RFL
Kigali

Abahanzi 7 b'amazina akomeye bagaragaje imbaraga nke mu muziki mu mwaka wa 2020

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:22/11/2020 9:29
2


Umwaka wa 2020 uragana ku musozo ukajya uvugwa mu mateka. Abahanzi bari mu bashyirwa ku gitutu n’itangazamakuru ndetse n’abakunzi babo ku bwo kubaha ibihangano byiza kandi bihoraho. Abahanzi barimo itsinda rya Active, Diplomate n’abandi tugiye kugarukaho bagaragaje imbaraga nke mu ruganda rw’imyidagaduro mu 2020.



1. Charly na Nina


Iri tsinda ryatangaga icyizere cyo kuba ryasunika umuziki w’u Rwanda igihe bari mu biganza bya Alex Muyoboke aho byari bigoye kuba wabura indirimbo zabo mu zikunzwe zigezweho igihe cyose. Bari bageze ku rwego rwo kuba umuhanzi wese muri bashaka wo muri Uganda bakorana indirimbo ku buryo bworoshye. Bakoze ibitaramo ku mugabane w’u Burayi n'ahandi hanyuranye. Bari mu bahanzi bahenze mu gihe bari ku ibere ry’uruganda rwa muzika nyarwanda. Baheruka indirimbo nshya muri Gicurasi 2020. Urwego bari bariho mu myaka 2 ishize rwo gukora umuziki bahozaho, ntibyumvikana ukuntu bamara amazi 6 nta ndirimbo nshya bafite. 

Birashoboka ko bari ku rwego rwo gukorera indirimbo zabo hanze y’u Rwanda. Nk'ubu indirimbo ”Umuti” yakozwe na Nessim Mukiza wamamaye nka Nessim Pan Production, umuproducer ufatwa nka nimero ya mbere i Kampala. N'ubundi iheruka ikozwe mu buryo bw’inyandiko “Audio Lyrics” ni we wari wakozwe amajwi yayo. Mu 2019 bakoranye indirimbo “Lazizi” n’umuhanzi wo muri Nigeria witwa Orezi. Mbere yaho bari bakoranye na Bebe Cool ”I Do”. Amashusho yafashwe na Sasha Vybz umwe mu bari ku isonga mu gafata amashusho i Kampala.

Iri tsinda nyuma yo gutandukana na Muyoboke ryagiye risubira inyuma buhoro buhoro nk'uko n'ubundi bigenda ku muhanzi wese uvuye mu biganza byamufashaga adafite ahandi agiye. Banavuzweho gushaka gushwana ariko barabihakanye bivuye inyuma. Charly aherutse kubwira InyaRwanda.com ko iri tsinda ritigeze ritandukana nk'uko byavuzwe kenshi, ashimangira ko bakiri kumwe. Yatangaje ibi nyuma y'uko benshi mu bahanzi bari gukora zivugisha benshi ariko bo bakaba batari kumvikana nka mbere, ibintu baheragaho bavuga ko batandukanye.

Charly na Nina bagiye babwira itangazamakuru ko Covid-19 yabakomye mu nkokora, akaba ariyo mpamvu batari kugaragara cyane mu ruhando rwa muzika. Ariko rero birashoboka ko batabonye undi (Manager) ubafasha, urugendo rwabo rwasubikira aha cyangwa bagakomeza gucumbagira dore ko abahanzi benshi batandukanye n’abajyanama babo usanga inzira zose bacaga zibifungiraho bagasigara bagira ngo bararota kandi ari ukuri. Ku ya 13 Nzeri 2020 baririmbye mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival cyabaye mu buryo bw’ikoranabunga kikanyura kuri Televiziyo Rwanda.

2. Diplomate

Mu ntangiriro za 2020 Diplomate yagaragaje inyota yo kongera kugaruka guhatana muri muzika aho yakoranye indirimbo na Bruce Melody yitwa ”Umwe Bavuze”. Amezi 9 rero arashize nta yindi ndirimbo Diplomate yari yongera guha abamukunda. Iyi ndirimbo iheruka kuri shene ye YouTube, yayikoze hashize imyaka 2 akoze 'Kalibu Sana' yakoranye na The Ben mu 2018. Uburyo akora umuziki bugenda gahoro ku buryo bigoye cyane kuba yahozaho hatabayeho kuboneka ikipe imufasha ikamubyaza umusaruro.

Diplomate ni umuhanzi wubatse izina mu Rwanda mu njyana ya Hip Hop, benshi bavuga ko uburyo arapamo bujya kwegera cyane ubw’umunyamerika Snoop Dogg. Diplomate Noor Fassasi yavutse ku itariki ya 11/08/1987, avukira i Rwamagana mu yahoze ari Kibungo. Se yitwa Karera Aziz naho Nyina ni Kantengwa Janat. Yavutse mu muryango w’abayisilamu. Bamwe mu bahanzi yemera kandi akunda harimo Nas na Group 213 yahoze igizwe na Snoop Dogg, Warren G na Nate Dogg. Diplomate abantu bakuze bamukundira uburyo yandikamo indirimbo kuko buba buzimije kandi indirimbo ze zikaba zuzuyemo amateka.

Yatangiye umuziki muri Mutarama 2009 atangirira muri group yitwa Red G bakorana indirimbo ebyiri harimo iyitwa Business. Indirimbo ye bwite yakoze yitwa “Umucakara w’ibihe,” yakoranye na Young Junior, Indirimbo ya kabiri yakoze ni “Umushonji Uguye Isari,” yakoranye n’umuraperi Bulldog. Yakurikijeho “Inzu y’Ibitabo,” yakoranye na The Ben n'izindi nyinshi yakoze zirimo ka "Akotsi k’abatabazi" mu 2011, "Ikaramu" yakoranye na Fayçal Ngeruka. N'ubwo yakunzwe cyane mu ndirimbo ze, yamaze imyaka itanu atarakora amashusho, yagaragaye mu mashusho y'indirimo ye bwa mbere mu mwaka wa 2014 mu ndirimbo yise "Indeba kure".

3. Green P

Amazina ye ni Rukundo Elie, akaba yariyise Green P. Kuri shene ya YouTube indirimbo iriho iheruka ni iyitwa ”Umunsi ku munsi” yayikoze mu myaka ibiri ishize. Kuri shene ya The Trackslayer music hariho iyo yakoze mu 2018 yitwa ”Harambe” yahuriyemo na Bull Dogg. Green P yamenyekaniye mu itsinda rya Tough Gangs aho afatwa nk’umuhanzi w’umuhanga mu njyana ya Hip Hop. Ibikorwa bya muzika aheruka kugaragaramo ni igitaramo cyanyuze kuri MK1 TV ubwo The Ben yataramiraga abakunzi be mu bihe bya Covid-19.

The Ben mu 2018 yigeze kuvuga ko Green P ari umuhanga kandi ko no mu ishuri yabaga uwa mbere ariko kubera ko azi neza ko ari umunyempano w’umuhanga ntajya yita ku bintu ku buryo usanga adashishikarira guhora asohora indirimbo nk'uko umuhanzi ushaka gucuruza abigenza. Green P mu mezi atanu ashize yari yanagaragaye mu gitaramo cyabereye n'ubundi kuri iyo Tv ikorera kuri murandasi ubwo hari hongeye kugaragara ubumwe mu itsinda rya Tough Gangs.

4. Active


Itsinda rya Active rigizwe na Mugiraneza Ihsan Thierry (Tizzo), Olivis na Dere, kuva mu 2015 ryatangiye kwigarurira imitima y’abantu ku bw’imibyinire yari igezweho. Byari bigoye kubona umuhanzi nyarwanda aririmba akanabyina bigashimisha abamureba. Iryo tsinda ryazanye ibintu byari bikenewe dore ko bari basanze andi matsinda yari ubukombe ku buryo byabasabaga umwihariko. Aba basore bahujwe na Bagenzi Bernard bahuriye mu ndirimbo ”Uri mwiza” nyuma baje kwihuza baba itsinda. Muri Nyakanga 2020 bakoranye na Dj Marnaud “Bape”.

Mu kwezi kwa munani 2020 bakoze iyitwa “Kigali nibyayo” gusa ntabwo yakunzwe cyane nk'uko bari basanzwe bakora mu myaka yatambutse. Nk'ubu amezi atatu ashize iyi ndirimbo yabo iri kuri shene yabo ya You Tube imaze kurebwa inshuro 14,000. Itsinda rya Active imbaraga ryari ririfite mu 2015 mu ndirimbo ”Udukoryo” bakoranye na Danny na None, Final na Slow down ntabwo wakwiyumvisha ko ari ryo tsinda riri gukora ubu kuko riri risubira inyuma aho gutera imbere no kwagura ibikorwa byaryo.

5. Danny na None


Izina Danny na None rirazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda. Ntakirutimana Danny wamenyekanye nka Danny Nanone, kuva mu 2017 nyuma ya PGGSS7 amasezerano yari afitanye na Bagenzi Bernard nyiri Incredible yagiye ku iherezo. Kuva muri uwo mwaka kugeza ubu abakunda umuziki wa Danny na None baheze mu gihirahiro bibaza niba yarabuze ubushobozi bwo gukomeza kuwukora cyangwa se yarasoje urugendo rwe. Icyokora mu 2018 yagiye kwiga umuziki ku Nyundo nayo yaba intandaro yo gucumbagira mu muziki.

Mu gushimangira ubuhanga bw’uyu musore mwibuke mu 2012 ubwo yahaga umugisha Christopher mu ndirimbo ”Iri Joro” yakunzwe by'ikirenga. Mu 2011 yakoranye indirimbo na Butera Knwoless yiswe ”Inshuti” nayo iri mu zarushijeho kwagura umuziki wa Butera Knowless. Si abo gusa, kuko yakoranye indirimbo n'abahanzi banyuranye bagiye bakwiyambaza.

Danny na None yari ameze nk’ikiraro abahanzi benshi banyuraho na cyane ko indirimbo bakoranaga yahitaga ikundwa cyane. Yari afite umuziki wihariye arapa atuje imirongo y’urukundo bitandukanye n’abandi baraperi batari bacye baririmba indirimbo zuzuye imijinya n’agahinda. Mu 2011 yakoranye na King James ”Ijanisha”. Twabibutsa ko Danny na None yitabiriye inshuro 4 irushanwa rya PGGSS nyamara kurijyamo byari bigoye. Reka twizere ko nasoza amasomo ye y'umuziki, azagaruka mu ruhando rwa muzika akisubiza icyubahiro yari afite mbere.

6. Christopher Muneza


Kuri shene ye ya You Tube indirimbo ye iherukaho yitwa ”Breath”. Amezi 9 arashize abamukunda batumva ijwi rye ryiza rishimisha abakundana dore ko ari zo ndirimbo azwiho cyane. Kimwe n’abandi bahanzi bose bari bafite abajyanama babafasha muri byose batandukana nabo urugendo rwabo rukagana ku iherezo cyangwa se rukagenda biguru ntege, Christopher akiva mu biganza bya Kina Music ya Ishimwe Clement, imbaraga ze mu muziki zatangiye kubaganuka.

Benshi mu bakunzi ba muzika batangiye kwibaza niba uyu musore wari umaze kwigarurira imitima ya benshi azongera gukora umuziki ahozaho. Nyamara iminsi ni umucamanza mwiza, ubu niba amezi abaye 9 nta ndirimbo nshya afite nyamara abo bari ku rwego rumwe bari gukora amanywa n'ijoro, ni ibyerekana ko uyu musore akwiriye andi maboko yo kumushyigikira ariko impano ye ikabyazwa umusaruro. Icyakora InyaRwanda ifite amakuru avuga ko Christopher ahishiye abakunzi be agaseke gapfundikiye azabagezaho mu gihe kitarambiranye.

7. Aime Bluestone Shangaboi


Uyu musore waje afite ijwi rihebuje agakundwa n’abatari bake haciye kabiri aburirwa irengero mu muziki none ubanza yarahezeyo ubuteguka. Imyaka igiye kuba ibiri kuri shene ye ya You Tube haherukaho “Bimparire”. Mwamumenye mu ndirimbo: "Reka ngukunde", "Gutyo" yakoranye na Uncle Austin ndetse na "Mumporeze" yamufunguriye amarembo y’ubwamamare ariko yaje kongera kwifunga ku mpamvu zitamenyekanye mu itangazamakuru.

Ni umusore ufite ijwi ryiza cyane rikwiriye gushorwamo amafaranga rikayagarura ariko byarangiye ntaho rimugejeje n'ubwo hakiri icyizere kuko igihe cyose umuntu agihumeka, byose birashoboka. Nta gushidikanya ko ibihe biha ibindi wenda azagaruka abakunzi b’umuziki bongere baryoherwe. Mu 2018 aheruka kumvikana mu ndirimbo "Sorry Mama" ya Mento Africa yagaragayemo abakinnyi b’ibyamamare muri filimi nyarwanda.


Jodi Phibi amaze imyaka itari micye atumvikana mu muziki

Uru rutonde turukoze nyuma y'iminsi micye tubagejejeho abahanzi bahagaze neza cyangwa se bakoze cyane mu mboni z'abafana. Urw'uyu munsi rwakozwe hashingiwe ku busesenguzi bw'umunyamakuru. Ni urutonde rwakabaye rurerure ariko hari abahanzi bamaze imyaka myinshi badakora bamaze kwibagirana n’abandi baza bakongera bakabura nka PFLA, Jay C ufite indirimbo mu mezi atatu ashize ariko yaherukaga indi umwaka watambutse wa 2019 yahuriyemo na Safi Madiba na Fireman.

Umuririmbyi Muyoboke Phibi [Jody] ukora injyana ya Pop/RnB ivanze na Dancehallw’imyaka 28 aheruka muri studio mu 2017 mu ndirimbo “I love you” yakoranye na Danny na None. Kuri shene ye ya You Tube haherukaho indirimbo mu 2017 ”For You”. Jody Phibi muri uwo mwaka akora indirimbo ”Madina” abakunzi b’umuziki bari bazi ko aje guhatana n’abandi ariko ubu ntagaragara muri muzika.

REBA HANO 'I DO' CHARLY NA NINA BAKORANYE NA BEBE COOL MU MYAKA 2 ISHIZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Manzi3 years ago
    Ni ingaruka za covid 19 kuri bamwe
  • Tunku Patrick3 years ago
    Abakunzi Ba Danny Na Nane Dufit'icyizere Wuko Azagaruka Vuba Tutarambirwa.





Inyarwanda BACKGROUND