RFL
Kigali

Utinda mu mwijima w'ibyaha ukibwira ko ureba - Ev Ernest Rutagungira

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:16/11/2020 17:50
2




"Kuko Imana itatumye Umwana wayo mu isi gucira abari mu isi ho iteka, ahubwo yabikoreye kugira ngo abari mu isi bakizwe na we. Umwizera ntacirwaho iteka, utamwizera amaze kuricirwaho kuko atizeye izina ry'Umwana w'Imana w'ikinege. Uko gucirwaho iteka ni uku: ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n'uko ibyo bakora ari bibi. (Yohana 3:17;19).

Iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo aba areba, ndetse ashobora no kugira ubwoba kuko ataba azi ikiri imbere ye, gusa uko umuntu agenda atinda muri wa mwijima atangira kubona icyezezi gituruka mu kirere, byatinda Ukagenda umenyera n'ubwoba bugashira ndetse cya cyezezi ukakigenderaho Ukishyiramo ko abona, (ibi wabyumva neza niba warigeze utura ahantu hataba amashanyarazi).

Abantu baba mu bice bitagira urumuri (Umuriro/ amashanyarazi) bagera ku rwego Utabumvisha ko Hatabona ngo babyemere, keretse iyo Habaye impinduka bakaba bamurikirwa n' urumuri rufite izindi mbaraga.Uru rugero ndifuza kurwifashisha nsobanura ubuzima bw'umwijima Ijambo ry'Imana rivuga... Ijambo ry'Imana ryatubwiye ko Imana yatanze Umucyo mu isi ari wo Yesu Kristo ngo abamwizeye abamurikire bave mu buzima bw'ibyaha nyamara Hari bamwe bahisemo kwibera mu byaha.

Ibyaha byinshi Abantu babanza kubigwamo ari nk'impanuka, icyo gihe, umutima uramurya ukamukomanga Ukumva abuze amahoro akagira ubwoba, ariko iyo udafashe icyemezo cyo guhindukira ngo wihane, Satani akwereka ko nta kibazo ukagenda uryoherwa ukagera aho cya cyaha ucyongeraho ikindi, ndetse ukagera aho wumva ko abantu bose ariko bameze, kugeza igihe witurira mu byaha ukaba nk'umuntu ufite ubumuga bwo kutabona, utabona ibibi.

Kuba muri ubu buzima rero, niko kugenda mu mwijima ntumenye ko hijimye, ahubwo ukibwira ko ubona, Ntawukwiye kuriganwa na Satani kuko Imana yatanze Yesu ku batuye Isi bose nawe urimo.

Ijambo ry'Imana muri Matayo 4:16 riravuga ngo "Abantu bari bicaye mu mwijima babonye umucyo mwinshi, kandi abari bicaye mu gihugu cy'urupfu no mu gicucu cyarwo, bamurikirwa n'umucyo." Uyu mucyo ni Yesu Kristo Umwana w'Imana hari benshi bamaze kumwizera arabakiza, abaha isezerano ry'ubugingo buhoraho.

Muri abo natwe turimo ubu ntitugituye mu mwijima w'ibyaha ahubwo twaramurikiwe, niba utaramwizera nawe ndagukumbuza Guhitamo umucyo uve mu mwijima, si ibyaha gusa, ahubwo Yesu afite ubushobozi gukiza n'imibiri ndetse n'amarangamutima yacu mu gihe yaba yarakomeretse.

Yesu abahe umugisha

Umwanditsi: Ev Ernest RUTAGUNGIRA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Claire3 years ago
    Yesu aguhe umugisha
  • Uwihirwe3 years ago
    Yohana 3; 19 : ni uko umucyo waje mu isi, abantu bagakunda umwijima kuwurutisha umucyo babitewe n’uko ibyo bakora ari bibi, 20. kuko umuntu wese ukora ibibi yanga umucyo, kandi ntaza mu mucyo ngo ibyo akora bitamenyekana, Sangira bibliya kuri FacebookSangiza bibliya kuri TwitterSangira bibliya kuri Whatsapp 21. ariko ukora iby’ukuri ni we uza mu mucyo, ngo ibyo akora bigaragare ko byakorewe mu Mana.





Inyarwanda BACKGROUND