RFL
Kigali

Sophia Nzayisenga, umuhungu we, Dj Ira n’abize ku Nyundo bashinze itsinda bise ‘Shauku Band’ ryijeje impinduka mu muziki-AMAFOTO

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:14/11/2020 0:51
2


Sophia Nzayisenga, umuhanzi w’inararibonye mu muziki gakondo, umuhungu we witwa Akayezu Patient ni bamwe mu banyamuziki icyenda bagize itsinda rishya mu muziki ryitwa ‘Shauku Band’, ryijeje gukora umuziki w’uruvangitirane utanga ibyishimo ku mubare munini.



Iri tsinda ryiswe ‘Shauku Band’ ryamuritswe ku mugoroba w’uyu wa Gatanu tariki 13 Ugushyingo 2020, mu muhango wabereye ku Gisementi, aho iri tsinda rizajya rikorera ibikorwa bitandukanye by’umuziki.

Itsinda ‘Shauku Band’ rigizwe n’abasore n’inkumi bize umuziki ku ishuri rya Muzika rya Nyundo ryashyize ku isoko menshi mu mazina agezweho mu muziki muri iki gihe no mu bihe byishize.

Rigizwe n’abantu icyenda, barimo barindwi bize umuziki, Dj Ira uvangavanga umuziki ndetse n’umukirigitananga Sophia Nzayisenga wakunzwe mu ndirimbo zirimo ‘Inganzwa’, ‘Nkwashi’ n’izindi nyinshi.

Rifite umwihariko kuko uko ari icyenda bose bararirimba kandi bazi gucuranya ibicurangisho bitandukanye by’umuziki. Nkomeza Alex ni Umuyobozi w’iri tsinda unacuranga piano, Aimable Iradukunda acuranga ingoma, Izerimana Gad acuranga gitari basi, Niyobyiringiro Elam acuranga gitari akaba n’umuririmbyi.

Hari kandi umuririmbyi Imanizabayo Lydia, Iradukunda Grace Divine uzwi nka Dj Ira, Ndushabandi David ucuranga Saxophone, Akeyezu Patient acuranga inanga akaba n’umuririmbyi [Ni umuhungu wa Nzayisenga] ndetse na Sophia Nzayisenga, umuririmbyi unacuranga inanga.

Iri tsinda ryamuritse uyu munsi rigizwe n’abantu barindwi, kubera ko abandi babiri bari ku ishuri rya muzika rya Nyundo, aho bari mu mwaka wa nyuma w’amasomo.

Ni itsinda ryamuritswe mu gihe ryamaze gusoza Album ya mbere y’indirimbo 12 ikoze mu buryo bw’amajwi. Ndetse banasohoye indirimbo y’urukundo yise ‘Joli’. Iri tsinda rinageze kure Album ya kabiri.

Iyakaremye Fred Ushinzwe Ibikorwa by’itsinda ‘Shauku Band’, yabwiye INYARWANDA, ko bashinze iri tsinda bashaka gushyira itafari ku rugendo rw’iterambere rw’umuziki w’u Rwanda, ariko bahitamo kubakira ku muziki w’uruvangitarane rw’umuziki ‘Fusion’.

Avuga ko bubakiye ku rutirigongo rw’umuziki gakondo w’u Rwanda, ariko bajyanishije n’umuziki ugezweho ndetse n’imico itandukanye yo mu bihugu bitandukanye.

Uyu muyobozi avuga ko bafite akarango k’umuziki wabo. Ko bataje gukora ibitangaza mu muziki ‘ahubwo tuje gukora umuziki mu buryo tubyumvamo’.

Ati “Ducuruza ibyishimo. Turagereza gukora ibintu bitanga inyigisho, ntuza kumva indirimbo zacu yaba mu buryo bw’imyandikire urabyumva, twe dukina n’amarangamutima y’abantu.”

Iyakaremye ashimangira ko iri tsinda rigizwe n’abaririmbyi b’intoranywa bumva neza intego itsinda ritumbiriye.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko bafite intego y’uko itsinda Shauku Band rizaserukira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, umuziki wabo ukarenga imipaka kandi ugatunga abagize iri tsinda ryavutse mu mezi atatu ashize.

Iri tsinda rishyize imbere gukora indirimbo zabo. Ndetse ntibashobora gucurangira undi muhanzi, kuko nabo ari abahanzi. Uyu muyobozi abivuga neza ati “Twe ntabwo turi Band icurangira abandi bahanzi.”

Itsinda rya Shauku Band ribarizwa muri kompanyi yitwa ‘Shauku Ya Africa’ imaze imyaka itanu mu Rwanda ikora ibikorwa bitandukanye birimo gutegura inama, ibirori, gufotora, kurimbisha ahantu, gutambusa ibirori imbona nkubone kuri internet.

Shauku ni ijambo riri mu rurimi rw’Igiswahili risobanuye gukora icyo umuntu akunda. Shauku Band yashinzwe mu mezi atatu, akaba ari yo bucura mu bikorwa bigari bya kompanyi ya Shauku Ya Africa.

Mu kwimurika ku mugaragaro, iri tsinda ryaririmbye nyinshi mu ndirimbo zabo mu muhango witabiriwe n’abantu bazwi mu ruganda rw’imyidagaduro mu Rwanda.

Abanyamuziki icyenda barimo Sophia Nzayisenga na Dj Ira bashinze itsinda ry'umuziki bise Shauku Band

Umukirigitananga Sophie Nzayisenga wakunzwe mu ndirimbo 'Inganzwa' ari kumwe n'umuhanzi Nkomeza Alex

Ibyishimo ku bagize Shauku Band beretswe itangazamakuru ku mugoroba w'uyu wa Gatanu


Nkomeza Alexis Umucuranzi w'umuhanga akaba n'Umuyobozi Mukuru wa Shauku Band yubakiye ku muziki wa 'Fusion'

Ndushabandi David, umuririmbyi akaba n'umuhanga mu kuvuza igicurangisho cy'umuziki cyizwi nka 'saxophone'

Niyobyiringiro Elam, umunyamuziki washyize imbere gucuranga gitari agakebanura imirya bikanyura benshi

Abanyamuziki bo muri Shauku Band, David na Elam baryohereza benshi

Iyakaremye Fred, Ushinzwe ibikorwa by'iri tsinda yavuze ko baje gushyira itafari ku muziki w'u Rwanda

Izerimana Gad, umuhanga mu gucuranga gitari basi

Gael Gaga, Ushinzwe gushakira amasoko 'Shauku Band' yamaze gutegura Album ya Mbere

Iradukunda Aimable, umucuranzi w'ingoma za kizungu mu itsinda Shauku Band

Dj Ira, uri mu bakobwa bahagaze neza mu kuvanga imiziki ni umwe mu babarizwa mu itsinda rishya mu muziki ryitwa Shauku Band

Umurirmbyi Lydia Imanizabayo, umuhanga mu ijwi rijyanishije n'umuziki w'uruvangitarane rw'imico

Akayezu Patient umucuranzi w'inanga ya kinyarwanda, akaba umuhungu w'umukirigitananga Sophia Nzayisenga ubimazemo igihe kinini






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • imena3 years ago
    wow!!!! shauku turabishimiye muziye igihe kabisa twiteguye imizigo imeze nezacyane
  • Empereur Divin3 years ago
    Twishimiye SHAUKU BAND kdi tuyitezeho byinshi,by'umwihariko twe dutuye Nyamagabe kuko dufitemo impano ebyiri!!!!!! Welcome in action SHAUKU!!!





Inyarwanda BACKGROUND