RFL
Kigali

Diamond Plutnumz na Koffi Olomide bari gukorana indirimbo

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:23/11/2020 12:22
0


Diamond Plutnumz n’umunyabigwi Koffi Olomide impera z’icyumweru dusoje bagaragaye bari muri studio muri Tanzaniya aho bari gukorana indirimbo iri gutunganywa na Iyo Lizer Classic.



Ku itariki 20/11/2020 Diamond Plutnumz mu birori by’icyubahiro yakiriye Koffi Olomide muri Tanzaniya aho baganiriye ndetse amajwi akumvikana Koffi ashima cyane Diamond ko ari umunyadushya ahora afite imbyino zikurura abantu. Diamond Plutnumz mu mashusho ari kuri shene ye You Tube arumvikana asaba Koffi Olomide kumwigisha imbyino azwiho. 

Mu rwenya rwinshi Koffi Olomide ati: ”Diamond how rich you are?” Ukize bingana iki? Hano yari amaze kureba umukufi uhenze Diamond yambaye ku kuboko bari gusangira icyo kunywa. Koffi Olomide yagaragaye abyina imbyino iri mu ndirimbo ”Yope” yakoranye na Inos B.

Ku mbuga nkoranyambaga zabo hariho amafoto bari muri studio aho bari gukorerwa indirimbo na Lizer Classic usanzwe ukorera muri WCB. Diamond mu cyubahiro kinshi yabwiye Koffi ati: "Ugomba kunyigisha kubyina kuko ni wowe watangije imbyino zose twigana muri iyi minsi”.


Ifoto igaragaza Diamond na Koffi muri studio, bari gukorerwa na Liser classic (Instagram photo)

Hari hashize iminsi Diamond Plutnumz akora indirimbo mu buryo bw’amajwi ntakore amashusho yazo ahubwo akazihora zanditseho(Video lyrics). Si ubwa mbere agiye gukorana n'abanyabigwi bo mu muziki wa Rumba dore ko yakoranye na Fally Ipupa (Inama), akorana na Inos B (Yope) isubiyemo ndetse na nyakwigendera Papa Wemba (Chacun pour soi).

Reba hano Diamond yakira Koffi Olomide







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND