RFL
Kigali

Bashumba murapfa iki ko mutongana amanywa n'ijoro? Samuel Imanirafasha mu ndirimbo ye nshya 'Amariba'-YUMVE

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/11/2020 12:08
0


Umuhanzi mu muziki wa Gospel akaba n'umuvugabutumwa wabihamagariwe, Samuel Imanirafasha yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise 'Amariba' ibumbatiye ubutumwa buhumuriza abakristo ikanakebura by'umwuhariko abapasiteri n'abandi bakozi b'Imana batandukanye.



"Aya mariba si uku yahoze, yazize abashumba babi bayarwaniyeho bamwe ngo ni ayacu abandi ngo ni ayacu. Bashumba mbe murapfa iki ubu ko mutongana amanywa n'ijoro mwirengagije umuhamagaro, ngaho rero nimurekere aho nyir'umurimo aracyariho, yarawutangije azawusohoza. Mukumbi we n'ubwo uguye umwuma, ngaho rekera aho gushavura nyir'umurimo ntayakuretse akuboneye irindi riba izina ryaryo ni Rehoboth". Ayo ni amagambo yumvikana muri iyi ndirimbo 'Amariba' ya Samuel.


Samuel Imanirafasha asengera muri ADEPE Remera, akaba amaze gukora indirimbo 4 ushyizeho n'iyi nshya 'Amariba' yamaze gushyira hanze. Mu kiganiro na InyaRwanda.com, Samuel Imanirafasha yadutangarije ko yanditse iyi ndirimbo ye nshya yisunze icyanditswe kiri mu Itangiriro 26: 15, 22 havuga ukuntu abashumba barwaniye amariba bikagira ingaruka ku ntama aho zahuye n'ikibazo cy'umwuma. Yavuze ko no muri iki gihe, iki kibazo gihari abishyize mu buryo bw'Umwuka. 

Yatangaje ko mu buryo bw'Umwuka, abashumba bisobanuye umuntu wese uvuga ubutumwa bwiza, hano kaba harimo abavugabutumwa, abapasiteri, ba Musenyeri, ba Apotre n'abandi bakozi b'Imana batandukanye bagabura ibyejejwe by'Imana. Intama ni abakristo bagaburirwa ijambo ry'Imana. Kuri we, Samuel Imanirafasha asanga muri iki gihe mu matorero hafi ya yose harimo intonganya nyinshi kandi zikururwa n'abashumba, ibintu asanga bishyira igitutsi mu murimo w'Imana. Ati "Mu matorero yose harimo intonganya nyinshi, umurimo w'Imana uriho igitutsi".


Samuel yatangiye guhimba no kwandika indirimbo ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu gihugu cya Ethiopia. Avuga ko gukunda gusoma Bibiliya, bimusunikira ku kwandika indirimbo zuje amagambo ari muri iki gitabo. Ati “Kubera ko nkunda gusoma cyane Bibiliya kandi iki akaba ari igitabo nkunda cyane, byamviriyemo kujya nandika indirimbo ifite amagambo mvanye muri Bibiliya, icyo gihe izo nandikaga zose nazihaga korari zigakoreshwa mu kigo”. Mu 2020 ni bwo yasohoye indirimbo ye ya mbere. Ubu amaze gukora indirimbo 4 ari zo: 'Humura', 'Ndashaka kugendana nawe', 'Jya wizera' na 'Amariba'.

KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'AMARIBA' YA SAMUEL IMANIRAFASHA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND