RFL
Kigali

Korali Isezerano y'i Nyamagabe yasohoye indirimbo nshya 'Ijuru' ikumbuza abantu Ijuru-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:23/11/2020 9:05
1


Korali Isezerano ibarizwa ku Mudugudu wa Sumba, muri Paruwasi ya Sumba mu itorero ry'Akarere ka Nyamagabe mu Mujyi wa Nyamagabe yashyize hanze indirimbo nshya y'amashusho yitwa 'Ijuru' ibumbatiye ubutumwa bukumbuza abantu Ijuru.



Korali Isezerano yatangiye umurimo w’uburirimbyi mu mwaka w’1999 itangiriye mu cyumba cy'amasengesho cya Kabacuzi, icyo gihe yari igizwe n’abaririmbyi 5, muri bo 3 baracyakora umurimo w’Imana wo kuyiririmbira muri iyi korali na n'uyu munsi. Magingo aya, iyi korali igizwe n’abaririmbyi 115 barimo abagabo 45 n'abagore 70. 

Habineza Vincent Umuyobozi muri Korali Isezerano ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa, yabwiye inyaRwanda.com ko iyi ndirimbo yabo ihumuriza abantu bahura n'ibibazo bakiri mu Isi ko bazahozwa amarira, ikanabakumbuza Ijuru. Yagize ati "Iyi ndirimbo ikubiyemo ubutumwa bukumbuza abantu ijuru, ndetse buhumuriza abantu bahura n'ibibazo bakiri mu isi ko bazahozwa amarira".

Perezida wa Korali Isezerano, Rusingizandekwe Paul aherutse kubwira InyaRwanda.com ko n'ubwo Isi yugarijwe n'icyorezo cya Covid_19, kitabakomye mu nkokora ahubwo cyabateye kurushaho gusenga no gusengera umurimo w'Imana n'abawukora. Ni muri urwo rwego bari kugenda basohora indirimbo bakoze mu bihe byashize, mu rwego rwo guhumuriza abatuye isi bari mu bihe bikomeye muri iyi minsi.


Korali Isezerano igizwe n'abaririmbyi 115

REBA HANO INDIRIMBO 'IJURU' YA KORALI ISEZERANO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Umukozi w'Imana3 years ago
    Iyi ndirimbo twari tuyikeneye kuri YouTube Imana ishimwe ko ibonetse. Irimo amavuta y'Imana pe!





Inyarwanda BACKGROUND