Umuhanzikazi Ingabire Deborah uzwi nka Marina, ukora injyana ya RNB, ni umwe mu batajya bagibwaho impaka ku ngingo yo kuririmba neza no kumenya gushimisha abanyabirori bitewe n’ijwi rye rijyana n’uburyo yitwara ku rubyiniro.
Mu kiganiro kigufi yatanze mu makuru ya RTV yo kuwa 14 Ugushyingo 2020, Marina yasobanuye ko ari umunyamahirwe kuba yarabonye ikipe (management) imufasha guteza imbere impano ye naho ubundi ngo ntaho yari kugera. Urugendo rwa Marina muri muzika ntabwo ruba rurerure kuko avuga ko indirimbo ye ya mbere yayisohoye mu 2017, ariko mu mpera za 2016 yari yatsinze mu marushanwa ya Kiss fm yitwaga “Sing and win” hari mu kwa 12.
Umunyempano yarahamagaraga noneho
utsinze akabwirwa ko azahembwa ibihembo byatangwaga na Airtel Rwanda. Icyo gihe
ntiyahamagawe. Yaje gufata umwanzuro wo guhamagara Uncle Austin wari mu
babitegura aramwibwira bityo Austin amubwira ko yari yaramubuze.
Uncle Austin yamubwiye ati: ”Ehh Marina nari narakubuze ahubwo ibi by’ibihembo tubireke tubikore nk’umwuga kuko uri Talented”. Marina ati:”Ni uko natangiye umuziki”.
Imyaka itatu irahagije kuba Marina yaba ahagarara ku
rubyiniro n’ibyamamare?
Impano ni kimwe ariko kuba
nta muntu wo kugusunika ni ikindi. Marina rero we yahiriwe n’urugendo impano ye
ibengukwa n’abafite ubushobozi kandi bazi neza amayeri y’uruganda rw’imyidagaduro
ku buryo ubu Marina indirimbo aririmbyemo bihagije ko yamamara cyangwa se
ikundwa kugeza n'ubwo yifashishwa mu gusubiramo
izitararenze umutaru. Ati ”Impano yonyine ntihagije ahubwo ikipe igufasha ni yo
iha umugisha ya mpano kuko baba bagufasha mu buzima bwa buri munsi kandi ibintu
byose”.
Ni izihe mbogamizi yahuye nazo?
Marina mu gusubiza
iki kibazo yavuze ko we ntazo yahuye nazo kuko yari kumwe n’abamufasha muri
byose. Ati: "Ntekereza ko nagize Imana kuba naraje nkahita mbona 'management' byandinze guhura n’izo mbogamizi ntazo nahuye nazo!”.
Gukorana indirimbo n’abahanzi
bo hanze barimo Harmonize bakoranye indirimbo 'Decision' mu 2017, 'Mbwira' yakoranye
na Kidum Kibido na Harmonize bakoranye 'Love You' n'ubundi muri uwo mwaka, asobanura abo bahanzi bakoranye bose hari icyo bamwongereye ku gikundiro muri
ibyo bihugu dore ko abibonera ku mbuga nkoranyambaga ze.
Marina akunda
umuziki ariko anifuza kuwukora nk’akazi kandi akawagura ku buryo urenga urwego
ariho. Ati: ”Ndashaka kuba star kandi iyo wamaze kwamamara abantu bose baza
kukureba ukinjiza amafaranga”.
Marina ntiyifuza ko
abakobwa badafite ababafasha muri muzika bawinjiramo kuko hari ibishuko
byinshi. Ati: ”Erega abantu bose bafite impano zo kuririmba si ngombwa ko baza
muri ubu bucuruzi kuko banakora no mu mabanki”. Asobanura ko impamvu abana b’abakobwa
baza mu muziki bagahura n’ibishuko ari uko baba badafite abakurikirana izo
mpano noneho bagahura n’ababizeza ibitangaza.
Ingabire Deborah avuka mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Rwamagana, ni
imfura mu muryango w’abana babiri, umukurikira ni umuhungu. Marina yemera ko
yateye imbere byihuse bitewe n’ibiganza yanyuzemo yaba Uncle Austin n’inzu ya
The Mane imufite muri iyi minsi.
Indirimbo zirimo 'Too Much' yahuriyemo n’ibyamamare nka Jay Polly, Bruce
Melody, Khalifan, Urban Boys na Uncle Austin ndetse n’indirimbo yise 'Marina' ahamya ko ari zo zamukinguriye imiryango yo kwamamara. Marina iyo ari mu rugo
yoroherwa no guteka akanga gukoropa.
Iminsi y’ibiruhuko ya Marina irangwa no gutembera, kuririmba no kuba
yarambiwe ari kureba filime cyangwa se yumva indirimbo ariko ibyo bibaho iyo
adafite akazi ka muzika. Kuri ubu kuri shene ye ya You Tube hari indirimbo 3
ari zo: 'Kalibu', 'Tubisubiremo' na 'Log out', izindi ziri ku shene ya The Mane
music. Indirimbo aheruka kuririmbamo ni 'Ubushyuhe' ya Dj Pius yasubiwemo (remix) hakongerwamo abandi bahanzi aribo: Marina, Rosa Ree na A Pass.
Marina avuga ko udafite abagufasha mu muziki ntaho wagera
TANGA IGITECYEREZO