RFL
Kigali

Marina mu Bubiligi, Melodie mu cyaro cya Tanzania, Bushali asohora 'Urumiya': Ryoherwa n'indirimbo 5 zasohotse muri iyi 'Weekend'-VIDEO

Yanditswe na: David Mayira
Taliki:21/11/2020 16:56
0


Gukora muzika bisaba guhozaho no gukora ibishya. Umuziki w’u Rwanda uri kugenda ugera aharyoshye. Mu mpera z'iki cyumweru (Weekend) turimo abahanzi bari mu bahagaze neza mu muziki w'u Rwanda, bashyize hanze indirimbo nshya, barimo, Marina, Bruce Melodie, Igor Mabano, Muchoma na Bushali.



Aba bahanzi bose basohoye indirimbo nshya barakunzwe muri muzika Nyarwanda. Weekend iryoha neza burya iyo n’abakunzi ba muzika bari no kumva, kureba indirimbo nshya z’abahanzi bafana cyangwa se bakunda muri rusange. Izi ndirimbo zose tugiye kubagezaho zasohotse hagati ya 19-21 Ugushyingo 2020. InyaRwanda tukwifurije weekend nziza, ureba unareba izi ndirimbo 5 nshya hamwe n’abawe bose bakunda muzika.

1.Marina (Worokoso)

Nagize uruhare rungana na 40% kugira ngo Queen Cha - Inyarwanda.com

Iyi ndirimbo, Marina ayishyize hanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020. Ikimara kujya hanze, abantu benshi batunguwe uburyo ikozemo. Mu magambo y’iyi ndirimbo, Marina yumvikana avuga ko hari abantu baba bamufata uko atari. Uyu mukobwa ukorera muzika ye muri The Mane, ari mu bakobwa bahagaze neza cyane muri muzika nyarwanda. Amashusho ya “Worokoso” yafatiwe i Burayi mu Bubiligi nk'uko ubuyobozi bwa The Mane bwabitangarije InyaRwanda.com.

2. Bruce Melodie (Abu Dhabi)

Iby'indirimbo ya Bruce Melodie yakuwe kuri Youtube byasobanuwe – IMVAHONSHYA

Iyi ndirimbo nshya ya Bruce Melodie yasohotse ku wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020. Ni indirimbo irimo ubutumwa bukora kuri benshi, yerekana uburyo umugore ata umugabo we kubera ubukene akigira ku bafite ubushobozi. 'Abu Dhabi' iri kubica bigacika kubera uburyo Bruce Melodie aririmbamo Icyongereza. Amashusho yayo yafatiwe mu cyaro cya Tanzania. Ni indirimbo yasamiwe hejuru n'abakunzi b'umuziki dore ko mu masaha 24 gusa imaze ku rubuga rwa Youtube imaze kurebwa inshuro zirenga ibihumbi 144.

3. Igor Mabano (For Real) ft The Ben

IGOR Mabano agiye kwitabwaho nk'umuhanzi mushya muri Kina Music | celebz  Magazine

Igor Mabano umwe mu bahanzi b'abahanga bakorera muzika muri Kina Music, yashyize hanze indirimbo nshya yise “For Real” yakoranye na The Ben, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda. Amashusho y'iyi ndirimbo yageze hanze ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 20 Ugushyingo 2020.

4. Bushali (Urumiya)

Rwanda's Bushali announces new album | Music In Africa

Umuhanzi ufatwa nk’umwami wa Trap mu Rwanda, Bushali, muri iyi Weekend yahaye ibyishimo abafana be n'abandi bose bakunda umuziki nyarwanda, asohora indirimbo yitwa “Urumiya”. Ni indirimbo yasohotse mu buryo bw'amashusho. Yatuganyijwe na Producer Pacento mu buryo bw'amajwi naho amashusho yayo afatwa na Cedric Shimwa.

5. Muchoma (Umutoso) ft The Ben

Umuhanzi Muchoma yatwitse Bibiliya,arayishyingura arangije ayinyaraho-VIDEO  | celebz Magazine

Uyu muhanzi Muchoma, akimara gusohora iyi ndirimbo ye nshya yise 'Umutoso', abantu bayisamiye hejuru, bamwe banashima umuhanzi The Ben wemeye gukorana indirimbo na Muchoma, abafana bafata nk'aho batari ku rwego rumwe. Bashimiye cyane The Ben ukomeje gufasha abahanzi benshi.

KANDA HANO WUMVE 'WOROKOSO' BY MARINA

KANDA HANO UREBE 'ABU DHABI' BY BRUCE MELODIE


KANDA HANO UREBE 'FOR REAL' BY IGOR MABANO FT THE BEN

KANDA HANO UREBE 'URUMIYA' BY BUSHALI


KANDA HANO UREBE 'UMUTOSO' BY MUCHOMA FT THE BEN









TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND