RFL
Kigali

Marina, Gisa cy’Inganzo na Kivumbi barushijwe amajwi n’abanyempano batazwi mu irushanwa rya ‘The Next Pop Star’

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:20/11/2020 9:01
0


Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina, ukora injyana ya RnB ufite ijwi ryiza ndetse akaba azi no kwitwara neza ku rubyiniro, mu matora yo kuri murandasi mu irushanwa Next Pop Star rizatwara umunyempano agapfumbatishwa Miliyoni 50 Frw yamaze gutakaza amahirwe.



'More Events’ itegura ibitaramo bitandukanye by’umiziki yazanye irushanwa ryo kuririmba ryitwa ‘The Next Pop Star’, aho uzatsinda azahembwa Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyempano 60 bazakomeza, nyuma yaho bazajya bahitamo ukomeza biciye mu gutora hakoreshejwe ubutumwa bugufi (SMS).

Buri cyiciro, abahanzi 10 bazajya baba bafite amajwi menshi kurusha abandi bazajya bahabwa umwanya wo kwigaragaza imbere y’impuguke enye muri muzika. Bazagira inama abarushanwa kugira ngo babashe gutsinda.

Irushanwa rizagira ibyiciro bine birimo n’ibirori byo gusoza, aho uzatsinda azahabwa igihembo nyamukuru cya Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda, harimo na Album imwe izakorerwa muri SM1 ibarizwa muri Sony Music. Ariko n’uzaba uwa kabiri hari gutekerezwa ukuntu yazafashwa.

Ku rubuga rwa Igihe aho amatora yo kuri Murandasi yabereye ariko kuri ubu amatora akaba yarahagaze, hariho urutonde rw’abahatanye n’amanota bafite. Umuhanzikazi Marina uri mu bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, afite amajwi 240. INYARWANDA yakoze igenzura isanga inyuma ya Marina hari abanyempano 12 bonyine yarushije.


Umunyempano uza ku isonga muri ayo matora yo kuri murandasi yitwa Samy Yvon Uwinkunda n’amajwi 55,450. Akurikirwa na Cyiza Jackson ufite amajwi 47,136. Umuhanzi Ish Kevin benshi mu bakurikira umuziki bavuga ko atanga icyizere umwaka utaha, we afite amajwi 16,743 akaza ku mwanya wa 10.

Umuhanzi w'umuhanga unamaze igihe kitari gito mu muziki nyarwanda, Gisa cy'Inganzo afite amajwi 1,515. Ni mu gihe Kivumbi afite amajwi 225. Abanyempano babiri ba nyuma bafite amajwi 35 abo ni Byiringiro Ennock na Kwihangana Elisha.


Marina yarushijwe amajwi n'abanyempano bashya mu muziki


Gisa cy'Inganzo yarushijwe amajwi n'abanyempano arusha izina mu muziki








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND