RFL
Kigali

Tugiye gushinga Fan Club muri buri karere - Gasana Francis wa AS Kigali

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:17/11/2020 10:36
0


Umunyamabanga w'ikipe ya AS Kigali Bwana Gasana Francis, yahishuye gahunda ikomeye bafitiye abafana n'abakunzi ba AS Kigali bari mu bice bitandukanye by'igihugu, bahereye mu mwaka utaha w'imikino bazatangirira muri CAF Confederations Cup bazakina mu mpera z'uku kwezi.



Nyuma yuko AS Kigali itoye komite nshya igiye kuyobora muri manda y'imyaka ine, nyuma yuko iyari icyuye igihe yakoze ibishoboka byose yubakira amateka mashya iyi kipe, ubuyobozi bushya butangaza ko bugiye kugera kuri buri mufana wa AS Kigali aho ari hose mu gihugu.

Gasana Francis yatangaje ko bagiye guhera ku turere turimo amakipe akunda gukina n'iyi kipe ariko bikazarangira bazengurutse uturere twose tw'igihugu.

Yagize ati"Ubu tugiye kwegera buri mufana wa AS Kigali aho ari hose mu gihugu, kuko tugiye gushinga Fan club muri buri karere, duhereye ku turere dukunda kujya gukinamo, ariko bikazarangira buri karere kose karimo umufana wa AS Kigali, hashinzwe Fan Club".

Uyu muyobozi kandi avuga ko ibi bizafasha cyane iyi kipe, bikazongera umubare w'abafana bayo, ikajya mu mubare w'amakipe afite abafana benshi mu gihe runaka, kandi bikazanoroshya itumanaho hagati yabo mu gihe ikipe yagiye gukina mu bice baherereyemo.

Mu busanzwe nta matsinda y'Abafana AS Kigali ifite nkuko andi makipe akomeye mu Rwanda usanga ashyigikiwe, ariko ubuyobozi bw'iyi kipe bwemeza ko mu gihe kitarambiranye iyi kipe nayo izinjira mu mubare w'amakipe afite umubare munini w'abafana mu Rwanda.

AS Kigali iri mu makipe azahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup muri uyu mwaka, aho biteganyijwe ko hagati ya tariki ya 27, 28 na 29 Ugushyingo 2020, izakina na Orapa United yo muri Botswana mu cyiciro cy'ibanze muri iyi mikino.

Ikipe izarokoka hagati ya AS Kigali na Orapa, izahura na KCCA yo muri Uganda mu cyiciro gikurikiyeho.

AS Kigali yegukanye igikombe cy'Amahoro mu 2019 cyatumye isohokera igihugu muri CAF Confederations Cup







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND