Umahanzi Timaya ukomoka mu gihugu cya Nigeria agiye gusohora album nshya nyuma y’imyaka 6 yari amaze adasohora album. Iyi album ye nshya amaze amezi abiri ayitunganya iteganijwe gusohoka ku itariki 18 z'uku kwezi k'Ugushyingo.
Timaya
wamamaye hirya no hino ku isi by'umwihariko ku mugabane wa Africa bitewe n’indirimbo
ze nziza zakunzwe by'umwihariko yakunzwe bivuye ku njyana akora yitwa Dancehall
ikunzwe n'abatari bacye.
Mu ndirimbo
ze zakanyujijeho harimo nk'izo yiririmbanye ku giti cye zirimo nka Bum Bum
yasohoye mu mwaka wa 2012, Sanko yasohoye mu mwaka wa 2014, I Like The Way
yasohoye mu mwaka wa 2018 na Bang Bang yasohoye mu mwaka wa 2017.
By'umwihariko indirimbo ze zakunzwe kurusha izindi yakoze ni izo yafatanije n’abandi bahanzi bakomeye ku mugabane wa Africa barimo Patoranking bakoranye indirimbo bise Alubarika, yafatanije na P Square bakora iyo bise Dance, yakoranye n’umuraperi Phyno indirimbo yakunzwe bise Gbagam.
Timaya umaze imyaka 15 akora umuziki akaba yaranasohoye album 6, kuri ubu agiye gusohora album ye nshya izaba ari iya karindwi. Iyi album akaba yarayise Gratitude akaba azayisohora ku munsi wa gatatu w'iki cyumweru.
Nk'uko uyu
muhanzi yabitangarije ikinyamakuru NotjustOk gikorera muri Nigeria, Timaya
yavuze ko iyi album ye nshua agiye gusohora yayitondeye ndetse ko ifite umwihariko urusha izindi album
zose yakoze kuko indirimbo zose ziriho ari we gusa waziririmbye akaba nta wundi
muhanzi bafatanije.
Mu bintu
bidakunze gutinyuka gukorwa n'abahanzi harimo kudasohora album wifatanije gusa
ariko Timaya we akaba agiye guca agahigo ko kubikora nyuma y’imyaka 6 yari ishize
adasohora album n'imwe.
Iyi album
yise Gratitude ikazaba igizwe n’indirimbo zigera kuri cumi n’eshanu. Indirimbo
ibimburira izindi zose akaba ari iyo aherutse gushyira hanze yise Born To Win.
Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram, Timaya yatangaje amazina y’indirimbo zizaba ziri kuri album ye nshya yise Gratitude. Yanashimiye byimazeyo abafana be bamushyigikiye kuva mu mwaka wa 2006 ubwo yasohoraga indirimbo ye ya mbere yise Dem Mama.
TANGA IGITECYEREZO