunyamerika ku mbuga nkoranyambaga bikarangira bifashe indi ntera ibaganisha ku kubana akaramata, nyuma yaho, uyu mugore yegukanye uyu mugabo bitewe ahanini n’ifoto y’ibiryo yanyujije ku rubuga rwa Facebook igakurura uyu musirikare.

Anna, yanyarukiye kuri Group (Itsinda) ya Facebook yitwa “Let’s Cook Kenyam Meals”, yerekana ifoto y’ibiryo yatetse, iyo foto yakunzwe n’uyu mugabo ufite Ipeti rikomeye mu gisirikare cy’Amerika rya “Military Officer” ashaka kubana nawe no kwiga guteka nkawe.

Kenyan Woman Gets Married to American Man She Met on Facebook |  Mwakilishi.com

Mu nkuru ya ksnmedia, ivuga ko uyu musirikare utuye muri Tennessee, muri Amerika, yagaragaje ko ashishikajwe no kwiga gutegura ifunguro Anna yari yashyize kuri iryo tsinda rya Facebook. Bombi bahise batangira kuganira ku buryo bakundaniye kuri interinetii hafi imyaka 3 birangira babanye. Anna yagize Ati: “Nakoraga i Dubai, twaraganiriye turakundana. Twakundaniye kuri interineti imyaka itatu. ”

Kenyan Woman Gets Married to American Man She Met on Facebook |  Mwakilishi.com
Anna yashyingiranwe n'umusirikare ukomeye wo muri Amerika





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND