RFL
Kigali

Mike Kayihura yashyizwe mu bahanzi 10 bari guhatanira Prix Découvertes 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:17/11/2020 12:25
0


Umuhanzi w’umunyarwanda w’umunyempano itangaje Mike Kayihura ari ku rutonde rw’abahanzi 10 bakomeye bari guhatanira igihembo gikomeye gitangwa na Radio y’Abafaransa, RFI, kizwi nka Prix Découvertes RFI.



Iminsi itanu irashize Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) isohoye urutonde rw’abahanzi batanu bo muri Afurika bahatanira Prix Découvertes RFI y’uyu mwaka wa 2020.

Ni urutonde rugaragaraho umunyarwanda Mike Kayihura, Jside B wo muri Sénégal, Moonaya [Sénégal], Nix Ozay wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [Brazzaville], Ami Yerewolo [Mali], Shan’L La Kinda wo muri Gabon, Yountg Ace Waye wo muri Congo (Brazzaville), Mamy Cruz [Sénégal], Manamba Kanté na D6Bel wo muri Tchad.

Sénégal yihariye umubare munini w’abahataniye iki gihembo, kuko ifitemo batatu aho ikurikiwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni mu gihe umunyarwanda uhatanyemo ari umwe gusa.

Mike Kayihura ahatanye muri Prix Découvertes RFI abicyesha indirimbo ‘Sabrina’ yakoranye n’umuraperi Kivumbi. Ni imwe mu ndirimbo zatanze ubushyuhe mu mpeshyi ya 2020, ndetse yarebwe n’abantu barenga ibihumbi 700 ku rubuga rwa Youtube.

Uyu muhanzi yanditse ku rubuga rwe rwa instagram asaba abantu kumutora muri ibi bihembo ahataniye n’abahanzi bakomeye mu muziki. Ahajya inkuru kuri instagram ye, yaherekaniye abantu batandukanye bagiye bashishikariza abandi kumutora.

Producer Danny Beats wakoze iyi ndirimbo yanditse ku rukuta rwe rwa instagram, asaba abantu gushyigikira Mike Kayihura, kugira ngo azegukane iki gihembo gikomeye mu muziki. Ati “Dufatanye iki gihembo tuzakizane mu rugo.”

Uzegukana irushanwa rya Prix Découvertes RFI azemenyekana ku wa 10 Ukuboza 2020 nk’uko RFI ibitangaza.

Ku wa 11 Ugushyingo 2020, Céline Banza wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yatwaye Prix Découvertes RFI 2019.

Yari ahatanye na Social Mula (Rwanda), Bebe Baya (Guinée), Celine Banza (RDC), Cysoul (Cameroun), Lydol (Cameroun), Nasty Nesta (Bénin), NG Bling (Gabon), Yann’Sine (Maroc) na Zonatan (Île Maurice).

Uyu muhanzikazi yegukanye iri rushanwa abisikana n’umuhanzi ukomeye muri iki gihe Yvan Buravan w’imyaka 23 y’amavuko, wegukanye irushanwa ry’umuziki ya ‘Prix Decouverte 2018’, ritegurwa na Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI).

Umuhanzi utwaye iki gihembo ategurirwa ibitaramo bikomeye mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika akanakorera igitaramo mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa.

Uretse guhabwa igihembo anagenerwa amayero ibihumbi icumi [10,000 euros; ni ukuvuga asaga Miliyoni 10 Frw.

Mike Kayihura ni umuhanzi w’umunyarwanda wavukiye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya, ku wa 16 Ukwakira 1992. Yize amashuri abanza n’ayisumbuye mu Mujyi wa Kigali.

Urugendo rw’umuziki we rwatangiriye muri korali yitwa ‘Christ Church Lin Rwanda’, aho yakurije impano ye, yiga byinshi bijyanye n’umuziki n’ibindi bityaza impano y’uyiyumvamo.

Nyuma yo kurangiza amasomo ye mu ishuri mpuzamahanga cya Baccalaureate yahisemo guhita atangira urugendo rw’umuziki nk’umuhanzi wigenga, ashyize imbere gukurikira impano ye kugeza n’ubu.

Ni umwe mu bahanzi bize amasomo y’umuziki mu Mujyi wa Addis Ababa muri Ethiopia mu mwaka wa 2013, aho yigiye ibijyanye no kwandika indirimbo, yumva neza ubuvanganzo n’uko butezwa imbere.

Guhera mu mwaka wa 2014 yasohoye indirimbo ze bwite. Ndetse mu mwaka wa 2019 yakoze kuri Album ye ya mbere iriho indirimbo z’uruvange. Anakora kuri ‘Ep’ yise ‘6:30” iriho indirimbo ‘Sabrina’ yamuhesheje kwisanga muri iri rushanwa.

Uyu muhanzi kandi yanditse indirimbo ‘Katerina’ yabaye idarapo ry’umuziki wa Bruce Melodie mu mwaka wa 2019. Ndetse yakoranye indirimbo n’abarimo umuraperikazi Angell Mutoni, Mucyo n’abandi benshi.

Ubu ari gukora kuri Ep ye nshya y’indirimbo eshanu ndetse na Album ye ya kabiri.


Abahanzi 10 barimo Mike Kayihura bahataniye igihembo cya Prix Decouvertes 2020

KANDA HANO UTANGIRE GUTORA MIKE KAYIHURA MURI PRIX DECOUVERTES

Umuhanzi w'umunyarwanda Mike Kayihura ari mu bahanzi 10 bahataniye Prix Decouvertes 2020

Mike Kayihura wakunzwe mu ndirimbo 'Sabrina ' afite impano yihariye mu kuririmba anicurangira

REBA HANO 'SABRINA' YA MIKE KAYIHURA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND