RFL
Kigali

Umuco, inkingi ikomeye Alain Muku abona yagira Afurika nk’igihugu kimwe

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/11/2020 10:28
0


Inyandiko zitandukanye zivuga ko umuco ari intera igenda igerwaho, ivuka ku mivugururire y’imibereho y’ububanyi n’amahanga. Ko ari Urwunge rw’ibitekerozahame n’umugare abantu bakomora ku bakurambere.



Inyandiko iri kuri internet isobanuro ko umuco urangwa n’ibyo abenegihugu bagaragaza, ibyo batekereza, ibyo bakunda, ibyo banga, ibyo bazirikana n’ibyo bafataho urugero.

Umuco urangwa kandi n’uko abantu berekana uko bateye, bikaboneka mu migenzo, imiziro n’imiziririzo, imihango, iyobokamana, ubuhanzi n’ibindi.

Agahugu katagira umuco karacika! Hari ibintu biziririzwa mu muco w’igihugu runaka, ahandi ugasanga birubahwa kandi ubikoze akaba adaciye inka amabere.

Umuhanzi ubimazemo igihe kinini, Alain Mukuralinda uri kubarizwa muri Côte d'Ivoire, aritegura gusohora indirimbo nshya yise ‘United People, United Afurika’, aho yagaragajemo uko Afurika yaba igihugu kimwe binyuze mu muco. Iyi ndirimbo iri mu rurimi rw’Igifaransa, Icyongereza, Ikinyarwanda n’Igiswahili’.

Mu kiganiro na INYARWANDA, Alain Muku yavuze ko nk’umuhanzi yiteguye gutanga umusanzu we mu kugaragaza ko Afurika yaba igihugu kimwe, igihe cyose abanyafurika bashyira hamwe bagahuza imico itandukanye.

Uyu muhanzi avuga ko iyi ndirimbo ye, ari inzira ikomeye igera ku benshi kandi byihuse, yagaragarijemo ko inzozi z’uko Afurika yaba igihugu kimwe zishobora kuba impamo.

Alain avuga ko igihangano cye gihamagarira by’umwihariko urubyiruko n’abana bakiri bato gukura bumva ko umugabane w’Afurika bavukiyeho ari naho ikiremwamuntu gikomoka; ko aricyo gihugu cyabo kimwe rukumbi bagira.

Kandi ko abatuye umugabane wa Afurika bakwiye gufatanyiriza hamwe kubaka Afurika nk’igihugu kimwe ‘intego yacu ikaba gukunda umuririmo wo wonyine uzahashya ubukene’.

Avuga ko abatuye Afurika bakeneye umugabane utarangwaho imyiryane n’intambara hagati y’abana bawo, ahubwo ubumuntu bukaba ikirangantego cy’umunyafurika.

Ati "Afurika nk’Igihugu kimwe, izatugeza k’ubwigenge busesuye, k’ukwishyira ukizana n’ubwisanzure bya buri wese, k’uburinganire bw’umugore n’umugabo no kwubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu."

"Nidushyira hamwe nta kizatubuza kugira uruhare mu bikorwa byose kuri iyi si kuko nituvuga rumwe, tukunga ubumwe tuzabahiga."

Uyu muhanzi avuga ko igihe kigeze kugira ngo urusobe rugize abanyafurika, rushyire mu bikorwa inzozi zibanze mu buzima bwabo ari zo kurema ‘Afurika nk’Igihugu’.

Ko Abanyafurika ari bo bonyine bagomba kuba nyambere mu gutuma Afurika yunga ubumwe, kandi ko babishatse babigeraho. Yavuze ko ‘ukwishyira hamwe nikwo kwonyine kuzatuma tugira Afurika, ikomeye, yubashywe, ifite ingufu yigenga koko’.

Umuryango wunze Ubumwe bw’Afurika, muri gahunda na politiki zawo zo guteza imbere umuco na siporo, uhamya ko umuco, ufite uruhare runini mu gukangurira, gusobanurira no kwumvisha abanyafurika inyungu ziri mu kugira imyumvire imwe yo kwunga ubumwe.

We avuga ko Abanyafurika nibunga ubumwe, Afurika izagendera ku muco w’intarumikwa bahuriyeho maze, bahere aho, bafatanye imigabo n’imigambi bazaba basangiye.

Yavuze ko ibi bizashoboka ari ‘uko tugarutse ku muco n’imyimvure nyafurika twahoranye nk’abari bashyize hamwe nk’uko byahoze kera ‘abavuye ikantarange bataradukatira imipaka yadutanyije’.

Ati "Ni uko tuzabasha guhanahana no gusangira k’ubukungahare bw’imico itandukanye dufite bityo, yuzuzanye maze, ibyiza bivuye muri urwo rusobe rw’imico abe ari byo tugumana bikazaduteza imbere bikanadufasha guhindura umugabane wacu igihugu kimwe."

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo ziherekeza umwaka, yavuze ko ari ngombwa ko Abanyafurika bagarukira kandi bakabungabunga umuco w’abakurambere batibagiwe n’indimi nk’imwe mu nkingi zibafasha kwunga ubumwe.

Avuga ko kwunga ubumwe bikwiye gukorwa binyuze mu muco, aho bizatuma abantu babasha kuganira, kwumvikana no kubwahana, kubana mu mahoro no gusabana ‘ari byo shingiro ry’amajyambere no kugera ku ntego yo kwishyira hamwe’.

Alain Muku aritegura gusohora indirimbo nshya yise "United People, United Afrika, yagaragajemo uburyo umuco ari inkingi ikomeye yatuma Afurika iba igihugu kimwe

ALAIN MUKU AHERUTSE GUSOHORA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO YISE 'LECON YA KORONA'








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND