Umunyamideli Rosanna Diane Davison umunya-Ireland-kazi wabaye Nyampinga w’isi mu mwaka wa 2003 akaba n'umukinnyi wa Filime, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yatangarije abakunzi be ko yibarutse impanga z’abahungu nyuma yo gukubita igihwereye inshuro 14 zose.
Kuwa 19 Ugushyingo 2020 ni bwo Rosanna n’umugabo we Wes
Quirke batangarije abakunzi babo iyi nkuru y’ibyishimo mu muryango wabo. Aba bana
babiri b’abahungu bavutse bakurikira imfura yabo y’umukobwa bise Sophia wavutse
mu Ugushyingo umwaka ushije wa 2019. Izi mpanga z’abahungu zavutse bazihaye amazina
ya Hugo na Oscar.
Rosanna w’imyaka 36 y’amavuko mu minsi ishize aherutse
gutangaza ko yakunze guhura n’ibibazo bitandukanye mu kubyara, aho byageze n'aho agira ibyago inda zikavamo inshuro 14 zose. Rosanna yatangaje ko mu minsi ya mbere ubwo ku
isi hose hatangiraga gahunda ya 'Guma mu rugo' ari bwo yamenye ko atwite.
Uyu mugore yabyariye mu bitaro bya National Maternity
Hospital mu mujyi wa Dublin muri Ireland. Mu butumwa yasangije abakunzi be ku
rubuga rwa Instagram yavuze ko we n’umugabo we Wes bafite ibyishimo bidasanzwe.
Rosanna n'umugabo we Wesley n'abahungu babo Hugo na Oscar
Yagize ati: ”Hugo na Oscar Abahungu bacu beza bafite ubuzima bwiza, bageze ku
isi amahoro muri iki gitondo, ndetse imitima yacu yasabagijwe n’urukundo. Ku bw'iyo
mpamvu, ubu twabaye umuryango w’abantu batanu n’inzozi zacu zabaye impamo. Turashimira
cyane ikipe yo mu bitaro bya National Maternity Hospital ku bw’ubugwaneza ndetse
n’ubufasha baduhaye.”
Rosanna yibarutse impanga nyuma yo gukuramo inda inshuro 14
Rosanna yakomeje ubutumwa bwe ashimira abakunzi be bamukurukira
ku rubuga rwa Instagram ku bw’ubutumwa butandukanye bamugeneye mu kwishimana nawe. Rosanna Dianne
Davison yavutse kuwa 17 Mata 1984 mu murwa mukuru wa Ilerand, Dublin. Uretse
kuba yarabaye Miss World mu mwaka 2003 uyu mugore ni umukinnyikazi wa filime,
umuririmbyi, umwanditsi ndetse n’umunyamideli. Uyu mugore kandi ni umukobwa w’umuhanzi
Chris de Burgh.
Rosanna Davison hamwe n'umugabo we Wesley Quirke n'imfura yabo Sophia
Rosanna hamwe n'umugabo we Wesley
Rosanna Davison hamwe na Se Chris de Burgh usanzwe ari umuhanzi
Src: Daily Mail
TANGA IGITECYEREZO