RFL
Kigali

Akari ku mutima wa Peace Jolis waririmbye bwa mbere mu bitaramo bya EAP

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:23/11/2020 8:26
0


Umuhanzi Peace Jolis yatangaje ko umutima we unyuzwe, ni nyuma yo kuririmba mu bitaramo bya ‘My Talent’, aho yafashe umwanya akunamira inshuti n’umuvandimwe we Karuranga Virgile [Dj Miller] witabye Imana, ku wa 05 Mata 2020.



Uyu muhanzi yaririmbye muri ibi bitaramo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020, bitambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda. Aba umuhanzi wa Gatatu ubiririmbyemo nyuma ya Jules Sentore na Marina Deborah.

Muri iki gitaramo yakoze, yunamiye inshuti ye y’akadasohoka bagiye bahurira mu ndirimbo zirimo nka ‘Un million c’est quoi’ ndetse n’iyitwa ‘Belle’ bakoranye n’itsinda rya Urban Boys.

Mbere yo kuririmba indirimbo ‘Belle’, Peace Jolis yavuze ati “Indirimbo ngiye gukurikizaho, kuba ngiye kuyikora njyenyine ni ikintu kimbabaje, twajyaga twicara muri studio turi gufata amajwi yayo nkareba nk’iyi ndirimbo turi kumwe ku rubyiniro…Mana yanjye, Imana imwakire."

“Ntabwo byakunze, murabizi mwese uyu mwaka…. Sinzi uyu mwaka nta magambo dufite gusa icyo dushima turacyari bazima, Miller yagiye bidutunguye cyane."

“Yaratubabaje cyane twabuze umuntu ukomeye muri muzika Nyarwanda…Miller ndagushimiye cyane muvandimwe, iyi ndirimbo n’ubwo tutarayikorana ariko ndabizi ko aho uri wishimiye kumbona hano ku rubyiniro.”

‘Belle’ ni imwe mu ndirimbo zakunzwe mu buryo bukomeye kuva mu Ukwakira 2019, kugeza ubu imaze kurebwa n’abantu barenga ibihumbi 375.

Peace Jolis yabwiye INYARWANDA, ko Dj Miller yamufataga nk’inshuti bakundaga kujya inama kubijyanye n’umukunzi kenshi.

Avuga ko umutima we unyuzwe nyuma yo gukora iki gitaramo ‘bitewe n’uko imbaraga nashyize mu kwitegura igitaramo zatumye buri wese anyurwa n’igitaramo.”

Uyu muhanzi yavuze ko ari cyo gitaramo gikomeye cya mbere akoze, kikaba igitaramo cya mbere aririmbyemo mu bitegurwa n’ikigo East African Promoters (EAP) gihagarariwe na Mushyoma Joseph uzwi nka Boubou.

Peace Jolis avuga ko igitaramo cye cyagenze neza bitewe n’itsinda ry’abacuranzi bakoranye, itsinda ry’ababyinnyi n’abandi bose bahurije hamwe kugira ngo basusurutse abanyarwanda bari mu rugo. Ati “Kandi intego yacu yari iyo gutanga igitaramo cyuzuye”

Yavuze ko abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange bakwiye kwitega ibintu bishya mu muziki we.

Mu 2009, Peace Jolis yasohoye indirimbo ‘Nakoze iki’ yatunganyijwe na Producer Nicolas muri Bridge Records. Mu 2011 akora iyitwa ‘Mpamagara’ yakozwe na Nicolas. Akurikizaho izirimo ‘Mbwira’, ‘Nguhisemo’, yakozwe na Lick Lick, ‘Iherezo’ n’izindi.

Mu 2013, uyu muhanzi yitabiriye irushanwa ry’umuziki rya Tusker Project Fame ryahuzaga ibihugu birimo Kenya, Uganda, Tanzania, Sunda n’u Burundi.’ Aherutse gusohora amashusho y'indirimbo yise 'Icyo'.

Peace Jolis yunamiye Dj Miller mu bitaramo bya 'My Talent' binyura kuri Televiziyo y'u Rwanda

Peace yavuze ko Dj Miller yari inshuti ye baganiraga kenshi kubijyanye n'umuziki

Peace yavuze ko umutima we unyuzwe no kuririmba bwa mbere mu bitaramo bitegurwaga na EAP

Uyu muhanzi yavuze ko yashyize imbaraga mu myiteguro, byanatumye igitaramo cye kigenda neza







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND