RFL
Kigali

Ibyishimo kuri Miss Yasipi watsindiye guserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2020 11:01
2


Uwihirwe Yasipi Casimir wabaye igisonga cya Mbere cya Miss Rwanda 2019, ari mu byishimo bikomeye nyuma y’uko atsindiye guserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2020 rigeze aharyoshye.



Miss Yasipi yahatanaga mu matora yo kuri internet na Murebwayire Irene witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Ni amatora yari amaze iminsi ine, ndetse gutora byasabaga kwishyura ukoresheje credit card, aho ijwi rimwe byari 1$ akabakaba hafi 1000 Frw.

Amatora yo kuri internet yarangije ejo ku wa Gatandatu tariki 14 Ugushyingo 2020, saa cyenda z’amanywa. Arangira, Yasipi Casimir Uwihirwe afite amajwi 442 n’aho mugenzi we Murebwayire afite amajwi 400.

Miss Uwihirwe Yasipi yabwiye INYARWANDA, kuri iki Cyumweru ko gutsindira guserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020, ari amahirwe adasanzwe abonye mu buzima bwe agomba guharanira kubyaza umusaruro.

Uyu mukobwa yavuze ko agiye gushyira imbere kwigira ku bandi bamubanjirije muri iri rushanwa, kugira ngo azaserukire neza u Rwanda muri Nigeria. Arenzaho ko ari ibyishimo bidasanzwe byatashye umutima we.

Ati “Ni amahirwe! Ni ibyishimo byinshi kuri njye. Kwitegura kwanjye ni ugusubira inyuma nkareka uko iri rushanwa ryagiye rigenda, nkagerageza kuganira n’abanyarwanda bagiyeyo kugira ngo nzagenda hari ibyo nzi. Ndetse no kunononsora cyane iby’ingenzi nzakoraho.”

Kompanyi ya Safirun niyo yahawe uburenganzira bwo gutegura no guhitamo umukobwa uzaserukira u Rwanda mu irushanwa ry’ubwiza rya Miss Africa Calabar 2020 rigamije kumenyekanisha ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Ni ubwa mbere igikorwa nk’iki cyari kibera mu Rwanda kuva iri rushanwa ryatangiye gutegurirwa muri Nigeria.

Irushanwa rya Miss Africa Calabar rihuza abakobwa batandukanye baturuka mu bihugu bya Afurika rikabera muri Leta ya Cross River yo muri Nigeria ari nayo iritegura. Ni ku nshuro ya Gatanu rigiye kuba.

Ku Cyumweru tariki 25 Ukwakira 2020, ni bwo hatowe abakobwa batanu babonye itike yo kuzavamo umwe uzaserukira u Rwanda mu rushanwa rya Miss Africa Calabar 2020 rizabera mu gihugu cya Nigeria.

Ni mu ijonjora ryabereye kuri Portofino Hotel iherereye i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali. Ni ku nshuro ya mbere mu Rwanda habereye igikorwa cyo guhitamo umukobwa userukira u Rwanda muri iri rushanwa rimaze kuba ubukombe muri Nigeria.

Abakobwa batanu babonye amahirwe yo gukomeza mu kindi cyiciro ni Uwihirwe Yassip Casimir wabaye igisonga cya mbere cya Miss Rwanda 2019; Murebwayire Irène witabiriye Miss Rwanda 2019, Uwase Aisha na Kirezi Rutaremara Brune bitabiriye Miss Rwanda 2020 na Gacukuzi Belyse witabiriye Miss Rwanda 2018.

Aba bakobwa batsinze nyuma y’uko banyuze imbere y’akanama nkemurampaka babazwa ibibazo bitandukanye, ndetse bakayirekana mu myambaro isanzwe no mwambaro wo kogana uzwi nka ‘bikini’ udakunze kuvugwaho rumwe na benshi.

U Rwanda rumaze kwitabira iri rushanwa inshuro eshatu aho mu 2017 haserutse Muthoni Fiona Naringwa wanatahaye umwanya wa kabiri, mu 2018 haserutse Irebe Natacha Ursule utarabashije kwegukana umwanya n’umwe n’aho mu 2019 haserutse Muvunyi Tania.

Uzambikwa ikamba azegukana igihembo cy’imodoka n’amafaranga ibihumbi $50. Umukobwa uzegukana azasimbura Irene Ng’endo Mukii ufite inkomoko muri Kenya wari umwaranye ikamba umwaka. Yahembwe amadorali 35, 000.

Miss Uwihirwe Yasipi ari mu byishimo bikomeye nyuma y'uko atsindiye guserukira u Rwanda muri Miss Africa Calabar 2020


Uyu mukobwa yavuze ko agiye gukora imyiteguro aganira n'abanyarwandakazi batandukanye bitabiriye iri rushanwa kugira ngo bamugire inama z'uko azitwara muri iri rushanwa







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Emmanuel Junior3 years ago
    Turabyishimiye cyane kandi ukomerezaho nkwifurije amahiremasa
  • Emmanuel Junior3 years ago
    Turabyishimiye cyane kandi ukomerezaho nkwifurije amahiremasa





Inyarwanda BACKGROUND