RFL
Kigali

Ku myaka 63, yiyemeje kuba umugore ufite uburanga buhebuje ku isi – AMAFOTO

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:20/11/2020 20:13
1


Niba ubwiza bw’umubiri bukunze guhuzwa n’ubuto bw’umuntu, Yasmina Rossi w’imyaka 63 aje kutwereka ko n’abakecuru bashobora kuba beza akoresheje ubukangurambaga budasanzwe bwo kwiyamamaza.



Ku myaka 63, Yasmina Rossi ubarizwa i Los Angelos yabaye umukecuru wiyemeje kwerekana ubwiza bwe ntiyaterwa ipfunwe n’iminkanyari ndetse n’imvi z’umusatsi we ashaka kwerekana ko na we ashobora kugaragara neza n'ubwo akuze.



Avuga ku gutsinda kw'amafoto ye, umunyamideli ugeze mu za bukuru avuga ko atatunguwe kuko abantu benshi bakunda ibintu by’ukuri kandi byoroheje. Ati: “Ntekereza ko iyi myitwarire ari ikintu cyiza, abayiremye bifuzaga kongerera ubushobozi no guha imbaraga abagore, ariko mu buryo bwiza”. 

Ati: "Biraryoshye, ariko mu buryo bwiza Uyu niwe uwo uriwe, "igitsina" bisobanura kuba wowe ubwawe, kuterekana umubiri wawe mu buryo bushotora ahubwo buri bwo".



Ubu umunyamideli w'imyaka 63 avuga ko afite intego yo gukomeza kwerekana imideli kugeza mu minsi ye ya nyuma.


Uyu mukecuru w’imvi z’uruyenzi avuga ko yishimira kwerekana umusatsi we Ati: “Nigeze kurwana n'abakozi banjye, sinashakaga gusiga umusatsi wanjye irangi, wahindutse umweru hakiri kare kuko ku myaka 10 na 12 umusatsi wari waratangiye kuba umweru, ku myaka 20 rero byari byiza cyane Nahoraga ntekereza ko ari impano nahawe".

Src: DailyMail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • NZAMWITAKUZE Elias3 years ago
    Ni byiza kuba abakecuru nabo babasha kwibona mu bikorwa dukeka ko ari ibigenewe urubyiruko gusa twabashishikariza no kwamamara mubindi nko gukina umupira w'amaguru kuburyo tuzajya tubumva banahatanira ballondolo.





Inyarwanda BACKGROUND