RFL
Kigali

Ykee Benda n’umuryango we bakoze impanuka ikomeye Imana ikinga ukuboko-AMAFOTO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:23/11/2020 17:37
0


Umuyobozi mukuru wa Mpaka Records, akaba na Perezida w’ishyirahamwe ry’abahanzi ba Uganda, Ykee Benda yakoze impanuka y’imodoka Imana ikinga ukuboko, we n’umuryango we ntawitabye Imana.



Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki 23 Ugushyingo 2020, umuririmbyi Ykee Benda wo muri Uganda, yasangije amafoto ye abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga ameze nabi ndetse n’imodoka ye yangiritse ku bw’impanuka.

Iyi modoka Ykee Benda yari atwaye, yari kumwe n’umuryango we, umuhungu we Dante Quain n'umugore we Julie Batenga. Nyuma yo kurokoka iyi mpanuka mbi cyane, uyu muhanzi yahise atanga ubutumwa bwihuse ko n'ubwo yakomeretse ariko umuryango we umeze neza.

Ku rukuta rwe rwa Facebook yagize ati: “Urakoze Mana ku bw'andi mahirwe yo kubaho. Nakoze impanuka n'umuryango wanjye, umuhungu wanjye, Dante na nyina Julie Batenga, ntacyo babaye. Turashimira Imana ku bw'amahirwe ya kabiri”.

Ykee Benda Discharged From Hospital After Scary Accident

Imodoka ya Ykee Benda yari arimo hamwe n'umuryango we

Ykee Benda yashyizeho n’amafoto yerekana uko imodoka ye yabaye n’uburyo isura ye yangititse. Mu maso he haradoze kandi ntabwo ameze neza. Ykee Benda, ni umwe mu bahanzi bahagaze neza kandi bakunzwe muri Afurika y’Uburasirazuba cyane cyane mu gihughu cya Uganda akoreramo muzika.


Ykee Benda ari mu bahanzi bafite izina rikomeye muri Afurika






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND