Hari amafunguro amwe n'amwe yongerera umubiri ubudahangarwa. Umubiri kugira ngo ugire ubudahangarwa ntabwo ari ibintu byizana ahubwo hari ibyo umuntu uba awugomba. Ni inkuru twakoze twifashishije imbuga zitandukanye n'inyandiko za Dr Joel Fuhrman na Joan Lunden bakaba impuguke mu mirire.
Nk'uko
tubikesha Food Revolution Network, ibiribwa bigira uruhare mu kuzamura
ubudahangarwa bw’umubiri bisobanurwa mu buryo bw’inyandiko y’inyuguti zigera
kuri 6 arizo GBOMBS, ushatse wavuga
nka g-bombs. Buri nyuguti ikaba ihagarariye ikiribwa kimwe.
Ese ibi biribwa ni ibihe?
G: Isobanura
Greens (imboga rwatsi,epinali, amashu ndetse n'ibindi dusanga mu bwoko
bw’ibyatasi biribwa nk’imboga).
B: Isobanura
beans (ibishyimbo)
O: Isobanura
Onions ( ibitunguru)
M: Mushrooms
(ibihumyo)
B: Isobanura
berries (inkeri)
S: Isobanura
seeds (ubunyobwa na soya n’ibindi by’ibinyamisogwe)
Dr Joel Fuhrman akaba umushakashatsi n’inararibonye mu mirire yagize ati ”G-BOMBS ni amafunguro yongera ubudahangarwa bw’umubiri bikawurinda indwara
zitandukanye.
Aya akaba ari amafunguro arinda cancer ndetse akaba ari amafunguro atuma umuntu agira ubuzima bwiza kuri uyu mubumbe. Si Dr Joel wenyine wagize icyo avuga kuri aya mafunguro ahubwo na Joan Lunden mu nyandiko yashyize ahagaragara ku wa 26 kanama 2015 yabivuzeho.
Duhereye ku
mboga ubundi zigizwe n’ikitwa umugozi (fibres) ariko izizwi nka leaf vegetables
(leaf greens) zifitemo ikinyabutabire cya folate (folic acid), calcium, ndetse
na antioxidants ari nayo ifasha umubiri w’umuntu kwirinda indwara.
Dushingiye
kuri zimwe mu nyamaswa dufite imimerere imeze kimwe iy’umuntu nk’ingunge,
inkima, inkende n’ingagi zifata pound 10 (4.5 kg) y’ibyatsi ku munsi
bigaragara ko zirwara gake bikaba bitanga icyizere ko n'abantu kurya ibikomoka
ku byatsi byabarinda indwara zinyuranye.
Ibishyimbo (beans): Byagaragye ko byifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibiro ndetse bikagabanya n'ubushake bwo kurya (appetite), byifitemo ubushobozi bungana na mirongo itanu ku ijana (50 %) bwo kugabanya cancer ifata amaraso ndetse n'ifata amara manini.
Igitunguru (onions): Igitunguru, tungurusumu, ibyitwa
leeks, shallots, chives na scallions byose dusanga muri 'Allium family of
vegetables' byagaragaye ko byongerera umubiri ubudahangarwa nabyo cyane cyane
iyo bifashwe ari bibisi cyangwa se imijugwe.
Ibihumyo (mushrooms): Ubundi ibihumyo byifitemo
ubushobozi bwo kongera ubudahangarwa bw’umubiri mu kizwi nka 'Immune-balancing
compound' ari byo secretory I.G
Turebye ku kamaro k’inkeri (Berries): Ni uko amoko yose yaba ari 'Black
berries' cyangwa se strawberries zose zifitemo vitamin n’ikinyabutabire cya Phytochemicals bifasha mu gukomeza abasirikare b’umubiri.
Ibinyamisogwe nk’ubunyobwa na soya: ibi byo byifitemo intungamubiri
zirinda indwara nka vitamin E, ikinyabutabire cya Iron, zinc, ndetse na
calcium.
Imwe mu bindi ukwiriye gufata mu kwirinda coronavirus ni:
Nyuma yo
gusobanukirwa G-BOMBS ko igira uruhare mu kuzamura ubudahangarwa bw’umubiri
ndetse ikaba isanzwe izwiho kurinda indwara nka cancer, mu gihe icyorezo cya
covid 19 cyadukaga impuguke mu by’imirire zakomoje ku mafunguro ukwiye
kwibandaho yagufasha guhangana n'iki cyorezo.
G-BOMBS nk’impine igaragaza aya
mafunguro
Umuganga
w’imirire Mugdha Pradhan akaba n’uwashinze FNC (Thrive functional nutritional
coaching) yavuze ko kugira ngo wongerere umubiri ubudahangarwa bisaba kurya
amafunguro arimo imboga n’imbuto biba byifitemo probiotics.
Mu gihe
ufite imminite (immunity) nkeya urasabwa gufata inyongeramirire zirimo vitamin
A,C,B,E,D,imyunyungugu nka zinc,selenium, na copper dore ko ibi byose bifasha
umubiri guhangana n’udukoko (Pathogens).
Ku bantu
basanzwe bafata snacks byaba byiza bakoresheje imbuto, ibinyampeke ndetse
n’ubunyobwa bukaranze.
Kurya indimu
ni byiza kuko ikungahaye kuri ya vitamin c ndetse kimwe na amacunga (orange),
ikindi burya amafunguro ataratereshejwe ifumbire mva ruganda n’ibindi binyabutabire ni meza cyane mu kongera abasirikare b’umubiri.
Irinde gufata aya mafunguro aba ari mu dukopo azwi nka 'packaged and refined foods'. Ushaka kumenya byinshi byimbitse, soma igitabo nka 'Nutrition through the life cycle', inyandiko z’ubushakashatsi bw'ikigo 'American institute for cancer research' bwasohotse ku wa 15 Mata 2020.
Src: healthline.com, medicalnewstoday, sakaltimes, food revolution network.
Sobanukirwa byinshi ku bijyanye n'indyo yuzuye n'uko igufasha kwirinda indwara
Abanditsi: M.Leon Pierre, M.chadrack,
N.Laban
TANGA IGITECYEREZO