RFL
Kigali

'Role model' wanjye ni Gaby Kamanzi: Uwitonze Liliane yinjiye mu muziki ahera ku ndirimbo yise 'Ni wowe' - VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:15/11/2020 7:12
0


Uwitonze Liliane wagiye agaragara mu ndirimbo z'abahanzi batandukanye bakora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yamaze kwinjira mu muziki wa Gospel mu buryo bweruye ashyira hanze indirimbo ye bwite ya mbere yise 'Ni wowe' yasohokanye n'amashusho yayo.



UWITONZE Liliane yavukiye Kicukiro ni naho atuye. Asengera muri New life bible church ari naho akorera umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana muri Worship team. Ati "Urugendo rwanjye mu muziki ntabwo ari rurerure kuko iyi ndirimbo niyo ya mbere, nakunze kujya njya mu ma Video y'abandi nk'aya ba Daniella &James, Kamugisha Diana, Liza Kamikazi ariko igihe ni iki ngo ntangire nkore indirimbo zanjye ku giti cyanjye, ariko mfite intumbero y'uko nakora indirimbo nyinshi".

Yifuza gukora umuziki abantu bagakomeza kumva ihumure riva ku Mana. Uwitonze Liliane yabwiye InyaRwanda.com ko umuhanzi yigiraho byinshi ari Gaby Kamanzi ndetse yifuza kuzaba nka we. Yavuze ko amukundira kwicisha bugufi no gukorera Imana yitanze. Ati "Role model wanjye ni Gaby Kamanzi ndamukunda cyane nkunda ishyaka afite ku bw'umurimo w'Imana nkunda ko ari humble. Ndabikunda cyane, yumva umuntu wese nk'uko ari nkaba nifuza kuba nazakorana nawe mu minsi iri imbere". 

Avuga ku ndirimbo ye n'impamvu ubu ari bwo ashyize hanze indirimbo ye ya mbere, yagize ati "Indirimbo nasohoye yitwa 'NI WOWE'. Iyi ndirimbo Imana yayimpaye kugira ngo isubizemo imbaraga abantu bumva ko hari icyo bari bishingikirijeho ariko ugasanga  barabatengushye. Ubutumwa burimo rero ni ukubabwira ko Yesu ari inshuti nziza  ibintu byose wishingikirijeho bishobora kuba imfabusa. Ariko aradukunda ni inshuti nziza iruta izindi zose. Imana itwitaho niyo yonyine itajya yinuba. Impamvu ari bwo nsohoye indirimbo ubu, ni uko ari cyo gihe Imana impagurukije."

Uwitonze Liliane avuga ko igihe cye ari iki cyo kuririmbira Imana

REBA HANO 'NI WOWE' INDIRIMBO YA MBERE YA UWITONZE LILIANE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND