RFL
Kigali

Akanyamuneza kuri Dolly Parton wateye inkunga ikorwa ry’urukingo rwa Covid-19 ruri gutanga icyizere

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:19/11/2020 13:49
0


Umuhanzikazi Dolly Rebecca Parton [Dolly Country] wubakiye umuziki we ku njyana ya Country Records, yatangaje ko yishimye kandi atewe ishema no kuba yaratanze amafaranga yakoreshejwe mu ikorwa ry’urukingo rwa Covid-19 ruri gutanga icyizere, ko rushobora kurokora imbaga.



Muri Mata 2020, Dolly Parton wakunzwe mu ndirimbo ‘Jolene’ yo mu 1974 yahaye miliyoni y’amadorali kompanyi yitwa Moderna yo muri Kaminuza y'ubuvuzi ya Vanderbily University Medical Center yo mu Mujyi wa Nashville muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Aya mafaranga yifashishijwe n’iyi Kaminuza mu bushakashatsi bw’igerageza bwari bumaze igihe bakora urukingo rwa Covid-19, rwekana ko rushobora kuva iki cyorezo ku kigero cya 95% nk’uko imibare ibigaragaza.

Ku wa Kabiri w’iki Cyumweru, Dolly Parton yavugiye mu kiganiro ‘The One Show’ cya BBC, ko umutima we wanezerewe nyuma yo kumenya ko iyi Kaminuza yakoze urukingo wa Covid-19 rushobora kuvura umuntu ku kigero kiburaho gatanu gusa.

Yabwiye abanyamakuru ba BBC, Alex Jones na Jermaine Jenas, ko atari we wenyine watanze amafaranga mu bushakashati ku rukingo rwa Covid-19, kuko hari uruhumbirajana rw’abantu biyemeje gushaka umuti w’iki cyorezo kibasiye Isi muri iki gihe.

Avuga ko uruhare rwe yagize muri iki gikorwa, ari ingenzi kandi atewe ishema. Ati “Byatumye nishimira uruhare rw’amafaranga macye natanze. Ndizera ko tuzagera ku ntera nziza, abatuye Isi bagakira.”

Ati “Ndi umukobwa wishimye, uyu munsi. Nagombaga kugira icyo nkora mu gushakisha umuti w’uru rukingo rwa Covid-19.”

John Howser Umuvugizi wa Kaminuza ya Vanderbilt yavuze ko inkunga bahawe n’umuhanzikazi na Dolly Parton ari ntagereranwa, kuko yabafashije mu bushakashatsi bitezeho gutanga umuti urambye w’iki cyorezo gikomeje kwica ibihumbi by’abantu ku Isi.

Igice kinini cy’amafaranga Dolly yatanze yifashishijwe mu mirimo ya nyuma yo kwemeza uru rukingo rugezweho.

Howser yavuze ko kandi ko inkunga ya Dolly ikomeje gukoreshwa mu kwiga neza imiterere y’udukoko dutera Covid-19. Ndetse no mu gushaka abantu bazaterwa uru rukingo banduye Covid-19, kugira ngo bamenye ko umuti ubasha kubakiza.

Ati “Ubushakashatsi bwacu buratanga icyizere. Inkunga twahawe na Dolly turi kuyifashisha mu kumenya neza niba koko uyu muti ukiza. Imiti ibiri twamaze gukora twayohereje mu kigo gishinzwe iby’ubuvuzi ku Isi [Global Pharmaceutical Firm] dutegereje ko bayemeza.”

Ejo hashize, Dolly Parton yabwiye NBC, ko igihe cyari kigeze kugira ngo afungure umutima we, arambure amaboko agire uruhare mu gushaka umuti uzaramira ubungo bwa benshi.

Ati “Cyari igihe kiza, kuko turarukeneye. Numvise ko igihe kigeze kugira ngo mfungure umutima wanjye n’amaboko, ngerageze gufasha.”

Jeff Balser Umuyobozi Mukuru akaba n’uwashinzwe Kaminuza y'ubuvuzi ya Vandersbit, yatangaje ko inkunga bahawe n’uyu muhanzikazi ‘ari iy’umutima w’uburwaneza ikwiye kubera abandi urugero mu gufasha’.

Yavuze ko Dolly ari umuntu ukunda gufasha, kandi ko bishimiye inkunga yabahaye. Avuga ko bagiye gushyira ingufu mu gukora ibishoboka byose kugira ngo bemeze ko uru rukingo ruzarokora ibihumbi by’abantu.

Mu binyacumi bishize, Dolly Parton w’imyaka 74 y’amavuko yagize uruhare mu bikorwa by’ubugiraneza. Abinyujije muri ‘Dollywood Foundation’ yafashije abana benshi, ndetse ashakisha amafaranga yo kugurira imiti ababana n’ubwandu bwa SIDA.

Hari inkingo zamaze gukorerwa muri Amerika, mu Budage no mu Burusiya bitangazwa ko zivuza Covid-19 ku kigero ya 90%. Ndetse zamaze kugeragezwa ku bihumbi by’abantu.

Bwa mbere, urukingo rwatangajwe ni urwakoze na kompanyi ebyiri Pfizera na BioNtech zo mu Badage na Amerika, ruvugwaho gukora ku kigero kirenga 90%. Ni nyuma y’uko rugeragerejwe ku bantu barenga 43,000.

Urukingo rwa kompanyi yitwa Moderna yo muri Amerika rukora ku rugero rungana hafi na 95%. Uburusiya nabwo buherutse gutangaza ko bwakoze urukingo ruri ku kigero cya 92%, ni nyuma y’aho rugeragerejwe ku bantu 16,000.

Umuhanzikazi Dolly Parton wagize igikundiro cyihariye yatangaje ko igihe cyari kigeza kugira ngo agire uruhare mu kurokora ubuzima bwa benshi
Dolly wakunzwe mu ndirimbo 'Islands in the stream', 'The Was Jesus' yavuze ko afite icyizere cy'uko urukingo rwakozwe na kompanyi Moderna yo muri Amerika yateye inkunga ruzakiza Covid-19





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND