RFL
Kigali

Ibisobanuro bicagase ku igurishwa rya Ladies Empire ya Oda Paccy n’isezera rya Alto wizejwe ibitangaza muri kontaro

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:15/11/2020 12:10
0


Inzu ifasha abahanzi mu bya muzika yitwa Ladies Empire ya Oda Paccy yihariye urupapuro rwa mbere rw’itangazamakuru, kuva mu ntangiriro z’iki Cyumweru turi kugana ku musozo, ni nyuma y’amakuru yacicikanye avuga ko rugeretse mu nkiko, abandi bakubita inzu ibipfunsi.



Byavuzwe ko Ladies Empire yagurishijwe nyuma y’uko umushoramari w’umuzungu wahaye amafaranga Oda Paccy ananiranwe nawe, akamusaba kumusubiza ibikoresho byongewe muri iyi studio bitunganya amajwi n’amashusho n’amafaranga.

Ko uyu muzungu yahaye amafaranga Oda Paccy ayanyujije ku mugore we uzwi ku izina rya La Belle. Ari nawe wagiranye amasezerano na Ladies Empire yahinduriwe amazina mu bihe bitandukanye.

Ngo Oda Paccy yaje kugirana ikibazo na La Belle gishingiye ku mugabo we, uyu mugore asaba Paccy ko bahagarika imikoranire, agahabwa ibikoresho byose byashyizwe muri iyi studio ndetse n’amafaranga yose.

Bitabaje inkiko, Oda Paccy aratsindwa, arajurira biranga. Ndetse mu Cyumweru gishize urubanza rwagombaga gusomwa. Ariko Oda Paccy amenyesha urukiko ko arwaye, atabasha kuboneka, rurasubikwa.

Mu itangazo, ubuyobozi bwa Ladies Empire bwasohoye kuri iki Cyumweru tariki 15 Ugushyingo 2020, bwavuze ko amakuru yacicikanye mu bitangazamakuru byo mu Rwanda avuga ko Ladies Empire yagurishijwe, yatanzwe n’umwe mu bakozi bayo, bashingiye ku igenzura bakoze.

Bavuze ko Ladies Empire itagurishijwe, ko hagurishijwe ‘studio itunganya indirimbo z’amajwi yitwaga ‘Empire Records’, ikaba yari imwe mu bikorwa bya Ladies Empire ndetse ibyo bikaba bitatuma Ladies Empire idakomeza imirimo yayo’.

Ladies Empire kandi yatangaje ko umuhanzi Dusenge Eric [Alto] akibarizwa muri iyi label, kuko afite amasezerano y’imyaka itanu. Aya masezerano ngo ntiyemerera Alto ‘Kuba yakorana n’ikindi kigo mu gihe ayo afite ataraseswa’.

Bavuze ko bibaye ngombwa ko Alto asezera hari byinshi agomba Ladies Empire.

Muri iri tangazo, ubuyobozi bwa Ladies Empire ntibwigeze buvuga ku kibazo bufitanye na Alex Muyoboke bwashinje kubatandukanya n’abafatanyabikorwa, kutabagazaho amafaranga bishyuwe n’abantu batandukanye n’ibindi.

Kopi ya kontaro umuhanzi Alto afitanye na Ladies Empire ifite umutwe ugira uti “Amasezerano y’imikoranire hagati ya Ladies Empire ifite studio ya Empire Records ikora amajwi n’amashusho na Dusenge Eric uzwi nka Alto”

Bivuze ko umuhanzi Alto afitanye amasezerano na Ladies Empire. Ni mu gihe nyamara, indirimbo ze ziri kuri Classic Empire yaguze Empire Records. Ni ibintu bishobora gutera buri wese kwibaza niba Alto yaragurishirijwe muri Classic Empire ‘kuko indirimbo ze ari ho zigaragara’.

Alto ni umwe mu bahanzi b’ikiragano gishya cy’umuziki w’u Rwanda- Ni umuhanzi w’umuhanga w’impano itangaje wanabigaragaje mu ndirimbo ‘Ndaryohewe’ ihuriyemo abahanzi bashya yaririmbyemo.

Ladies Empire ntiyigeze imubyaza umusaruro nk’uko byakabaye. Nta kiraka na kimwe yakoze cyo kwamamaza cyari gutuma yinjiza aya mafaranga.

Yakoze indirimbo ebyiri zirimo ‘Uzansaza’ imaze umwaka, aho imaze kurebwa n’abantu barenze ibihumbi 12 na ‘Ndacyagukunda’ yarebwe n’abantu barenga ibihumbi 30 mu gihe cy’amezi umunani imaze isohotse.

Imiterere ya kontaro yizeza ibitangaza umuhanzi Alto.

Ku wa 26 Kanama 2019, ni bwo umuhanzi Alto yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itanu na Ladies Empire ihagarariwe n’umuhanzikazi Oda Paccy. Ni kontaro ifite ingingo zirenga esheshatu.

INYARWANDA ifite kopi ya kontaro ya Alto yagiranye na Ladies Empire. Mu ngingo ya kabiri, Ladies Empire igaragaza ibyo izakorera Alto.

1.Gukorera umuhanzi Dusenge Eric indirimbo z’amajwi n’amashusho.

2.Guhagararira umuhanzi Dusenge Eric mu bikorwa bye byose bya muzika

3.Kumenyekanisha ibihangano byose biturutse muri studio ya Empire Records mu itangazamakuru iryari ryo ryose

4.Gukorera umuhanzi indirimbo 5 mu mwaka z’amajwi n’amashusho harimo imwe yakoranye n’umuhanzi w’imbere mu gihugu ndetse na Album 2 mu gihe aya masezerano azamara

5.Kwamamaza ibihangano bya Dusenge Eric no kugena imicururize yabyo

6.Gutegura ibitaramo, kumushakira akazi ndetse no gukurikirana aho Dusenge Eric ari buririmbe

Aya masezerano avuga ko ‘amafaranga yabonetse mu gikorwa cyakozwe cyaba cyaturutse kuri Ladies Empire cyangwa kuri Alto’, umuhanzi azajya afata angana na 30% n’aho Ladies Empire igafata 70%.

Ni amasezerano kandi avuga ko Alto yemeye ko atemerewe gukoresha ibihangano bye mu nyungu ze bwite yaba agikorana na Ladies Empire cyangwa batagikorana. Mu gihe abirenzeho ‘hazitabazwa amategeko y’u Rwanda’.

Ingingo ya 6: Ivuga ko mu gihe Alto yakwifuza gusezera muri Ladies Empire agomba kubimenyesha mbere y’iminsi 30 mu buryo bwanditse. Kandi akishyura ibyo yatanzweho byose.

Ubuyobozi bwa Ladies Empire bwamaganye amakuru avuga ko yagurishijwe, butangaza ko hagurishijwe studio yitwa Empire Records

Ibyo umuhanzi Alto yizejwe muri kontaro ntibyakozwe-Indirimbo ze ziri kuri Classic Empire, kandi yaragiranye amasezerano na Ladies Empire

Oda Paccy avuga ko mu gihe cyose Alto yasezera, agomba gusubiza ibyo yatanzweho






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND