RFL
Kigali

Nyamagabe-Kaduha: Baratakambira Leta ko kutishyurwa bibicishije inzara ndetse byatumye abana babo batajya kwiga-VIDEO

Yanditswe na: InyaRwanda
Taliki:21/11/2020 16:29
0


Abaturage bo mu Murenge wa Kaduha mu karere ka Nyamagabe, baratakambira ubuyobozi basaba kwishyurwa ibirarane batishyuwe ubwo bubakaga inzu z'ikitegererezo z'abatishoboye muri uwo murenge kuko ngo kugeza ubu hari ababuze uko bohereza abana ku ishuri kubera kubura amafaranga yo kubagurira ibikoresho.



Abaturage baganiriye na InyaRwanda.com bavuga ko hashize igihe kinini babeshywa ko bagiye guhembwa ariko bigahera mu kirere. Bamwe muri bo banavuga ko icyo kibazo bakigejeje mu buyobozi bw'Akarere ka Nyamagabe, babwirwa ko bari bazi ko cyakemutse. Aba baturage babwiye InyaRwanda.com ko babuze uko bagura imbuto ngo batere, abandi bavuga ko kugeza n'ubu hari abana babo babuze uko bajya kwiga kubera kubura amafaranga yo kubagurira ibikoresho by'ishuri. 

Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bubivugaho twegera Umunyamabanga Nshigwabikorwa w'Umurenge wa Kaduha, Furaha Guillaume atubwira ko icyo kibazo akizi kandi ko impamvu cyatinze ari uko cyambukiranyije ingengo y'imari. Yavuze ko yari yavuganye na bamwe mu baturage ko bakwiyaranja bakajyana abana ku ishuri, abandi bagakemura utundi tubazo bari bafite tujyanye no guhinga imbuto kugira ngo igihe kitabacika. Yasoje yizeza abaturage be ko bitarenze icyumweru bazaba bamaze kubona amafaranga yabo anabashimira kuba babasha kwihangana.


Gitifu Furaha yijeje abaturage ko ikibazo cyo kutishyurwa kigiye kuvugutirwa umuti andi vuba

REBA HANO IKIGANIRO TWAGIRANYE N'ABATURAGE BATAKA INZARA KUBERA KUTISHYURWA

INKURU + VIDEO: Patrick Promoter - InyaRwanda.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND