Muyoboke Alex wagize uruhare mu kwamamara ku abahanzi bafite amazina akomeye mu Rwanda yumvikanye asaba abantu bose bafite aho bahuriye n’uruganda rwa muzika guha umwanya umuziki w’umwimerere.
Ni mu kiganiro”Sunday
night” cyo ku wa 22 Ugushyingo 2020 aho yari kumwe n’umuhanzi ari gufasha witwa”Chris
Hat’ yasobanuye ko igihe kigeze Abanyarwanda n’abanyamakuru bagaha umwanya abanyempano
bafite umwihariko muri muzika aha yanavuze ko ubu arajwe ishinga no gushaka
isoko ryo mu bitaramo mpuzamahanga birimo amaserukiramuco (Festivals). Yagize
ati:”Uzabaze Mani Martin buriya ni we wakubwira amafaranga aba muri za
festivals ashobo guturitsa deal imwe akituriza”. Yanagarutse ku kuntu yigeze
kujyana itsinda baherutse gutandukana rya Charly na Nina uburyo yabajyanye I Burayi
noneho hakabaho aho biba ngombwa kuririmba imiziki y’imbonankubone “Live music”
agasanga indirimbo zabo ntizikwiriye guhangana muri urwo rwego ariho yakuye
igitekerezo cyo kwegera abantu bafite impano bakora umuziki wa nyawo Atari ukuririmbira
kuri CDs cyangwa se ibizwi nka Playbacks.
Muyoboke yibukije abantu
ko Primus Guma Guma Super Star buriya iza yazanye impinduka aho abahanzi bari
barabaye abacakara bo kuririmbira kuri CDs nyamara basabwa kuririmba live
byabanje kuba urugamba ariko baje kubimenyera kandi byatanze umusaruro. Gusa yongeyeho
ko iyo urebye abanyamahanga usanga baradusize ku muziki kuko mu bitaramo byose
bazamo inaha baririmba mu buryo bw’imbonankubone kandi byizihira abakunzi b’umuziki.
Yanakomeje ku kuba Leta y’u
Rwanda ishyigikiye ubwo buryo bwo kuririmba aho hanagiyeho ishuri ry’umuziki
ryo ku nyundo aho riri gusohora abanyempano batanga umusanzu muri muzika
nyarwanda.
Muyoboke asaba Imana ko mu Rwanda haboneka abajyanama b’abahanzi
benshi
Ati:”Ngize amahirwe
abamanagers bakaza music yahinduka tugatera imbere”. Muyoboke asobanura ko mu
Rwanda hakiri ikibazo cy’abajyanama b’abahanzi. Yongeyeho ko nta muhanzi wakora
umuziki ngo arenge igihugu adafite ikipe imufasha mu muziki we. Ati:”Akenshi
uzarebe nabo bahanzi bateye imbere ni uko bafite management nziza”
The Ben abantu baramwihaye ngo yatangiye gucika amazi
kuko ari gukorana n’abahanzi bakirwana no kuzamuka ese Muyoboke abibona ate?
Mu gusubiza iki kibazo
yagize ati:”Ushobora gufata bougie imwe igaca izindi 1000 kandi ikomeza kwaka”.
The Ben kuba ari gufasha abahanzi bakizamuka ntibizamubuza kuba igihangange
kandi n’abo yafashije bakamamara. Abantu ntibakwiriye gukomeza kuvuga ko kuba
The Ben yakorana indirimbo na Muchoma, Igor Mabana hari icyo bitwaye kuko
abafana be bazamenya n’abo bahanzi batari bazi. Yatanze urugero rwo muri
Nigeria aho abahanzi bafite amazina basubira inyuma bagakorana n’abatazwi
noneho bakabazamura. Kuri iyi ngingo reka tubibutseko The BEN akunda kuvuga ko iyo atagira Tom Close Atari kuba
uwo ari we ubu dore ko ari wamufunguriye imiryango y’ubwamamare ku buryo The
Ben ahora azirikana iyo neza yagiriwe na we akaba yiteguye guhora afasha
umugannye ashaka kugira aho agera. Diamond Plutnumz babona ubu ari igihangange
abikesha Davido wemeye ko bakorana indirimbo”Number one” isubiyemo ariyo yaje
kumugeza mu kibuga cy’ibihangange dore ko muri iyo ndirimbo banaririmbamo ko”I go
make you famous” Davido abwira Diamond ko agiye kumugira icyamamare kandi ko
byarabaye ubu bahurira ku rubyiniro usibye ko hari n’ibihembo Davido arusha uwo
munyabigwi.
TANGA IGITECYEREZO