Umuhanzikazi w’umunyamerika Taylor Alison Swift yatsindiye igihembo kiruta ibindi mu bihembo bya American Music Awards 2020, aratungurana atangaza ko arimo kongera gukora ku ndirimbo ze zacyera.
Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko yatangaje ibi mu gihe hashize iminsi hari umwuka mubi hagati ye na Scooter Braun, ushingiye kuzaba icyitarusange kuri Album ye nshya ya Gatandatu.
Mu minsi ishize byavuzwe ko Scooter Braun yakuye ububasha bwose bw'ibihangano bya Taylor Swift muri Label yitwa Big Machine ku kiguzi cy'amadorali miliyoni 300. Ni nyuma y'amezi 17, uyu muhanzikazi ashyamiranye na Scooter, none yavuze ko ari gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze za cyera.
Ibihembo bya American Music Awards byatanzwe mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 22 Ugushyingo 2020, biyoborwa na Taraji P. Henson mu nyubako ya Microsoft Theater mu Mujyi wa Los Angeles muri Amerika.
Ibi bihembo byatanzwe hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, umubare w’abitabiriye wari mucye cyane, ndetse babanje gusuzumwa.
Byatanzwe umuhanzi The Weeknd na Roddy Rich ari bo bahataniye ibihembo mu byiciro byinshi, aho bari mu byiciro umunani. Umuhanzi Justin Bieber na Shawn Mendes ni bo bafunguye itangwa ry’ibi bihembo mu ndirimbo yabo nshya bise “Monster”.
Justin Bieber we yanaririmbye indirimbo ze zikunzwe nka ‘Lonely’ na ‘Holy’
Katy Perry yatunguranye muri ibi bihembo abiririmbamo nyuma y’amezi hafi ane yibarutse imfura ye. Yaririmbye indirimbo ye yise ‘Only Love’ imaze amezi abiri afatanyije na Darius Rucker. Ni mu gihe Megan Thee Stallion yishimiwe mu buryo bukomeye aririmba.
Doja Cat yegukanye igihembo cy’umuhanzi mushya w’umwaka naho Beck G yegukana igihembo cy’umuhanzikazi wishimiwe wo mu Majyepfo y’Amerika. Iki cyiciro yari ahatanyemo ni gishya mu bihembo bya America Music Awards (AMA).
Umuhanzikazi Taylor Swift yaciye agahigo muri ibi bihembo. Yegukanye igihembo gikuru cy’umuhanzi w’umwaka, icy’indirimbo ifite amashusho meza y’umwaka n’icy’umuhanzikazi wishimiwe mu bakora injyana ya Pop.
Swift yavuze ko atabashije kwitabira uyu muhango ngo yakire ibihembo yegukanye, kuko ahugiye mu byo gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze. Ibi byatumye uyu muhanzikazi aba uwa mbere umaze kwegukana ibihembo byinshi muri AMA, kuko agejeje ibihembo 32.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo bya America Music Awards 2020:
1.ARTIST OF THE YEAR
Justin Bieber
Post Malone
Roddy Ricch
Taylor Swift *WINNER
The Weeknd
2.NEW ARTIST OF THE YEAR
Lewis Capaldi
Doja Cat *WINNER
DaBaby
Lil Baby
Roddy Ricch
Megan Thee Stallion
3.COLLABORATION OF THE YEAR
Cardi B ft. Megan Thee Stallion, "WAP"
DaBaby ft. Roddy Ricch, "Rockstar"
Dan + Shay with Justin Bieber, "10,000 Hours" *WINNER
Lady Gaga & Ariana Grande, "Rain On Me"
Megan Thee Stallion ft. Beyoncé, "Savage Remix"
4.FAVORITE SOCIAL ARTIST
BTS *WINNER
Billie Eilish
EXO
Ariana Grande
NCT 127
5.FAVORITE MUSIC VIDEO
Doja Cat, "Say So"
Future ft. Drake, "Life Is Good"
Lady Gaga & Ariana Grande, "Rain On Me"
Taylor Swift, "Cardigan" *WINNER
The Weeknd, "Blinding Lights"
6.FAVORITE MALE ARTIST -- POP/ROCK
Justin Bieber *WINNER
Post Malone
The Weeknd
7.FAVORITE FEMALE ARTIST -- POP/ROCK
Dua Lipa
Lady Gaga
Taylor Swift *WINNER
8.FAVORITE DUO OR GROUP -- POP/ROCK
BTS *WINNER
Jonas Brothers
Maroon 5
9.FAVORITE ALBUM -- POP/ROCK
Harry Styles, "Fine Line" *WINNER
Taylor Swift, "folklore"
The Weeknd, "After Hours"
10.FAVORITE SONG -- POP/ROCK
Lewis Capaldi, "Someone You Loved"
Dua Lipa, "Don't Start Now" *WINNER
Post Malone, "Circles"
Roddy Ricch, "The Box"
The Weeknd, "Blinding Lights"
11.FAVORITE MALE ARTIST -- COUNTRY
Kane Brown *WINNER
Luke Combs
Morgan Wallen
12.FAVORITE FEMALE ARTIST -- COUNTRY
Gabby Barrett
Miranda Lambert
Maren Morris
13.FAVORITE DUO OR GROUP -- COUNTRY
Dan + Shay *WINNER
Florida Georgia Line
Old Dominion
14.FAVORITE ALBUM -- COUNTRY
Luke Combs, "What You See Is What You Get"
Blake Shelton, "Fully Loaded: God's Country" *WINNER
Morgan Wallen, "If I Know Me"
15.FAVORITE SONG -- COUNTRY
Dan + Shay with Justin Bieber, "10,000 Hours" *WINNER
Maren Morris, "The Bones" *WINNER
Blake Shelton (Duet with Gwen Stefani), "Nobody But You"
16.FAVORITE MALE ARTIST -- RAP/HIP-HOP
DaBaby
Juice WRLD *WINNER
Roddy Ricch
17.FAVORITE FEMALE ARTIST -- RAP/HIP-HOP
Cardi B
Nicki Minaj *WINNER
Megan Thee Stallion
18.FAVORITE ALBUM -- RAP/HIP-HOP
Lil Baby, "My Turn"d
Lil Uzi Vert, "Eternal Atake"
Roddy Ricch, "Please Excuse Me For Being Antisocial" *WINNER
19.FAVORITE SONG -- RAP/HIP-HOP
Cardi B ft. Megan Thee Stallion, "WAP" *WINNER
DaBaby ft. Roddy Ricch, "Rockstar"
Roddy Ricch "The Box"
20.FAVORITE MALE ARTIST -- SOUL/R&B
Chris Brown
John Legend
The Weeknd *WINNER
21.FAVORITE FEMALE ARTIST -- SOUL/R&B
Jhene Aiko
Doja Cat *WINNER
Summer Walker
22.FAVORITE ALBUM -- SOUL/R&B
Doja Cat, "Hot Pink"
Summer Walker, "Over It"
The Weeknd, "After Hours" *WINNER
23.FAVORITE SONG -- SOUL/R&B
Chris Brown ft. Drake, "No Guidance"
Summer Walker, "Playing Games"
The Weeknd, "Heartless" *WINNER
24.FAVORITE MALE ARTIST -- LATIN
Bad Bunny *WINNER
J Balvin
Ozuna
25.FAVORITE FEMALE ARTIST -- LATIN
Becky G *WINNER
KAROL G
Rosalía
26.FAVORITE ALBUM -- LATIN
Anuel AA, "Emmanuel"
Bad Bunny, "Las que no iban a salir"
Bad Bunny, "YHLQMDLG" *WINNER
27.FAVORITE SONG -- LATIN
Bad Bunny, "Vete"
Black Eyed Peas X J Balvin, "RITMO (Bad Boys For Life)"
KAROL G & Nicki Minaj, "Tusa" *WINNER
28.FAVORITE ARTIST -- ALTERNATIVE ROCK
Billie Eilish
Tame Impala
Twenty One Pilots *WINNER
29.FAVORITE ARTIST -- ADULT CONTEMPORARY
Lewis Capaldi
Jonas Brothers *WINNER
Maroon 5
30.FAVORITE ARTIST -- CONTEMPORARY INSPIRATIONAL
Lauren Daigle *WINNER
For King & Country
Kanye West
31.FAVORITE ARTIST -- ELECTRONIC DANCE MUSIC (EDM)
Kygo
Lady Gaga *WINNER
Marshmello
32.FAVORITE SOUNDTRACK
"Birds of Prey: The Album" *WINNER
"Frozen II"
"Trolls: World Tour"
Taylor Swift yahishuye ko yatangiye gusubiramo zimwe mu ndirimbo ze za cyera
Umunyamuziki The Weekend waririmbye muri ibi birori yegukanye ibihembo bitatu muri American Music Awards 2020
The Weekend yashimye buri wese wamushyigikiye muri ibi bihembo, avuga ko ibi ari byo bituma akomeza gushyira imbaraga mu mpinduramatwara y'injyana na R&B
The Weeknd asuhuzanya na Ciara
Umuhanzi Kenny G yafashije The Weeknd gutanga ibyishimo
Abantu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo babanje gupimwa Covid-19 ndetse basabwa gukomeza kubahiriza amabwiriza yo kwirinda iki cyorezo
Katty Perry yatunguranye aririmba muri ibi birori nyuma y'igihe gito yibarutse imfura ye-Yaririmbye indirimbo ye yise 'Only Love' imaze amezi abiri
Tariji P. Henson wayoboye umuhango wo gutanga ibi bihemboUmuhanzikazi Billie Eilish uri kwigaragaza muri iki gihe
Umuhanzikazi Ciara
Umuhanzikazi Dolly Parton wakunzwe mu njyana ya Country ni umwe mu bitabiriye itangwa ry'ibi bihembo
Umuhanzi Nelly wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye ku Isi yaririmbye muri ibi bihembo
Umuraperi Jay Z n'umukunzi we Beyonce
Justin Bieber yahigitse Post Malone na The Weeknd yegukana igihembo cya 'Favorite Male Artist-Pop/Rock
Kings BTS bo muri Koreya y'Epfo begukanye igihembo cya 'Favorite Social Artist'
Umuhanzikazi Doja Cat yegukanye ibihembo birimo 'Favorite Female Artist- Soul/RB' ndetse n'icy'umuhanzikazi mushya w'umwaka (New Artist of the year)
Uyu mukobwa yahishuye ko ari kwandika indirimbo ishima buri wese umushyigikira mu muziki we
Dan na Shay begukanye igihembo cya 'Collaboration of the year' bibecyesha indirimbo bakoranye na Justin Bieber
Umuhanzikazi Dua Lipa yegukanye igihembo cy'indirimbo yishimwe 'Favorite Song-Pop/Rock'
Umuhanzikazi Megan Thee Stallion yegukanye igihembo cya 'Favorite song-Rap/Hip Hop'
Umuhanzikazi Beck G
Uyu muhanzikazi yashimiye ababyeyi be
Umuhanzikazi Lauren Daigle
TANGA IGITECYEREZO