RFL
Kigali

Uncle Austin mu ndirimbo ye nshya yazirikanye abafana bamushyigikiye muri Primus Guma Guma 2018-VIDEO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:16/11/2020 11:08
0


Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh uzwi kandi Uncle Austin yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘So Fresh’, yumvikanamo amajwi y’igihiriri cy’abafana bamushyigikiye mu irushanwa ry’umuziki rya Primus Guma Guma Super Stars mu mwaka wa 2018.



Uncle Austin ni umwe mu bahanzi 10 bari bahataniye igihembo gikuru mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Stars 2018, yegukanywe n’umuhanzi Itahiwacu Bruce Melodie, ihita isozwa kuva ubwo kugeza n’ubu.

Yari ahatanye n’abarimo umuraperikazi Young Grace, Christopher, umuraperi Khalfan, Jay C, Queen Cha wo muri The Mane, Active, itsinda rya Just Family ryasenyutse, umuhanzi Mico the Best na Bruce Melodie wegukanye iri rushanwa.

Uncle Austin yegukanye umwanya wa kane ahabwa miliyoni 3,500,000 Frw n’aho Bruce Melodie yegukanye umwanya wa Mbere ahabwa miliyoni 20 Frw.

Uyu muhanzi washinze Label yise The Management, yari ashyigikiwe n’igihiriri cy’abafana barimo abagaragaje amarangamutima yabo, bavuga ko bashyigikiye umuhanzi Uncle Austin.

Mu rusaku rwinshi umusore umwe yabwiye INYARWANDA mu 2018, bati “Naje gushyigikira Uncle Austin. Ni umuntu wanjye. Awala wala, awala wala [Aya magambo niyo yumvikana mu ndirimbo y’uyu muhanzi nshya yasohoye].”

Uncle Austin yabwiye INYARWANDA, ko yakoresheje aya magambo [Awala wala] muri iyi ndirimbo mu rwego rwo guha agaciro abafana bamushyigikiye muri Primus Guma Guma Super Stars ku nshuro ya munani.

Iyi ndirimbo y’urukundo yasohotse mu ijoro ry’iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, imaze kurebwa n’abantu barenga 790 bihekerejwe n’ibitekerezo birenga 20 by’abantu bavuga ko bishimira intambwe y’uyu mugabo.

‘So Fresh’ iri mu njyana ya Dancehall mu buryo bw’amajwi yatunganyijwe na Producer MadeBeats n’aho amashusho yakozwe na Meddy Saleh.

Isohotse mu gihe uyu muhanzi yaherukaga gusohora indirimbo ‘Ku Mutima’ imaze amezi atandatu, ‘Dududu’, Buhoro’ n’izindi nyinshi.

Uncle Austin amaze imyaka irenga icumi mu rugendo rw’umuziki. Ni umwe mu bafashije mu rugendo rw’iterambere rw’umuziki nyarwanda, nanubu aracyabikora. Hari abahanzi nyarwanda benshi bamucyesha intera bagezeho.

Austin mu bihe bitandukanye yagiye ashyira hanze indirimbo zamwaguriye igikundiro. Yakoranye bya hafi n’abahanzi nyarwanda ndetse n’abanyamahanga ibihangano byamufashishije kumenyekana birushijeho.

Ni umuyobozi w’inzu ireberera inyungu z’abahanzi ya The Management Ent. Yakunzwe mu ndirimbo ‘Ibihe byose’, ‘Uteye ubusambo’, ‘Nzakwizirikaho’, ‘Ndagukunda nzapfa ejo’, n’izindi nyinshi.

Umuhanzi Uncle Austin yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'So Fresh'

Uncle Austin mu ndirimbo ye nshya yahaye agaciro abafana be bamushyigikiye muri Primus Guma Guma Super Stars 2018

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'SO FRESH' Y'UMUHANZI UNCLE AUSTIN

">








TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND