RFL
Kigali

Rosanna Davison wabaye Nyampinga w’Isi yibarutse impanga nyuma yo gukubita igihwereye inshuro 14

Yanditswe na: Soter Dusabimana
Taliki:23/11/2020 11:40
0


Umunyamideli Rosanna Diane Davison umunya-Ireland-kazi wabaye Nyampinga w’isi mu mwaka wa 2003 akaba n'umukinnyi wa Filime, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yibarutse impanga z’abahungu nyuma yo gukubita igihwereye inshuro 14 zose.



Kuwa 19 Ugushyingo 2020 ni bwo Rosanna n’umugabo we Wes Quirke batangarije abakunzi babo iyi nkuru y’ibyishimo mu muryango wabo. Aba bana babiri b’abahungu bavutse bakurikira imfura yabo y’umukobwa bise Sophia wavutse mu Ugushyingo umwaka ushije wa 2019. Izi mpanga z’abahungu zavutse bazihaye amazina ya Hugo na Oscar.

Rosanna w’imyaka 36 y’amavuko mu minsi ishize aherutse gutangaza ko yakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kubyara, aho byageze n'aho agira ibyago inda zikavamo inshuro 14 zose. Rosanna yatangaje ko mu minsi ya mbere ubwo ku isi hose hatangiraga gahunda ya 'Guma mu rugo' ari bwo yamenye ko atwite.

Uyu mugore yabyariye mu bitaro bya National Maternity Hospital mu mujyi wa Dublin muri Ireland. Mu butumwa yasangije abakunzi be ku rubuga rwa Instagram yavuze ko we n’umugabo we Wes bafite ibyishimo bidasanzwe.


Rosanna n'umugabo we Wesley n'abahungu babo Hugo na Oscar

Yagize ati: ”Hugo na Oscar Abahungu bacu beza bafite ubuzima bwiza, bageze ku isi amahoro muri iki gitondo, ndetse imitima yacu yasabagijwe n’urukundo. Ku bw'iyo mpamvu, ubu twabaye umuryango w’abantu batanu n’inzozi zacu zabaye impamo. Turashimira cyane ikipe yo mu bitaro bya National Maternity Hospital ku bw’ubugwaneza ndetse n’ubufasha baduhaye.”


Rosanna yibarutse impanga nyuma yo gukuramo inda inshuro 14

Rosanna yakomeje ubutumwa bwe ashimira abakunzi be bamukurukira ku rubuga rwa Instagram ku bw’ubutumwa butandukanye bamugeneye mu kwishimana nawe. Rosanna Dianne Davison yavutse kuwa 17 Mata 1984 mu murwa mukuru wa Ilerand, Dublin. Uretse kuba yarabaye Miss World mu mwaka 2003 uyu mugore ni umukinnyikazi wa filime, umuririmbyi, umwanditsi ndetse n’umunyamideli. Uyu mugore kandi ni umukobwa w’umuhanzi Chris de Burgh.


Rosanna Davison hamwe n'umugabo we Wesley Quirke n'imfura yabo Sophia


Rosanna hamwe n'umugabo we Wesley


Rosanna Davison hamwe na Se Chris de Burgh usanzwe ari umuhanzi

Src: Daily Mail   






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND