Imbuga nkoranyambaga muri ibi bihe zimaze gufata indi ntera aho abenshi bazimuriyeho akazi kabo, abadakoreraho akazi barebaho ibibashimisha, bagahuriraho n’inshuti zo hirya no hino ku isi nk’uko umunyakenyakazi, Anna yahuye n’umusirikare w'umunyamerika bikarangira bakoze ubukwe bw’agatangaza.
Urukundo burya rujya aho rushatse kandi, uwakunze
ntapfa kurekura iyo yakunze bya nyabyo.Umugore wo muri Kenya ubuhanga bwe bwo
guteka bwamuhesheje umugabo wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Anna wo mumujyi wa Nairobi, yavuze uburyo yahuye n’Umunyamerika
ku mbuga nkoranyambaga bikarangira bifashe indi ntera ibaganisha ku kubana
akaramata, nyuma yaho, uyu mugore yegukanye uyu mugabo bitewe ahanini n’ifoto y’ibiryo
yanyujije ku rubuga rwa Facebook igakurura uyu musirikare.
Anna, yanyarukiye kuri Group (Itsinda) ya Facebook
yitwa “Let’s Cook Kenyam Meals”, yerekana ifoto y’ibiryo yatetse, iyo foto
yakunzwe n’uyu mugabo ufite Ipeti rikomeye mu gisirikare cy’Amerika rya “Military
Officer” ashaka kubana nawe no kwiga guteka nkawe.
Mu nkuru ya ksnmedia, ivuga ko uyu musirikare
utuye muri Tennessee,
muri Amerika, yagaragaje ko ashishikajwe no kwiga gutegura ifunguro Anna yari
yashyize kuri iryo tsinda rya Facebook. Bombi bahise batangira kuganira ku buryo
bakundaniye kuri interinetii hafi imyaka 3 birangira babanye. Anna yagize Ati:
“Nakoraga i Dubai, twaraganiriye turakundana. Twakundaniye kuri interineti
imyaka itatu. ”
TANGA IGITECYEREZO