RFL
Kigali

Taylor Swift yaciye agahigo mu bihembo bya American Music Awards 2020, Katty Perry aratungurana-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2020 11:07
0


Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor Alison Swift yatsindiye igihembo kiruta ibindi mu bihembo bya American Music Awards 2020, aratungurana atangaza ko arimo kongera gukora ku ndirimbo ze zacyera.



Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko yatangaje ibi mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi hagati ye na Scooter Braun, ushingiye kuzaba icyitarusange kuri Album ye nshya ya Gatandatu.

Mu minsi ishize byavuzwe ko Scooter Braun yakuye ububasha bwose bw'ibihangano bya Taylor Swift muri Label yitwa Big Machine ku kiguzi cy'amadorali miliyoni 300. Ni nyuma y'amezi 17, uyu muhanzikazi ashyamiranye na Scooter, none yavuze ko ari gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze za cyera.

Ibihembo bya American Music Awards byatanzwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020, biyoborwa na Taraji P. Henson mu nyubako ya Microsoft Theater mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.

Ibi bihembo byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, umubare w’abitabiriye wari mucye cyane, ndetse babanje gusuzumwa.

Byatanzwe umuhanzi The Weeknd na Roddy Rich ari bo bahataniye ibihembo mu byiciro byinshi, aho bari mu byiciro umunani. Umuhanzi Justin Bieber na Shawn Mendes ni bo bafunguye itangwa ry’ibi bihembo mu ndirimbo yabo nshya bise “Monster”.

Justin Bieber we yanaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ‘Lonely’ na ‘Holy’

Katy Perry yatunguranye muri ibi bihembo abiririmbamo nyuma y’amezi hafi ane yibarutse imfura ye. Yaririmbye indirimbo ye yise ‘Only Love’ imaze amezi abiri afatanyije na Darius Rucker. Ni mu gihe Megan Thee Stallion yishimiwe mu buryo bukomeye aririmba.

Doja Cat yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka naho Beck G yegukana igihembo cy’umuhanzikazi wishimiwe wo mu Majyepfo y’Amerika. Iki cyiciro yari ahatanyemo ni gishya mu bihembo bya America Music Awards (AMA).

Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye agahigo muri ibi bihembo. Yegukanye igihembo gikuru cy’umuhanzi w’umwaka, icy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka n’icy’umuhanzikazi wishimiwe mu bakora injyana ya Pop.

Swift yavuze ko atabashije kwitabira uyu muhango ngo yakire ibihembo yegukanye, kuko ahugiye mu byo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze. Ibi byatumye uyu muhanzikazi aba uwa mbere umaze kwegukana ibihembo byinshi muri AMA, kuko agejeje ibihembo 32.

Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya America Music Awards 2020:

1.ARTIST OF THE YEAR

Justin Bieber

Post Malone

Roddy Ricch

Taylor Swift *WINNER

The Weeknd

2.NEW ARTIST OF THE YEAR

Lewis Capaldi

Doja Cat *WINNER

DaBaby

Lil Baby

Roddy Ricch

Megan Thee Stallion

3.COLLABORATION OF THE YEAR

Cardi B ft. Megan Thee Stallion, "WAP"

DaBaby ft. Roddy Ricch, "Rockstar"

Dan + Shay with Justin Bieber, "10,000 Hours" *WINNER

Lady Gaga & Ariana Grande, "Rain On Me"

Megan Thee Stallion ft. Beyoncé, "Savage Remix"

4.FAVORITE SOCIAL ARTIST

BTS *WINNER

Billie Eilish

EXO

Ariana Grande

NCT 127

5.FAVORITE MUSIC VIDEO

Doja Cat, "Say So"

Future ft. Drake, "Life Is Good"

Lady Gaga & Ariana Grande, "Rain On Me"

Taylor Swift, "Cardigan" *WINNER

The Weeknd, "Blinding Lights"

6.FAVORITE MALE ARTIST -- POP/ROCK

Justin Bieber *WINNER

Post Malone

The Weeknd

7.FAVORITE FEMALE ARTIST -- POP/ROCK

Dua Lipa

Lady Gaga

Taylor Swift *WINNER

8.FAVORITE DUO OR GROUP -- POP/ROCK

BTS *WINNER

Jonas Brothers

Maroon 5

9.FAVORITE ALBUM -- POP/ROCK

Harry Styles, "Fine Line" *WINNER

Taylor Swift, "folklore"

The Weeknd, "After Hours"

10.FAVORITE SONG -- POP/ROCK

Lewis Capaldi, "Someone You Loved"

Dua Lipa, "Don't Start Now" *WINNER

Post Malone, "Circles"

Roddy Ricch, "The Box"

The Weeknd, "Blinding Lights"

11.FAVORITE MALE ARTIST -- COUNTRY

Kane Brown *WINNER

Luke Combs

Morgan Wallen

12.FAVORITE FEMALE ARTIST -- COUNTRY

Gabby Barrett

Miranda Lambert

Maren Morris

13.FAVORITE DUO OR GROUP -- COUNTRY

Dan + Shay *WINNER

Florida Georgia Line

Old Dominion

14.FAVORITE ALBUM -- COUNTRY

Luke Combs, "What You See Is What You Get"

Blake Shelton, "Fully Loaded: God's Country" *WINNER

Morgan Wallen, "If I Know Me"

15.FAVORITE SONG -- COUNTRY

Dan + Shay with Justin Bieber, "10,000 Hours" *WINNER

Maren Morris, "The Bones" *WINNER

Blake Shelton (Duet with Gwen Stefani), "Nobody But You"

16.FAVORITE MALE ARTIST -- RAP/HIP-HOP

DaBaby

Juice WRLD *WINNER

Roddy Ricch

17.FAVORITE FEMALE ARTIST -- RAP/HIP-HOP

Cardi B

Nicki Minaj *WINNER

Megan Thee Stallion

18.FAVORITE ALBUM -- RAP/HIP-HOP

Lil Baby, "My Turn"d

Lil Uzi Vert, "Eternal Atake"

Roddy Ricch, "Please Excuse Me For Being Antisocial" *WINNER

19.FAVORITE SONG -- RAP/HIP-HOP

Cardi B ft. Megan Thee Stallion, "WAP" *WINNER

DaBaby ft. Roddy Ricch, "Rockstar"

Roddy Ricch "The Box"

20.FAVORITE MALE ARTIST -- SOUL/R&B

Chris Brown

John Legend

The Weeknd *WINNER

21.FAVORITE FEMALE ARTIST -- SOUL/R&B

Jhene Aiko

Doja Cat *WINNER

Summer Walker

22.FAVORITE ALBUM -- SOUL/R&B

Doja Cat, "Hot Pink"

Summer Walker, "Over It"

The Weeknd, "After Hours" *WINNER

23.FAVORITE SONG -- SOUL/R&B

Chris Brown ft. Drake, "No Guidance"

Summer Walker, "Playing Games"

The Weeknd, "Heartless" *WINNER

24.FAVORITE MALE ARTIST -- LATIN

Bad Bunny *WINNER

J Balvin

Ozuna

25.FAVORITE FEMALE ARTIST -- LATIN

Becky G *WINNER

KAROL G

Rosalía

26.FAVORITE ALBUM -- LATIN

Anuel AA, "Emmanuel"

Bad Bunny, "Las que no iban a salir"

Bad Bunny, "YHLQMDLG" *WINNER

27.FAVORITE SONG -- LATIN

Bad Bunny, "Vete"

Black Eyed Peas X J Balvin, "RITMO (Bad Boys For Life)"

KAROL G & Nicki Minaj, "Tusa" *WINNER

28.FAVORITE ARTIST -- ALTERNATIVE ROCK

Billie Eilish

Tame Impala

Twenty One Pilots *WINNER

29.FAVORITE ARTIST -- ADULT CONTEMPORARY

Lewis Capaldi

Jonas Brothers *WINNER

Maroon 5

30.FAVORITE ARTIST -- CONTEMPORARY INSPIRATIONAL

Lauren Daigle *WINNER

For King & Country

Kanye West

31.FAVORITE ARTIST -- ELECTRONIC DANCE MUSIC (EDM)

Kygo

Lady Gaga *WINNER

Marshmello

32.FAVORITE SOUNDTRACK

"Birds of Prey: The Album" *WINNER

"Frozen II"

"Trolls: World Tour"


Taylor Swift yahishuye ko yatangiye gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze za cyera

Umunyamuziki The Weekend waririmbye muri ibi birori yegukanye ibihembo bitatu muri American Music Awards 2020

The Weekend yashimye buri wese wamushyigikiye muri ibi bihembo, avuga ko ibi ari byo bituma akomeza gushyira imbaraga mu mpinduramatwara y'injyana na R&B

The Weeknd asuhuzanya na Ciara

Umuhanzi Kenny G yafashije The Weeknd gutanga ibyishimo

Abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo babanje gupimwa Covid-19 ndetse basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo

Katty Perry yatunguranye aririmba muri ibi birori nyuma y'igihe gito yibarutse imfura ye-Yaririmbye indirimbo ye yise 'Only Love' imaze amezi abiri

Tariji P. Henson wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihembo

Umuhanzikazi Billie Eilish uri kwigaragaza muri iki gihe

Umuhanzikazi Ciara

Umuhanzikazi Dolly Parton wakunzwe mu njyana ya Country ni umwe mu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo

Umuhanzi Nelly wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ku Isi yaririmbye muri ibi bihembo

Umuraperi Jay Z n'umukunzi we Beyonce

Justin Bieber yahigitse Post Malone na The Weeknd yegukana igihembo cya 'Favorite Male Artist-Pop/Rock

Kings BTS bo muri Koreya y'Epfo begukanye igihembo cya 'Favorite Social Artist'

Umuhanzikazi Doja Cat yegukanye ibihembo birimo 'Favorite Female Artist- Soul/RB' ndetse n'icy'umuhanzikazi mushya w'umwaka (New Artist of the year)

Uyu mukobwa yahishuye ko ari kwandika indirimbo ishima buri wese umushyigikira mu muziki we

Dan na Shay begukanye igihembo cya 'Collaboration of the year' bibecyesha indirimbo bakoranye na Justin Bieber

Umuhanzikazi Dua Lipa yegukanye igihembo cy'indirimbo yishimwe 'Favorite Song-Pop/Rock'

Umuhanzikazi Megan Thee Stallion yegukanye igihembo cya 'Favorite song-Rap/Hip Hop'

Umuhanzikazi Beck G

Uyu muhanzikazi yashimiye ababyeyi be

Umuhanzikazi Lauren Daigle









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND