Kigali

Isango Talent Promotion icyiciro cya mbere cyasojwe batatu bemererwa gokorerwa indirimbo muri studio zikomeye

Yanditswe na: Mbarubukeye Etienne Peacemaker
Taliki:14/11/2020 8:04
0

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Munani habayeho ijonjora ry’abahanzi bafite indirimbo zikoze ariko zitamenyekanye. Muri 18 hatowemo 9 barushanwe kuri radiyo na Televiziyo Isango Star imbere y’abakemurampaka barimo Guterman, Noopja na Trackslayer.



Umva indirimbo ya Sam Eligaby uri mu batsinze wemerewe kuzakorerwa indirimbo aho ashaka yaba kwa Trackslayer cywangwa se Country records



Fille wari umushyushyarugamba (MC)

Irushanwa ryaje rije gushyira itafari mu ruganda rwa muzika ariko hibandwa mu gukorera imenyekanisha ku ndirimbo zikorwa hakabura aho zimenera. Batatu batsinze barimo Chrita Bella Imena, Sam Ntagungira na Jean Magnifique.


Noopja (Country records), Guterman (Isango star) na Trackslayer (The Trackslayer music)

Umuyobozi wa Isango Star ushinzwe ibiganiro n’abanyamakuru bwana Elia Byukusenge yabwiye InyaRwanda.com ko Isango yemeye kuzakina indirimbo z’abatsinze ndetse ikanishyura indirimbo muri studion imwe mu zo bazemeranya hagati ya Country records ya Noopja cyangwa se The Trackslayer Music ya Trackslayer. Usibye kuba bazakinirwa ibihangano, abatsinze bazananyura mu biganiro birimo Isango na Muzika, Sunday Night, Isango Top Chart n’ibindi bifite aho bihuriye n’umuziki.

Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja mu kiganiro kigufi yahaye inyaRwanda.com yasobanuye ko umwe muri batatu batsinze azakorerwa indirimbo na Producer Element uri mu bagezweho muri iyi minsi.

Trackslayer uherutse kuva muri Touch entertainment agashinga studio ye yitwa The Trackslayer music yasobanuye ko yemeye gukora indirimbo imwe ndetse avuga ko mu barushanwe uzamugana azamugabanyiriza ibiciro ku kiguzi cy’indirimbo.

Isango Talent Promotion yanyuze ku Isango Star radiyo na Tv ndetse n’imbuga nkoranyambaga. Abatsinze batatu hari icyo batangaje nyuma yo gutoranywa mu 9 nyamara baratangiye ari 18.

Sam Ntagungira yagize ati : "Isango Talent Promotion kuba mbashije kuyegukana byanejeje kuko ababyeyi banjye bari bankurikiye ndetse banambwira ko banshyigiiye!"

Jean Magnifique ati: "Mbyakiriye neza cyane nabonaga abajudges bareba ibintu byinshi rero ndabyishimiye, ni inkuru nziza kuba nzakorana n’umuproducer ukomeye mu Rwanda, ababyeyi banjye bari babikurikiye ndetse bananshimiye kuba natsinze".


Umuhanzi Jean Magnifique ubwo yari agiye kuririmba imbere y'abakemurampaka

Chrita Bella Imena yabwiye inyaRwanda.com ko yishimiye gutsinda dore ko atanakekaga ko yatsinda irushanwa. Ati: 'Kumva ko nzakorerwa indirimbo n’umuproducer ukomeye birarenze kuko sinajyaga mbirota".

Bizimana Confiance uri mu batangije iri rushanwa asobanura ko ryaje rije guca umurongo w’abahanzi bakizamuka bazaga kwirirwa ku Isango bazanye indirimbo ku buryo zitanakinwaga. Ati: "Iri rushanwa rizajya riba buri kwezi hatorwe abahanzi barusha abandi noneho nyuma y’amezi atatu havemo batatu bo gufashwa ku bijyanye na 'Power play' y’indirimbo zabo ndetse banakorerwe indirimbo muri studio zikomeye".


Bizimana Confiance watangije irushanwa rya Isango Talent Promotion


Batanu batowemo batatu bazafashwa kumenyekana nabo bari bamaze gutorwa mu 9






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda Art Studio

Inyarwanda Art studio
Inyarwanda BACKGROUND