RFL
Kigali

Bimwe mu binyoma abakobwa bakunda kubeshya abakunzi babo

Yanditswe na: Liliane Kaliza
Taliki:13/11/2020 15:44
0


Bimwe mu bintu abagore baremanye harimo gushyushya inkuru kandi benshi bibwira ko gushyushya inkuru atari ukubeshya ariko ukuri n’uko uwabeshye ntaho aba ataniye n’uwashyuhije inkuru.



Rimwe na rimwe rero abagore bakunda gushyushya inkuru ku bintu bitari na ngombwa, urugero niba ashaka kukwigarurira ndetse ashaka gugutera ishyari araza akakubwira ukuntu yahuye n’umusore agatangira kumukabakaba kuva ku mutwe kugera ku mano akakubwira ukuntu uwo musore yamwishimiye kandi mu by'ukuri wenda bahuje amaso akamwenyura gusa.

Aha rero hari urutonde rw’ibinyoma bitandukanye abagore bakunda kubwira abagabo babo,  bimwe muri ibi binyoma nubwo bitagira icyo byangiza ariko ntibibibuza kwitwa ibinyoma.

Abagore bakunda kubeshya :

Kugira ngo umugabo amererwe neza: Ubusanzwe umugabo wese ashimishwa no kubona ko atunze umugore we ndetse agashimishwa bikomeye no kuba ashobora gutanga ubufasha mu gihe umugore abukeneye, iyi rero niyo mpamvu abagore bakunda gukabiriza ibintu, n’ibidakomeye bakabigira byacitse kabone n'ubwo baba bashoboye kubyikorera, aha rero iyo umugabo atanze ubufasha biramunezeza cyane.

Ibaze ko umugore ashobora gutobokesha imodoka, aho kugira ngo ahamagare umukanishi cyangwa se abyikorere ahitamo guhamagara umukunzi we ngo amufashe kugira ngo umukunzi we yiyumve nk’ufite agaciro gakomeye imbere ye.

Umubare w'abasore bakundanye: Abagore aho bava bakagera bakunda guhisha abakunzi babo umubare w’abasore bakundanye, buri mugore atekereza ko aramutse abwiye ukuri mugenzi we ku byerekeye umubano we wa kera bishobora gutuma batandukana, aha rero abagore bahitamo guhisha ukuri gusharira aho kugira ngo babure abo bakunda.

Umubare nyawo w'amafaranga bakoresheje bahaha: Iyo umugore yagiye guhaha, birashoboka rwose ko atazavuga umubare nyawo w'amafaranga yakoresheje, impamvu ni uko rimwe na rimwe bakoresha amafaranga menshi bagura utuntu twinshi ariko bakibaza icyo bakoresheje amafaranga bakakibura, aha rero baba bafite impungenge z’uko nibavuga ukuri bari buyoberwe aho amafaranga yagiye bagahitamo kubeshya.

Babeshya abakunzi babo ko basa neza: Inshuro nyinshi abagore ntabwo ari abizerwa kuko bakunda kubeshya abo bakunda, urugero mu gihe umugabo avuye muri salon bakamwogosha nabi ariko we akaza yishimiye ko asa neza, icyo gihe rero abagore babeshya abakunzi babo ko basa neza kugira ngo batabangamirwa ariko uko biri kose ibyo ni ibinyoma n'ubwo ntacyo bitwaye ariko btibibibuza kuba ibinyoma.

Src: Journaldesfemmes.fr






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND