RFL
Kigali

Ni bande bihishe inyuma y’amafoto y’ibyamamare tubona mu itangazamakuru ryo mu Rwanda?

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:21/11/2020 21:27
2


Muzogeye Plaisir yabaye ikimenyabose bitewe n'ubuhanga bwe mu gufotora. Buri munsi mubona amafoto y’ibyamamare mu Rwanda yaba abahanzi, abajyanama babo, abakinnyi ba filime, abanyarwenya, abanyamakuru, abakobwa beza b’uburanga ndetse n'abandi bose bafite aho bahuriye n’uruganda rw’imyidagaduro ariko akenshi ntimumenya ababafotora.




Ifoto akenshi iyo ifashwe neza, yafashwe n’umuhanga, yivugira kurusha amagambo. Abahanga bavuga ko ifoto imwe isobanura amagambo 1000. Uko iterambere ryagiye rikataza mu itangazamakuru niko abashoramari nabo bagiye batekereza ukuntu barushaho kwiyegereza ababakunda. 

Mbere byari bigoye kubona igitangazamakuru gifite umukozi uhoraho ushinzwe gufata amafoto y’ibyamamare dore ko urwo ruganda rwari rutaratera imbere. Uko iminsi igenda ishira indi igataha, iterambere rigenda riza bityo ibitangazamakuru by’imyidagaduro bikimakaza abashinzwe gufotora ababagana ndetse bakanagera ahabera ibikorwa. 

Muri iyi nkuru turareba bamwe mu bakora umwuga wo gufotora babikora nk'akazi ka buri munsi. Ni intambwe nziza yatewe kuba tubona igitangazamakuru gifite umuntu wihariye ushinzwe gufotora kabone nubwo kugeza ubu tutarabona umuhanzi nyarwanda ufite umufotozi uhoraho ubikora nk’akazi ka buri munsi.

INKURU WASOMA: Byose byicwa no kutabimenya! Haba hari umuhanzi nyarwanda ufite umufotora ku buryo buhoraho?

1. Muzogeye Plaisir (Kigali Today)



Kuva mu 2011 kugeza ubu Muzogeye Plaisir yahirimbaniye kubahisha umwuga wo gufotora dore ko mbere ye byari bigoye kumva ko umuntu yatungwa no gufotora. N'ubwo kuva mu mwaka wa 2010 Plaisir yakoraga akazi ko gufata amafoto, yari ataratangira kubigira umwuga ku buryo bweruye. 

Iyo yafataga amafoto y’abantu mu birori, akayashyira ku rubuga, benshi barayishimiraga, bakayamusaba, atangira kumenyana n’abantu benshi gutyo. 

Kuri ubu ni gafotozi uhoraho wa Kigali Tody, akaba azwi cyane mu marushanwa akomeye ya Tour du Rwanda, Abatwara moto mu marushanwa y’imyiyereko abera i Huye n'ayandi. Ni n'umwe mu bafata amafoto y’ibikorwaremezo na bamwe mu bayobozi. Ni umwe mu bafotora abakomeye hano mu Rwanda, amarushanwa akomeye n’ibindi bikorwa bikomeye biba bikeneye kumurikwa.

2. Niyonshuti Dieudonne (Umuti studio)


Uyu ni we ufotora amafoto y’ibyamamare mubona bijya mu biganiro bikorwa na Anita Pendo n’ibindi binyuranye bya Televiziyo Rwanda. Ni umufotozi uhoraho n'umunyamakuru akaba n'umushyushyarugamba Anita Pendo.



Noella wo muri Papa Sava iyi foto ye yafashwe na Umuti studio

3. Kamanda Promesse (Kiss Fm)


Uyu mwari ukiri muto ni we ufotora ibyamamare bijya gukora ibiganiro kuri Kiss Fm imwe muri radiyo zikunzwe cyane mu gihugu. Afotora kandi abanyamakuru bayo yaba mu biganiro bakora ndetse no mu bindi bikorwa binyuranye.

4. Abumukiza Aime (Aime_Filmz)


Uyu musore nawe ukiri muto ni we kuri ubu ufotora amafoto y’ibyamamare akoreshwa na INYARWANDA. Usibye gufata amafoto y’ibyamamare anafata amashuso (video) y’ibiganiro byihariye bitambuka kuri shene ya YouTube ya INYARWANDA TV. INYARWANDA iri ku isonga mu bitangazamakuru bimaze kwibaruka abafotozi benshi kandi b'abahanga. Abenshi uzi bamaze kubaka izina mu gihugu n'ushishoza urasanga barayinyuze mu biganza.

5. Sabin Abayo na Ashimwe Constantin (Shane)


Ntiwavuga Sabin Abayo (@artistic.eye) ngo wibagirwe Ashimwe Constantin waryubatse nka @Shane_Costt. Bombi ni abafotozi b'umwuga kandi b'abahanga ba Afrifame Pictures izwi cyane mu gufotora mu bukwe. Aba basore banyuze mu biganza bya InyaRwanda.com banafite umwihariko wo gufotora abakobwa b'uburanga. Niba warakurikiranye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, aba basore nibo bihishe inyuma y'amafoto menshi yakoreshejwe. Ndetse kuri ubu ni nabo bafotora ba Miss Rwanda batandukanye barimo Miss Ishimwe Naomie, Miss Iradukunda Elsa, Miss Iradukunda Liliane, Miss Nimwiza Meghan n'abandi.


Iyi foto ya Miss Rwanda 2020 Naomie yafotowe na Sabin Abayo

 6. Igirubuntu Jean Darcy (Igihe.com)


Umufotozi ufata amafoto ku igihe yabwiye INYARWANDA ko ari umwuga mwiza kuko bimaze kugaragara ko waguteza imbere ukagutungira abawe ndetse ukaba wanakubahisha mu bandi. Ati: ”Photography itanga akantu ariko witwaye neza”. Uyu gafotozi akomeza avuga ko ikintu cya mbere ari ikinyabupfura kuko ni ishingiro rya byose. Asobanura ko mu myaka iri imbere yizeye kuzaba umuntu ukomeye. Asaba bagenzi be bahuje umwuga kudacika intege kuko byose bishoboka.

7. Alexandre (Mine_picturez)



Alexandre ni we ufotora ibyamamare bigana ku Isibo Tv imaze kumenyerwa kubera ibiganiro byayo n'abanyamakuru bafite izina mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda barimo Murindahabi Irene unafite abahanzi afasha nka 'Manager' wabo barimo Niyo Bosco, Vestine & Dorcas, n'abandi.

8. Ingabire Nicole (Royal Fm)


Uyu mukobwa ni we wihishe inyuma ya camera ifata amafoto y’ibyamamare bijya kuri Royal Fm ikoraho umushyushyarugamba nakaba n'umuhanzi Mc Tino. Nicole ari no muri ba gafotozi bafata amafoto mu bitaramo bikomeye.


Iyi foto ya Platin P yafashwe na Nicole

9. Ndayizigiye Jimmy Anan (Jimmy Adnan)


Ndayizigiye ni gafotozi wa Radio/Tv10. Bigaragara ko afite umwihariko wo gufotora ahantu, ibintu bitamenyerewe muri Afurika dore ko akenshi usanga amafoto menshi meza agaragaza ibihugu n’ahantu heza aba ari ay’i Burayi. Gusa akomeje hari igihe mu myaka iri imbere yazaba isoko y’amafoto y’ahantu nyaburanga. Ni we wihishe inyuma y'amafoto akoreshwa na Radio 10.

10. Kamarebe Nailla (Isango Star)


Uyu mwari ukiri muto ni we ufata amafoto y’ibiganiro byubatse izina birimo Isango na Muzika ndetse n’ahandi hose icyo gitangazamakuru kimukeneye ni we uba wihishe inyuma y’amafoto y’ibiganiro cyangwa se inama ziba ziri kuba.

11. Mutabazi Robert wa ISIMBI TV


Uyu musore ni we uba uri inyuma ya camera ifata amashusho na video mubona kuri shene ya YouTube ya Isimbi no ku rubuga isimbi.rw rwandika inkuru.

12. Irabaruta Anicet wa Chita Magic


Ni we uba yihishe inyuma ya camera ifata amashusho (video) n’amafoto ya Televiziyo ikorera kuri Murandasi izwi nka Chita Magic ya Julius Chita. 

Uru rutonde birashoboka ko rwajyaho n’abandi benshi bakora umwuga wo gufotora ariko twarebye ababikora nk’akazi ka buri munsi ndetse batabifatanya n’ibindi kuko hari benshi bafotora ariko atari akazi kabo ka buri munsi. Hari ibitangazamakuru bidafite Gafotozi muri iyi minsi nta wabura kuvuga ko biri gukora mu buryo bwa gakondo kuko ifoto itangaza inkuru kurusha amagambo.

Icyakora ntitwakwirengangiza ikibazo cy’ubushobozi n'ubwo atari impamvu nyamukuru yatuma igitangazamakuru gikora ibintu ntibimenyekane kandi nyine gicuruza amakuru. Umwuga wo gufotora mu Rwanda utanga icyizere ko mu myaka iri imbere wazaba umwe mu myuga yinjiriza agatubutse abawukora mu gihe tuzaba tubona ibyamamare bigendana na ba Gafotozi bahoraho ndetse umuntu wese uba mu isi y’ubwamamare tukamubona afite gafotozi we uhoraho. 

Icyo gihe gufotoza telefoni bizaba bitagezweho kuko hari ifoto umuntu wamaze kubaka izina aba adakwiriye kwemera ko ijya ku mbuga nkoranyambaga ze n'ubwo yaba yamamaza iyo telefoni birashoboka gufotorwa n’uwabigize umwuga dore ko ifoto iciriritse nyuma y’igihe gito itangira gutakaza ubwiza noneho wayireba ukayoberwa nyirayo. 

Ba gafotozi nabo bakwiriye kujya bigaragaza ntibahere inyuma ya za Camera ni bwo abantu bazamenya ibyo bakora. Turi mu isi y’ifoto aho ifoto yivugira ubwayo ndetse ku byamamare amafoto ni yo atambutsa ubutumwa kandi akageza kure ubuzima bwabo. Ubundi aho uruganda rw’imyidagaduro rwateye imbere umuntu wamamaye aba afite gafotozi we kandi amuhemba neza. 

Birimo biraza! Niba Anita Pendo afite gafotozi uhoraho, ba Miss Rwanda bakaba bafite gafotozi wabo uhoraho, ni intambwe nziza iri guterwa, bikaba byerekana ko mu gihe kiri imbere tuzaba tubona abahanzi bafite ba gafotozi badashobora gusimburwa. Anita Pendo akwiriye gushimirwa kuba 'yararemeye' Niyonshuti Dieudonne ubu akaba ageze ku rwego rwo gufotora ibyamamare bigana kuri Televiziyo y'igihugu, RTV.


Anita Pendo afite gafotozi wihariye umufotora






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kubwimana3 years ago
    Iyi nkuru ni nziza ariko hari aho ntemeranya namwe ni gute Nsanzabera Jean paul tuzi nka Sean p ntawurimo abenshi ni abana kuriwe ukuyemo plaisir nawe yaje amusanga mu kazi aha muratubeshye abo bakobwa bose bamuciye mu biganza mwashyizemo amarangamutima
  • Ndayambaje ferisi1 year ago
    Nanjye mbanumva nifitemo impano y'uhanzi nono ubushobozi ntabwo disi!





Inyarwanda BACKGROUND