Imineke n’imbuto zikunzwe kuribwa n’abantu benshi bo mu ngeri zitandukanye ku isi, uretse kuba iribwa kuko iryohera cyangwa inasa neza, imineke ifite akamoro gakomeye mu buzima bwa bantu.
Imineke ikomoka
mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwo ku mugabane wa Asia ikaba yaragiye ikwirakwira
mu bindi bice by'isi guhera mu kinyejana cya 16. Abantu benshi bazi ko imineke
iribwa n’abana cyangwa abandi bantu bakuru ariko barwaye.
Mu biribwa
umuntu afata ku munsi byibuza abakwiye gufata ni imineke ibiri kugira ngo ifashe
umuburi gukora neza. Impamvu imineke ari ingirakamaro hari ingingo 10 zerekana ko
imineke ari iy'ingenzi mu mikorere y’umubiri:
1)Imineke
igizwe n’intungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo Vitamin C na Vitamin B6
zifasha umubiri gukomere.
2)Imineke ifasha
kugabanya umuvuduko w'amaraso kuko ikungahaye kuri Pectin igira uruhare runini
muguha amaraso umuvuduko nyawo.
3)Kurya
imineke bifasha mu igogora ry’ibiryo bityo amara ntagire ikibazo mu gihe ari
gusya ibyo umuntu yafashe.
4)Ku bantu
bashaka kugabanya ibiro byabo imineke irabafasha cyane cyane ku bafata imineke
ibiri mu gitondo babyutse bakarenzaho igikombe cy’amazi y'akazuyazi.
5)Imineke
irinda indwara z’umutima kuko ifite intungamubiri zirinda umutima kurwara
zikawufasha gutera neza.
6)Imineke
irinda kurwara umutwe bya hato na hato ku bantu batanywa amazi ahagije, inafasha
ubwonko gukora neza.
7) Mu gihe
ushonje ariko ntabyo kurya bindi ufite wakwifashisha imineke kuko ihagisha mu
buryo bworoshye.
8) Imineke idatonowe
irinda irwara zitandukanye zirimo diabete.
9)Imineke
ihiye cyane ifasha impyiko gukora neza.
10)Kurya
imineke buri munsi birinda indwara zo munda zirimo igifu ndetse n’inzoka.
Src:www.healthline.com
TANGA IGITECYEREZO