Jolie Bwiza w’imyaka 22 y’amavuko yavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko yanabaye mu Rwanda akiri muto ubu abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yiga ariko anakora ibijyanye n’imideri ku buryo yifuza kuzaba umunyamideri ukomeye ku isi.
Mu kiganiro yahaye INYARWANDA yasobanuye ko gukora imideri bimunezeza, ko abona abishoboye ndetse bikanamutera ingufu kandi yifuza kuzabikora nk’akazi ubwo azaba asoje amashuri. Ubu ari kwiga muri Kaminuza ibijyanye na Politiki.
Mu bijyanye n'imideri nubwo ataraba umuntu ukomeye mu kuyihanga no kuyimurika, ntibimubuza kubikora nk’akazi, gusa yifuza kubikora bya kinyamwuga. Jolie Bwiza akora imideri akanayifatanya no kwiga. We na bagenzi be bigana bigeze kujya muri New York kureba uko bakora ibijyanye n’imideri.
Afite inzozi yifuza kugeraho mu bihe biri imbere
Jolie Bwiza asobanura ko ashaka kuzaba umuntu wamamaza ibikorwa bya sosiyete zikomeye ku isi zirimo Gucci n’izindi, guhura n’umunyamideri ukomeye witwa Adut Aketch umwe mu bo yifuza guhura na bo igihe yazaba yarageze ku nzozi ze zo gukora imideri ku rwego mpuzamahanga.
Yifuza kuzaba umunyamideri ukomeye
Jolie Bwiza hari igihe akumbura ku ivuko muri Kongo no mu Rwanda yakuriye ariko ikintu akumbura cyane ni ibiryo. Aduti Aketch avuga ko bahuje amateka kuko na we yabaye impunzi akomoka muri Sudani y’Epfo ariko yavukiye muri Uganda. Jolie Bwiza uwo mu nyamideri ni we afata nk’ikitegererezo ndetse ari no mu bo yifuza guhura na we kandi amureberaho urugero.
Kwiga abifatanya no kumurika imideri
Jolie Bwiza asobanura ko umuntu wese wifuza kuba umunyamideri akwiriye kwigirira icyizere kandi akarangwa n’umurava ku buryo inzozi za we uzimanika ahantu ukajya uzireba buri munsi ari na ko wireba niba uri gukora uziganaho.
Jolie Bwiza avukana n’abana barindwi akaba uwa kabiri mu muryango wabo. Kuri ubu yiga muri Kaminuza yitwa St Martin University iherereye muri Leta ya Washington akaba yiga Ubumenyi mu bya Politiki (Political Science).
Ni iki Jolie abwira abifuza kujya muri Amerika?
Bwiza Jolie akorera imideri muri Amerika
Asobanura ko urubyiruko rwifuza kujya gutura muri Amerika kwitonda cyane kuko ubuzima bwaho buragoye ndetse imyitwarire bayibandaho ku buryo uramutse usinze ushobora kwirukanwa mu kazi. Jolie Bwiza yavukiye muri Kongo (RDC) ariko yanabaye mu Rwanda yaranahize. Mu matora ashize ya Perezida wa Amerika, avuga ko yari ashyigikiye Joe Biden.
Yiga muri Leta ya Washington aho anakorera imideri
Bwiza Jolie akumbuye mu Rwanda aho yavuye akiri muto
TANGA IGITECYEREZO