RFL
Kigali

Amerika: Biracyari amayobora kumenya niba Joe Biden uherutse gutorwa azakuriraho ibihano ubushinwa

Yanditswe na: Peacemaker Pundit
Taliki:17/11/2020 10:30
0


Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika uherutse gutorwa Joe Biden imbere y’abanyamakuru yabajijwe niba azakuraho ibihano byafatiwe ibicuruzwa by’Abashinwa ku bwa Trump ababwira ko ibyo azabisubiza namara kurahira umwaka utaha.



Bwana Joe Biden asobanura ko Amerika ikwiriye kuganira n’ibihugu by’ibihangange mu kunoza uburyo hashyirwaho amategeko agenga amasezerano amwe n’amwe ntihabeho kwiharira ubukungu ku bihugu bimwe ibindi bigasigara inyuma. 

Aljazeera yanditse ko ubwo Joe Biden yari mu kiganiro n’abanyamakuru ahitwa Delaware muri Leta ya Washington yabajijwe niba azemera gusinya amasezerano yasinywe n’ubushinwa arimo ibihugu bya rutura birimo Ubuyapani na Koreya y’epfo yitwa (RCEP). 

Biden avuga ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika igize 25 k’ubukungu bwose bw’isi aho yifuza gukorana n’ibindi bihugu ku buryo habaho isaranganyabukungu aho kuba Ubushinwa bwakwigarurira ubukungu bw’isi bwonyine.

Mu 2017 Trump yikuye mu masezerano y’ibihugu 12 (TPP) Trans-Pacific Partnership ayo masezerano yasinywe ubwo Biden yari visi perezida wa Barack Hussein Obama. Biden yabajijwe niba azakuriraho Ubushinwa ibihano byafatiwe Ubushinwa ku misoro ihanitse yashyiriwe kuri bimwe mu bicuruzwa byabwo. Bwana Myron Brilliant visi perezida wa Amerika ushinzwe ubucuruzi yasobanuye ko ababajwe no kuba Amerika iri gusubira inyuma mu masezerano yose ari gusinywa y’ubukungu. 

Ariko rero yongeyeho ko batiteguye gusinya ayo masezerano yasinywe n’Ubushinwa ahuje Ubuyapani, na Koreya y’epfo. Biden yabajijwe niba azasubira mu masezerano yo kurwanya ihungabana ry’ikirere yasinyiwe i Paris ndetse akanasubira gutera inkunga ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) byose yarabikwepye asobanura ko bakwiriye gutegereza mu kwa mbere umwaka utaha akarahirira kuyobora Amerika ibindi byose akaba ari bwo bazabimenya.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND