Ntakiritimana Félicien umaze kwamamara nka 2T Reggae Man ubu ari muri Kenya aho yagiye gukorera indirimbo na Nazizi Hirji izasohoka mu buryo bw’amajwi n’amashusho “African Woman”.
Ni indirimbo 2T Reggae Man avuga ko igaruka ku bagore muri rusange ariko by’umwihariko uw’umunyafurika, aho we aririmba ataka ubwiza bw’umugore ku buryo umuntu aba akeneye igitsinagore mu buzima bwe. Ati: ”Umugore atera ibyishimo, arabyara ariko kandi si ukubana nabo gusa ahubwo bafite n’izindi mbaraga zo gufasha umuryango muri rusange”.
2T ari muri Kenya
2T yabwiye
Inyarwanda.com ko Nazizi Hirji we aririmba agaragaza ukuntu umugore ashobora
gukora imirimo ndetse no kuba bafasha umuryango mu bikorwa bitandukanye. Ni indirimbo
ivuga ku mubyeyi, umugore n’abakobwa muri rusange.
Indirimbo 'African Woman' cywangwa
se umugore w’umunyafurika hatagize igihinduka yasohoka mu kwezi gutaha ari
amajwi ari kumwe na Video. Ubu bari gufata amashusho y’ibice bisigaye, 2T
abwira abakunzi ba Reggae ko abatekereza ku buryo ari gukora indirimbo yizeye
ko izabaryohera.
Mu buryo bw’amajwi iyo ndirimbo yakozwe na producer witwa Mwax the Herbalist naho amashusho ari gufatirwa mu Mujyi wa Nairobi ariko hazanagaragaramo utundi duce turi mu nkengero z’umurwa mukuru wa Kenya.
Iri gutunganywa mu buryo bw’amashusho na Berry Filmz
umunyarwanda usanzwe ukorana na Ras 2T. Kenya iri mu bihugu biteza imbere
umuziki ukoze mu njyana ya Reggae aho usanga hari n’ibitangazamakuru birimo
amaradiyo bikina bene izo ndirimbo zonyine, imiziki icurangwa cyane mu madoka y’abantu
usanga urutonde rw’indirimbo za Reggae rwiganza nkuko 2t yabisobanuye.
Ati: ”Iyo uteze imodoka rusange wumva Reggae icurangwa cyane”. Icyakora kubera ibihe isi yose irimo byo kwirinda Covid-19 muri icyo gihugu ibikorwa bya muzika byakomwe mu nkokora n'ubwo banyuzamo bakidagadura ariko gake. Kenya ifite abahanzi benshi bamaze gutera imbere muri Reggae. Nk'ubu itsinda rya Morgan Hertage rituye muri Jamaica rikaba rinafite igihembo cya Grammy bakesha Album yitwa Strictly Roots yahize izindi mu 2016.
Amakuru 2T yahaye inyarwanda ni uko bari muri Kenya aho banamaze kugura aho gutura ku buryo bahamara igihe kinini cyane. Indirimbo za Bob Marley na Peter Tosh ziri mu zikunzwe muri Kenya. Ati:”Reggae vibes hano muri Kenya iri kuri hit hari abahanzi benshi, abakina indirimbo benshi, abashyushyarugamba benshi ba Reggae”. Mu ka video gato Nazizi Hirji yagaragayemo yishimiye gukorana indirimbo n’umunyarwanda 2T Reggae Man aho byabonekaga ko bose bafite akanyamuneza bari kumwe.
2T Reggae Man na Nazizi Hirji
Ibihe nibisubira
uko byahoze 2T afite gahunda yo kujya azana abahanzi ba Reggae mu Rwanda bagakora
ibitaramo ndetse na we azajya ajya kenshi muri Kenya gukorerayo ibitaramo. 2T
asaba abantu bose kumva Reggae kuko ikubiyemo ubuzima bwa buri munsi ndetse ari
nayo njyana buri wese yakwisangamo. Nazizi Hirji uri gukorana indirimbo na 2T
aherutse gukorana indirimbo na Ibrahim Alex, na Jose Chameleone yitwa 'Never be forgotten' ihumuriza abantu babuze ababo bishwe na Covid-19 ababwira ko batazibagirana.
REBA HANO INDIRIMBO 2T AHERUTSE GUKORA YITWA BABY LEA
TANGA IGITECYEREZO